Muri aya magambo akomeye asobetswe n’amarangamutima, Perezida Kagame yatangije ukwezi k’Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Mu mbwirwa ruhame ye itazibagirana mu mateka mu kuza ku isonga, kandi ifite uburemere kurusha izindi mu gihe cye nk’Umuyobozi, Perezida Kagame yasobanuye neza cyane kandi anaburira abifuza kugirira nabi URwanda n’abanzi barwo ko batagomba guhirahira ngobabe bagira icyo bakora ku Rwanda.
“Bene abo, baba abari mu gihugu cyangwase no hanze yacyo batekereza ko igihugu cyacu cyitigeze cyibona amakuba ahagije, none bakaba bashaka kuturoha mu makuba…Ndashaka kuvuga ko, tuzabereka..” Ni ngufi, riraryoshye, mu ijwi rirenga, kandi ryumvikana. Kandi hari igitekerezo cyagenewe bene abo bantu. Ariko ni imbwirwaruhame yo mu gihe kiri imbere.
“Nyuma y’imyaka makumyabiri n’itanu, Perezida yakomeje agira ati, “turi aha. Twese hamwe. Twarakomeretse, n’imitima yajenjaguritse, yego. Ariko ntitwatsinzwe.”
Kagame yavuganye agahinda mu kwamagana icyiswe ko ari nyirabayazana ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, nkaho mu byukuri hakenewe ibisobanuro.
“Jenoside nta munsi runaka yatangiriyeho. Hari amateka yayo..”
“Ni kuki impunzi zahoraga ziva mu Rwanda imyaka n’imyaniko? Kuki se abantu bamwe bahoraga batotezwa bicwa, guhera mu mpera za 1950?
Kuki ababyeyi bamwe bicaga abana babo, babaga basa ukuntu?
Perezida Kagame asoza imbwirwaruhame agira ati, “Muri ibyo byavuzwe ntacyigeze gitangizwa n’ihanuka ry’indege. None se byaturutse he?”
Iyi ni imbwirwaruhame yari yuzuye amateka kandi yibandaga ku bumwe bw’Abanyarwanda, no kubabarirana, ariko yibutsa ko Abanyarwanda batagomba kwibagirwa. Iyi mbwirwaruhame yasobanuye neza imbaraga no kwihangana biranga Abanyarwanda..
“Muri 1994, nta cyizere cyari gihari, hari umwijima gusa. Uyu munsi, urumuri ruramurika hano.
Byabaye gute?
Abanyarwanda bongeye kwishyirahamwe nk’umuryango. Amaboko y’abantu bacu yongeye gusobekana, ari nayo nkingi ya mwamba y’igihugu cyacu. Turazamurana.”
Mu magambo yakoze kubaraho mu buryo bujimije Perezida yavuze amagambo y’umusizi w’umunyarwanda ukiri muto agira ati; “Imana yari iri he muri ayo majoro y’umwijima ya Jenoside?”
Si nemera, ariko ubwo Perezida yavugaga amagambo akurikira, “Iyo ureba URwanda uyu munsi, bigaragara neza ko Imana yagarutse iwacu gutura”Nari ngiye kubyemera.
Ku munsi wibutsa Abanyarwanda iyo minsi mibi 100, abaturage baraza gusinzira neza iri joro, bazi neza ko umugabo ufite imitsi igizwe n’ibyuma ndetse n’ubunyangamugayo ayoboye.
Kandi niba yarayoboye ubwato bwacu mu mazi yuzuye umuhengeri n’ibyondo muri iy’imyaka yose, ni ukuri koko tuzagera imusozi amahoro nta nkomyi.
Ijambo rya Perezida risoza ryari indirimbo mu matwi yanjye. Yagize ati, “Kuri izo nyangabirama, zanangiye kwicuza, ntibitureba.”
“Turi Abanyarwanda baruta kure uko twari turi. Ariko kandi dushobora no kurushaho.”
Umwanditsi akaba n’umushakashatsi Willis SHALITA uba mu gihugu cya Amerika