Tariki 24/6/2017 Perezida Kagame yakoranye umuganda n’abaturage b’Umurenge wa Ndera muri Gasabo n’abo mu gace ka Kicukiro gakora ku gishanga cya Nyandungu, aho yaboneyeho kwibutsa abantu bigabije ibishanga kwibwiriza bakabivamo bihuse.
Aho mu gishanga cya Nyandungu, ari naho La Palisse Hotel Nyandungu ibarizwa, harimo kubakwa ubusitani bw’ikitegererezo, Nyandungu ECO Tourism Park. Hazaba ari ahantu ho gusohokera no kuruhukira, ahantu h’ubukerarugendo no kwidagadurira.
Muri uwo muganda wasozaga ukwezi kwa gatandatu, ari nawo wari uwa mbere nyuma y’aho RPF umwemereje kuba umukandida Perezida wayo, Kagame yari yifatanyije n’abandi banyarwanda gutunganya aho hantu biteganyijwe yuko hazarangira hatwaye amafaranga atari hasi ya miliyari ebyiri n’igice.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo mu ganda, no ku baturarwanda muri rusange, Perezida Kagame yavuze yuko ibishanga byacu tugomba kubibungabunga, ntibizakomeze kuvogerwa, n’ababikoze bakibwiriza bakabivamo. Yavuze ku buryo busobanutse neza yuko abafite ibikorwa mu bishanga kandi atari ho bigomba kuba biri bagomba kubyimura badatinze.
Perezida akomeza agira ati: “Ndibutsa ko mu minsi mike iri imbere bigomba gukosorwa, ubwo ndaburira abazi ko bari aho hantu aho ariho hose, waba ufitemo ishuri, waba ufitemo inzu wubatsemo ubamo, waba ufitemo ifamu y’inka, biraza gushakirwa ubundi buryo, ibyo bijye aho bikwiriye kujya bive aho bidakwiriye.”
Kuva La Palisse Nyandungu yakubakwa abantu bakomeje kuvuga yuko yubatswe mu gishanga, bakibaza impamvu leta yabyemeye ntibabone igisubizo. Icyatangazaga benshi n’uko iyi hoteli yubatswe igihe abantu bari bafite ibikorwa hafi ya Nyabugogo, ahitwa “Poid Lourd” babwirwaga kubikuramo. Ibyo byatumye bamwe batangira gukwirakwiza impuha z’uko muri La Palisse Nyandungu hagomba kuba harimo umuntu ukomeye ufitemo imigabane !
Mu ijambo rye muri uwo muganda ntabwo Kagame yigeze avuga La Palisse Hotel cyangwa indi nyubako by’umwihariko ariko uko yavugaga ayo magambo yo kwimuka mu bishanga benshi mu bari mu muganda bageragezaga kureba aho La Palisse yubatswe ariko amaso akagarukira kuri Kigali Parents, ishuli rishimwa kuba ryigisha neza ariko naryo rikaba rituranye na La Palisse Hotel muri icyo gishanga cya Nyandungu, giteganywa no kuzashyirwamo utunyamaswa (zoo) tuzajya dukurura abantu kuhasura.
Perezida Kagame yakoranye umuganda n’abaturage b’Umurenge wa Ndera muri Gasabo n’abo mu gace ka Kicukiro
Nubwo ariko La Palisse yubatswe mu gishanga, igice kinini cyayo muri icyo gishanga ni aho abantu bakorera imyidagaduro itandukanye no kuharuhukira. Ubuyobozi bwa La Palisse Hotel nabwo bugomba kuba busanzwe buzi yuko icyo gishanga cya Nyandungu ari umuturanyi cyangwa umubanyi wo kwitwararika cyane. Tariki 5 Ugushyingo 2013 umujyi wa Kigali waciye amande ya miliyoni ebyiri iyi hoteli ngo kuko yanduzaga icyo gishanga, inategekwa gukuraho amatiyo yose yatwaraga imyanda muri ruhurura igana mu gishanga !
La Palisse ifite irindi shami rya hoteli riri mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora, naryo rikaba ryitwa La Palisse Gashora. Iri shami ry’iyi hotel, rifite amacumbi meza asakajwe ibyatsi, riri ku nkengero z’ikiyaga cya Rumira kirimo ingona nyinshi. Uwashaka yanavuga yuko n’igice kimwe cya La Palisse Gashora kiri mu gishanga !
Abacumbika muri La Palisse Gashora bagirwa inama yo kutegera cyane icyo kiyaga cya Rumira kubera yuko ingona nyinshi zikirimo zishobora kuhabamirira !
Muri iryo jambo rya Kagame mu muganda yongeyeho y’uko abubatse mu bishanga batazitwaza yuko yuko bafite ibyangombwa byo kubaka ngo kuko yaba bo cyangwa ababibahaye bose bari mu makosa !
La Palisse Hotel Nyandungu iri mu mujyi wa Kigali munsi gatoya y’ikibuga cy’indege
Casmiry Kayumba