• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Editorial 13 Jan 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amabwiriza yo ku itariki 11 Mutarama 2023, yashyizweho umukono na Minisitiri wUbubanyi nAmahanga wa Kongo, Christophe Lutundula Apala arasaba abahagarariye icyo gihugu mu mahanga bose kutongera gutanda viza zemerera abakorera imiryango itari iya leta(NGOs), kwinjira muri Kongo banyuze mu Ntara za Kivu yAmajyepfo, Kivu yAmajyaruguru, Ituri na Tanganyika.

Nyamara izo ntara nizo ziganjemo ibikorwa bya jenoside byibasira Abatutsi bAbanyekongo, nkuko abatangabuhamya banyuranye batahwemye kubitangira ibimenyetso, ariko umuryango mpuzamahanga ugakomeza kwica amatwi. Uretse kwicwa no kunyuruzwa bakaburirwa irengero, Abatutsi bo muri Kongo bakomeje guhura nirindi hohoterwa ririmo gutwikirwa no gutemerwa amatungo.

Kuba rero Minisitiri Lutundula atinyutse akabuza abanyamahanga kugera ahavugwa ubwo bugizi bwa nabi, ni uburyo bwo gukumira abatangabuhamya batagize aho babogamiye, bityo Abatutsi bakazakomeza kwicwa mu ibanga.

Uyu mwanzuro kandi wongeye kugaragaza ubushishozi buciriritse bwabategetsi ba Kongo. Niba bahakana ko nta jenoside ikorerwa Abatutsi irimo kuba, kuki bakumira abashora kuzatanga ibimenyetso byaba ibishinja abicanyi cyangwa nibibashinjura?

Ubutegetsi bwi Kinshasa burakumira abatangabuhamya, mu gihe M23, nyamara Leta ya Kongo yitaumutwe witerabwoba, yo yemerera abanyamakuru nintumwa zimiryango mpuzamahanga kujagajaga uduce igenzura, kugirango bazabe abahamya bukuri kwibyo biboneye.

Amakosa yubuhubutsi Leta ya Kongo ikomeje gukora niyo arimo gutuma amahanga ahumuka, akamenya intandaro nyakuri yumutekano muke muri icyo gihugu. Dore nkubu, ubwo Christophe Lutundula yari ahugiye mu kwandika amabwiriza akumira abanyamahanga kugera mu duce tuberamo jenoside ikorerwa Abatutsi, Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Bwana Uhuru Kenyatta, we yitehuraga guhurira mu biganiro nintumwa za M23, byabaye tariki 12 Mutarama 2023. Izo ntumwa zaboneyeho kumusobanurira neza ko mu mpamvu yatumye uwo mutwe wegura intwaro, harimo kurinda umutekano wAbanyekongo bavuga ikinyarwanda.

Abasesenguzi basanga kuba bwa Uhuru Kenyatta yaremeye kwakira abahagaragariye M23 ari igitego uwo mutwe utsinze mu rwego rwa dipolomasi na politiki, dore ko yanabashimiye ubushake bagaragaza mu gushyira mu bikorwa imyanzuro igamije kugarura amahoro numutekano mu burasirazuba bwa Kongo.

Uko iminsi ishira ni nako ibyo muri Kongo birushaho gusobanuka, binashyira ku guha akato Leta yicyo gihugu. M23 irashimirwa kubahiriza ibyo isabwa, mu gihe ubutegetsi bwi Kinshasa bwo bukomeza gukwiza imvugo zihembera jenoside, no gukorana nimitwe yitwaje intwaro, irimo abajenosideri ba FDLR.

Ese hagati ya M23 na Leta ya Kongo, ninde witwara nk’ibyihebe? Amateka azaca urubanza. Gusa twibutse Lutundula Apala na shebuja Tshisekedi ko ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, kandi Jenoside ni icyaha kidasaza.

2023-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 08 Dec 2022
Ubwo batsindaga Police FC, Khadime wa Rayon Sports yatahanye asaga ibihumbi 280 Frw abandi babona ibihumbi 230 Frw

Ubwo batsindaga Police FC, Khadime wa Rayon Sports yatahanye asaga ibihumbi 280 Frw abandi babona ibihumbi 230 Frw

Editorial 06 Jan 2025
Amakipe y’ibigugu mu burayi yanyagiwe imvura y’Ibitego muri shampiyona zabo

Amakipe y’ibigugu mu burayi yanyagiwe imvura y’Ibitego muri shampiyona zabo

Editorial 28 Sep 2020
Ihezwa rikorerwa abagore ku isi mu mboni ya Ange na Ivan Kagame

Ihezwa rikorerwa abagore ku isi mu mboni ya Ange na Ivan Kagame

Editorial 26 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN2016 : Kunshuro ya kabiri Congo Kinshasa yegukanye  igikombe  cy’Afrika
IMIKINO

CHAN2016 : Kunshuro ya kabiri Congo Kinshasa yegukanye igikombe cy’Afrika

Editorial 09 Feb 2016
Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational
SHOWBIZ

Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational

Editorial 17 Nov 2017
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur
ITOHOZA

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Editorial 17 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru