Amakuru agera kuri Rushyashya aremeza ko abayobozi bakuru mu ngabo za FLN/MRCD baheruka gufatirwa muri Kongo mu bikorwa bya gisirikari bya FARDC aribo Col Irombe na Capt JMV Rusine boherejwe mu Rwanda. Col Irombe yari ashinzwe urukiko rwa gisirikari rwa FLN.
Aba batawe muri yombi kuri uyu wa kane mu bikorwa bya gisirikari byari biyobowe n’umutwe wa Hibou Special Forces wa FARDC. Imirwano imaze hafi icyumweru imaze hafi icyumweru ihanganishije ingabo za FARDC n’inyeshyamba za CNRD/MRCD,ahitwa Muzimu,Kigoma ho muri Uvila,muri Kivu y’Amajyepfo,imaze kugwamo abarwanyi ba FLN bagera kuri 36 ndetse n’ibirindiro by’izo nyeshyamba bikaba bimaze kwigarurirwa n’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Kapiteni Rusine Jean Marie Vianney wahoze muri RDF ,yinjiye muri FLN mu mwaka wa 2018,aturutse muri Uganda,akaba yari agiye nk’intumwa y’ishyaka RRM rya Nsabimana Sankara. Uyu Cpt.Rusine akaba yarirukanywe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya Liyetona nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubujura. Niwe murwanyi wari ufite ipeti rinini waturutse muri RRM uwababanjirije akaba ari Cpt Nsengimana Herman n’ubundi wafashwe na FARDC akoherezwa mu Rwanda.
Col Irombe,Yavutse mumwaka wa 1967,mu cyahoze ari Komini Tare ubu ni Gakenke,amashuri yisumbuye yayize muri Seminari nto ya Rwesero. Ubwo ingabo za RPA,zahagarikaga Jenoside ingabo za FAR zigahungira muri congo ,Irombe yakomereje amashuri ya Kaminuza muri Kaminuza ya Lubumbashi,mu bijyanye n’amategeko. Mu mirimo yakoze harimo kuba Komiseri mu bucamanza bwa FDLR, ndetse yabaye Umunyamabanga wihariye wa Col.Bigaruka,ubu akaba ariwe wari ukuriye Urukiko rw’inyeshyamba za FLN