Kuri iki cyumweru tariki 24 Mutarama 2021, uwitwa Mahamat Saïd Abdel Kani nibwo yageze i La haye mu Buholandi, muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko akurikiranyweho ibyaha by’intambara, iyicarubozo, gusambanya abagore ku ngufu, n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa, yakoze ubwo yayoboraga Seleka, umwe mu mitwe yayogoje Santrafrika kuva muw’2013.
Iri fatwa rya Mahamat Saïd rije mu gihe Santrafrika yongeye kuba isibaniro, hagati y’inyeshyama ziharanira guhirika ubutegetsi bwa Perezida Faustin Archange-Touadéra,n’ingabo z’icyo gihugu zishyigikiwe n’iz’Umuryango w’Abibumbye. Muri izo ngabo za Loni harimo iz’Ubufaransa, iz’Uburusiya n’iz’uRwanda, ndetse uRwanda rukaba runafiteyo abandi basirikari boherejwe hashingiwe ku bufatanye bw’ibihugu by’umutekano. Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Fatou Bensouda, yishimiye ifatwa rya Mahamat Saïd Abdel Kani, avuga ko yizeye ko n’abandi bose bagize cyangwa bafite uruhare mu bibera muri Santrafrika bazakurikiranwa. Amakuru afite gihamya avuga ko ingabo za Uganda zishyigikiye ku rugamba inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Santrafrika, ndetse mu mirambo y’inyeshyamba zishwe hakaba harabonetsemo n’iy’abasirikari ba Uganda.
Si ubwa mbere kandi Uganda yivanze mu ntambara zo muri Santrafrika, kuko muw’2003 nabwo yohereje abajya gufasha MLC ya Jean Pierrre Bemba, umunyekongo wari waragiye kurwanirira Ange Félix Patassé, wayoboraga Sentrafrika muri icyo gihe. Ibyaha ndengakamerre byakozwe muri iyo ntambara Jean Pierre Bemba yarabifungiwe, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu igasaba ko na Uganda ikurikiranwaho ubufatanyacyaha.