• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu   |   25 May 2025

  • Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL   |   24 May 2025

  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo

Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo

Editorial 03 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu gihe mu gihugu cya Uganda hakomeje  kuvugwa  ibikorwa byo kubangamira umutekano mu bihugu byo mu karere cyane cyane igihugu cy’igituranyi u Rwanda, aho Uganda icumbikiye abahora bashaka kurutera, ari nako ibashakira inzira  n’ibyangombwa by’inzira kubageza Tanzania, Burundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, akaba ari naho bacurira imigambi yose yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bafatanije na RNC ya Kayumba Nyamwasa ikorana byahafi na  FDLR.

Agahoma munwa ni uko muri iyi minsi iki gihugu cya Uganda cyashegeshwe na Ruswa, gishinjwa kuyobereza intwaro rwihishwa zivuye mu Burayi zikoherezwa mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye ibihano Sudani y’Epfo biyibuza kugura ibikoresho by’intambara.

Iri yobywa ry’intwaro ryakozwe na Uganda rivuga kuba ryarakozwe ibihugu byatanze izi ntwaro bitabizi, bivuze ko amasezerano ibyo bihugu byagiranye na Uganda yo gukoresha ndetse no kutagurisha ahandi intwaro leta ya Uganda yayishe kuko izo ntwaro yazigurishije ku mpande zishyamiranye muri Sudan y’epfo.

Ibi kandi bihabanye n’ibyakagombye gukorwa na Uganda  kuko ubusanzwe iki gihugu ari umuhuza mu biganiro hagati y’abari ku butegetsi muri Sudan y’epfo ndetse n’inyeshyamba zimaze igihe zirwanya leta. Ariko  Museveni agaca inyuma  agafasha rwishwa Perezida wa Sudani yepfo, Salva Kiir.

Perezida Museveni ashinjwa kugurisha intwaro Sudani y’Epfo

Haravugwa n’indege ya gisirikare yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatazwi uko yageze muri iki gihugu.
Raporo y’ikigo cyo mu bwongereza gikora ubushakashatsi (Conflict Armament Research – CAR) ku ntwaro ahabera amakimbirane, yasohotse ku wa Kane, itariki 29 Ugushyingo, yazamuye ibibazo ku bufasha bwa Uganda kuri Guverinoma ya Sudani y’Epfo mu gihe yigira nk’idafite aho ibogamiye mu makimbirane abera muri iki gihugu.

Impande zihanganye muri Sudani y’Epfo muri Nzeri zasinye amasezerano yo guhagarika intambara yari imaze imyaka 5 yahitanye abantu hafi 400,000. Ni nyuma y’aho amasezerano yabanje yarenzweho intambara ikubura.

Iyi raporo igaragaza ukuntu ibuza ryo kohereza intwaro muri Sudani y’Epfo ku mpande zihanganye ritashyizwe mu bikorwa nk’uko umuyobozi w’iki kigo cyo mu Bwongereza, James Bevan yabitangaje.

Raporo ivuga ko Uganda yaguze imbunda n’amasasu mu bihugu bitatu biri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi; Bulgaria, Romania na Slovakia, nyuma zikohererezwa Igisirikare cya Sudani y’Epfo n’imitwe yitwara gisirikare bikorana. Mwibuke ko igihe ingabo zahoze ari iza M23, zirimo Gen. Sultan Makenga n’uwari umuvugizi wazo  Kazarama Vianey n’abandi, bahungiraga muri Uganda, Perezida Museveni yabategetse kujya kurwana muri Sudani yepfo,  kuruhande rwa Salva Kiir, abenshi baguye muri ambushi y’umwanzi bahasiga ubuzima, abandi banze kujyayo Museveni yabohereje i Kinshasa kungufu n’ubu ntawe uzi irengero ryabo.

Kazarama na bagenzi be bahoze muri M23.

Iyi Raporo ivuga ko izi ntwaro ngo zoherejwe muri Sudani y’Epfo mbere y’uko Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni gafatira embargo Sudani y’Epfo mu ntangiriro z’uyu mwaka, ariko nyuma y’aho E.U yari yamaze gufatira iki gihugu ibi bihano.

Ku ntwaro zavuye muri Bulgaria, muri iyi raporo havugwamo ko Sudani y’Epfo yegereye Uganda nayo igakoresha ibyangombwa byayo mpuzamhanga biyemerera kugura intwaro bisa nk’aho ari izigenewe Igisirikare cya Uganda, mu gihe mu by’ukuri zari iza Sudani y’Epfo.

Ntiharamenyekana neza kandi niba Uganda yaragambanye mu kuyobereza amasasu yari avuye muri Romania na Slovakia muri Sudani y’Epfo mu 2015. Aya masasu amwe ngo akaba yarabonetse.

Ku kijyanye n’ibihugu izi ntwaro zaturutsemo, iyi raporo ivuga ko nta kigaragaza ko bifite uruhare cyangwa byari bizi ko zizoherezwa muri Sudani y’Epfo.

Uruhare rw’ibigo byigenga

Iyi raporo inasobanura ukuntu hari umurongo (network) uhuriweho n’ibigo by’Abagande n’Abanyamerika, bigenzurwa n’u Bwongereza, Israel, Abagande n’Abanyamerika, bagurishije muri Sudani y’Epfo indege y’intambara, yavuye muri Amerika, n’indege ikora ubugenzuzi yakorewe muri Autrichia, kimwe muri ibi bigo byahaye igisirikare cya Sudani y’Epfo mu 2015 no mu 2016.

Hagendewe ku buhamya n’inyandiko z’ubugure, raporo ivuga ko yasanze ikigo kitwa Yamasec, ari cyo cyohereje izo ndege zombi muri Sudani y’Epfo. Iyi ndege y’Abanyamerika yo ikaba yaroherejwe muri Sudani y’Epfo mu 2016 nyuma yo gukoreshwa n’Igisirikare cya Uganda.

Si muri Sudan y’epfo gusa Uganda ivugwamo guteza umutekano muke kuko no mu bindi bihugu leta ya Uganda ikomeje kuvugwaho kuhateza umutekano muke. Urugero :

Mu gihe haburaga  imyaka ibiri ngo amatora  y’umukuru w’igihugu mu Burundi abe, haba mu mashyaka atavuga rumwe na Leta ndetse na CNDD/ FDD rifite ubutegetsi, ibikorwa byo gutekereza ku zayahatanira  n’ibindi… byaratangiye.

Mugihe hari umwuka mubi mu gisilikare no mu ishyaka CNDD/ FDD, aho kwishakamo uzasimbura Nkurunziza inzego z’umutekano zitangira kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi  no guta muri yombi abaturage bigaragambirizaga ubutegetsi bubi bwa Perezida Nkurunziza, ibi bikaba byarateye impunzi nyinshi n’ubu zitaratahuka.

Mu gihe ibihugu byinshi birajwe ishinga n’ibibera mu Burundi na Perezida Nkurunziza,  abenshi basigaye bita Perezida wo mu gikoni kuko kuva Coup d’Etat yo kuwa  13 Gicurasi 2015,   yapfuba  Nkurunziza  wari uvuye muri Tanzania, agahungira  muri Uganda ari nayo yamufashije gusubira kubutegetsi, ntiyongeye gusohoka mu gihugu, kuburyo n’inama ya EAC yari yatumiwemo yasubitswe ejo bundi  i Kampala, kubera kutayitabira atinya kongera gukorerwa coup d’etat.

Ikindi ni uko mugihe havugwaga  ibya Coup d’Etat yapfubye  mu Burundi,  Museveni  wari hamwe na Perezida Nkurunziza  mu ndege ye ya Perezidansi yo mu bwoko bwa Gulf Stream, yahise ahamagaza bamwe mu bayobozi b’ingabo zidasanzwe barimo  Brig Sabiti Mzee Mugyenyi, [ umwana we yareze ] ubwo yari akiri  mu buyobozi  bw’ingabo , kuri ubu akaba  yaramugororeye, amugira Komiseri wungirije wa Polisi, kuko niwe wari uyoboye Bataillon,  yazobereye mu bikorwa by’intambara, yagombaga kujya i Burundi ijyanye Perezida  Nkurunziza,  ikavayo imusubuje kubutegetsi , kugeza nan’ubu iyi bataillon iracyari mu Burundi yambaye impuzankano y’ingabo z’u Burundi.

Résultat de recherche d'images pour "Brig. Sabiti Mzee"

Brig. Sabiti Mzee Mugyenyi wari ukuriye itsinda ry’Ingabo zasubije Perezida Nkurunziza kubutegetsi nyuma ya Coup d’Etat yapfubye.

Perezida Museveni akaba yarahaye  Brig.Sabiiti , inshingano zo kubakurira,  amuha  amubwiriza  yo kujyana na Nkurunziza i Bujumbura akamusubiza ku ntebe nka Perezida.

Amakuru avuga ko abo basirikare  baherekeje Nkurunziza, bari barashiririjwe n’intambara,  barateguwe  dore ko bamwe  muri bo bari bagikubuka muri Somalia, mu gihe abandi batumijwe kuva mu itsinda ry’abakomando bazwi nka ” Elite Commando 2 “, bari barateguriwe mu mashyamba y’ahitwa Lira,  ni naho  kandi Sabiiti yaramaze iminsi mike avuye kwitoreza.

Iri tsinda rikaba ryarakoze inshingano ryari ryahawe ku buryo bunoze, ndetse bamwe mur’izo ngabo zasigaye i Burundi, kugeza magingo  aya zihembwa neza cyane,  nizo zikirinze Perezida Nkurunziza.

Kebyerekeye rero gukomeza guteza umutekano muke mu karere , ntibyumvikana ukuntu Museveni yashyigikiye  ibikorwa bya RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse n’ibya  FLN ya Calixte Nsankara, byo guhungabanya umutekano mu Rwanda kuburyo yabahaye n’abasilikare babatoza mu  Burundi.

Perezida Museveni  muri ibi byose yigiza nkana kandi ariwe ubatera inkunga, akaba ari nawe  ubari inyuma mu bikorwa byose bigamije  guhungabanya  umutekano w’u Rwanda kubera ishyari  ryaho igihugu cy’u Rwanda kimaze kugera mu iterambere n’imbaraga Perezida Kagame amaze kugira ku isi yose bitigeze bishimisha  mugenzi we Perezida Museveni.

Amakuru yizewe kandi ahamya ko Museveni ari nawe nyirabayazana  w’ibiganiro bimaze iminsi bisabwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bibumbiye muri P5. barimo na RNC aho Kayumba yinjiriye Minisiri w’ububanyi n’amahanga w’Afrika y’epfo Lindiwe Sisulu, basanzwe ari inshuti akaba  umusilikare wanamufashije kugera muri Afrika y’epfo ubwo yahungaga igihugu mu mwaka w’2010.

Minisitiri Lindiwe Sisulu na Kayumba Nyamwasa

Museveni kandi akomeje kuba ikibazo mu karere mu gihe  we na murumuna we Salim Saleh bavugwa  mu bujura  bw’amafaranga ava mu mishahara y’abasilikare b’Uburundi bari muri Somaliya bagabana na Nkurunziza  andi bakayacuruza kuburyo abasikare bamara amezi 6, batarahembwa imishara yabo iri gucururizwa muri Uganda hagati ya Museveni murumuna we Salim Saleh na Nkurunziza.

Nkuko twagiye tubibagezaho mu nkuru zacu, hakomeje kujya hanze amakuru mashya avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda, aho iki gihugu cy’igituranyi gishyirwa mu majwi ku kuba indiri y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda binyuze mu barwanya ubutegetsi bwarwo.

Rugema Kayumba washimutaga abanyarwanda muri Uganda

Amakuru agezweho ni uko hari umugambi uri gucurirwa muri Uganda wo gushaka  uko Uganda yakwinjira muri Congo yitwaje inyeshyamba za ADF ariko hakaba harateguwe abantu bo guhungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse muri Congo ndetse n’ imyiteguro irangajwe imbere na RNC ikuriwe na Kayumba Nyamwasa,  ikaba birimbanije muri Kivu y’amajyepfo, aho bivugwa ko bafite ibirindiro.

Umutwe w’interabwoba RNC, kandi  ukomeje ibikorwa byo gushaka abarwanyi bo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ibakuye mu nkambi z’impunzi muri Uganda, bikaba bikorwa inzego z’ubutasi z’iki gihugu zibizi kandi zibihagarikiye.

Hari amakuru yizewe ko abarwanyi bashya batoranywa mu nkambi za Nyakivale na Bweyale Kiryadongo. bakajyanwa mu kigo cya gililikare cya Kaweweta bagahabwa inyigisho. Izi nkambi ziri gukurwamo aba bagamije guhungabanya umutekano, zibarizwamo abanyarwanda banze gutaha mu rwababyaye abenshi bafite ibyaha bikekaho baba barakoze mu gihe bari mu Rwanda.

Impuguke mu bijyanye n’umutekano zigaragaza ko ibyo bikorwa bigamije kuzamura umwuka mubi hagati y’u Rwanda, Uganda ndetse n’u Burundi  cyane ko n’ubusanzwe  Uganda itigeze yishimira ko u Rwanda rwabaho, Uganda yakekaga ko u Rwanda rwaba akarwa karwo bakoresha icyo bashatse nkuko bimeze ubu mu Burundi.

Ngo ibi bihera kera mu gihe cy’intambara yo kwibohora aho Uganda isa n’iyivanze muri uru rugamba rwo kubohora igihugu, ndetse na nyuma yaho ikaba yaragiye ikorana n’u Rwanda mu nyungu zayo, ariko kuri ubu  mu buryo bweruye  ikaba ifasha abashaka kurutera.

Hari amakuru yizewe avuga ko Perezida Museveni ubwe yigeze kwerura akandikira umwe mu bayobozi b’u Bwongereza ko mu banzi bakomeye afite kugeza ubu, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere. Ni mu gihe benshi mu basirikare bakuru mu Rwanda bamufashije kujya ku butegetsi ahiritse Milton Obote.

2018-12-03
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: ni mpamvu ki ibinyoma ku Rwanda bikomeje kwiyongera?

Uganda: ni mpamvu ki ibinyoma ku Rwanda bikomeje kwiyongera?

Editorial 21 Nov 2017
Sankara wavugaga ko ari kuvuguta umuti usharira , yeretswe Abanyamakuru i Kigali yambaye ipingu [ VIDEO ]

Sankara wavugaga ko ari kuvuguta umuti usharira , yeretswe Abanyamakuru i Kigali yambaye ipingu [ VIDEO ]

Editorial 17 May 2019
Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Editorial 03 May 2021
Aba-Ofisiye 1015 ba Polisi bazamuwe mu ntera, abandi 111 bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru

Aba-Ofisiye 1015 ba Polisi bazamuwe mu ntera, abandi 111 bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru

Editorial 12 Jan 2018

prev
next

2 Ibitekerezo

  1. Robert Mugabe
    December 3, 201811:44 am -

    Ariko Ubugande hamwe Nuburundi mubishakahicyi mwe mukomeze

    Subiza
    • Sunday
      December 3, 20181:05 pm -

      Izi nimbura mukoro baze tubahe akazi. Kubungabunga umutekano nico bita guhungabanya umutekano? None se nokwimika kagame kwariguhungabanya umutekano? Umutwe wubwenge buke urushya ibirenge

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru