Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Departement y’Amerika kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Kanama 2018 ryasohotse kuri radio ijwi ry’Amerika, riraburira buri wese wifuza kugendera u Burundi kwitwararika.
Departement y’Amerika iragira inama abagendera mu gihugu cy’u Burundi kwitondera ingendo zabo muri iki gihe. Itangazo ryatanzwe ejo rirashimangira impanuro zari zihasanzwe.
Ingingo iburira abanyamerika kwitondera ingendo zabo mu Burundi, yisunze ahanini ku bwicanyi buhakorerwa, hamwe n’imitwe iharwanira.
Departement y’Amerika ivuga ko ubwicanyi bukomeye burimo ibitero by’Amagrenade hamwe n’ubujura bukorwa n’abantu bitwaje intwaro bihora byabaye.
Ivuga kandi ko n’aho abaturage bava mu bihugu byo mu burengero, ataribo bashakishwa muri ibyo bitero bashobora kubigwamo, mu gihe baba bari ahantu hatariho cyangwa bakaba bari mubice bikozwemo ibyo bitero.
Aba polisi ngo ntibafite uburyo buhagije bwo kugirango bashobore kubirizamo ibyo bitero, iryo tangazo rivuga ko mu Burundi, imvururu za Politiki zidatuza, kandi zikomeje hirya no hino mu gihugu hahora habaye ubwicanyi burimo ibitero bya grenade hamwe n’ibitero by’imbunda. Iryo tangazo rikomeza rivuga ko mu ntara za Cibitoki na Bubanza, hahora habaye ibitero by’imitwe yitwaje intwaro iva ku mupaka mu buseruko bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho intambara yayogoje ako karere.
Umupaka hagati y’ibyo bihugu byombi ushobora gufungwa igihe icyo aricyo cyose. Leta y’Amerika nta buryo bukwiye ifite bwo gushobora mu buryo bwihuse gukingira Abanyamerika bari mu Burundi, kandi imiti n’Abaganga mu Burundi ntibiri ku rwego rwizewe.
Abakozi b’Ambasade y’Amerika mu Burundi ntibemerewe kugendagenda uko bishakiye mu bice byose byo mu mujyi wa Bujumbura, kandi bashobora kubuzwa kugenda no mu bindi bice by’igihugu bitewe n’uko umutekano wifashe.
Mu bice batemerewe kugendamo uko bishakiye mu micungararo ya Bujumbura mu masaha y’umugoroba harimo Karitsiye ya Buyenzi, Bwiza, Cibitoki, Gasenyi, Kamenge, Kinama, Musaga na Ngagara.
Abifuza kugendera mu Burundi bose baraburiwe kandi bagiriwe inama yo kubanza gusoma amakuru atanga umutekano, traveling information document.
twubakane
Ubwo bazatera imbere bate?