• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Leta Y’Amerika Iraburira Buri Wese Wifuza Kugendera Mu Burundi kwitwararika

Leta Y’Amerika Iraburira Buri Wese Wifuza Kugendera Mu Burundi kwitwararika

Editorial 30 Aug 2018 ITOHOZA

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Departement y’Amerika kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Kanama 2018 ryasohotse kuri radio ijwi ry’Amerika, riraburira buri wese wifuza kugendera u Burundi kwitwararika.

Departement y’Amerika iragira inama abagendera mu gihugu cy’u Burundi kwitondera ingendo zabo muri iki gihe. Itangazo ryatanzwe ejo rirashimangira impanuro zari zihasanzwe.

Ingingo iburira abanyamerika kwitondera ingendo zabo mu Burundi, yisunze ahanini ku bwicanyi buhakorerwa,  hamwe n’imitwe iharwanira.

Departement  y’Amerika ivuga ko ubwicanyi bukomeye burimo ibitero by’Amagrenade hamwe n’ubujura bukorwa n’abantu bitwaje intwaro bihora byabaye.

Ivuga kandi ko n’aho abaturage bava mu bihugu byo mu burengero, ataribo bashakishwa muri ibyo bitero bashobora kubigwamo, mu gihe baba bari ahantu hatariho cyangwa bakaba bari mubice bikozwemo ibyo bitero.

Aba polisi ngo ntibafite uburyo buhagije  bwo kugirango bashobore kubirizamo ibyo bitero, iryo tangazo rivuga ko mu Burundi, imvururu za Politiki zidatuza,  kandi zikomeje hirya no hino mu gihugu hahora habaye ubwicanyi burimo ibitero bya grenade  hamwe  n’ibitero by’imbunda. Iryo tangazo rikomeza rivuga ko mu ntara za Cibitoki na Bubanza, hahora habaye ibitero by’imitwe yitwaje intwaro iva ku mupaka mu buseruko bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho intambara yayogoje ako karere.

Umupaka hagati y’ibyo bihugu  byombi ushobora gufungwa igihe icyo aricyo cyose.  Leta y’Amerika nta buryo bukwiye ifite bwo gushobora mu buryo bwihuse gukingira Abanyamerika bari mu Burundi, kandi imiti n’Abaganga mu Burundi ntibiri ku rwego rwizewe.

Abakozi b’Ambasade y’Amerika mu Burundi ntibemerewe kugendagenda uko bishakiye mu bice byose byo mu mujyi wa Bujumbura, kandi bashobora kubuzwa kugenda no mu bindi bice by’igihugu bitewe n’uko umutekano wifashe.

Mu bice batemerewe kugendamo uko bishakiye mu micungararo ya  Bujumbura mu masaha y’umugoroba harimo  Karitsiye  ya Buyenzi, Bwiza, Cibitoki, Gasenyi, Kamenge, Kinama, Musaga na Ngagara.

Abifuza kugendera mu Burundi bose baraburiwe  kandi bagiriwe inama yo kubanza gusoma amakuru  atanga umutekano, traveling information document.

2018-08-30
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyo wamenya ku Banyarwanda bagiye gukurikiranwa n’inkiko z’u Bubiligi

Ibyo wamenya ku Banyarwanda bagiye gukurikiranwa n’inkiko z’u Bubiligi

Editorial 28 Sep 2017
Ambasaderi Rugwabiza  yatanze  ikiganiro muri LONI mu mihango yo #kwibuka23

Ambasaderi Rugwabiza yatanze ikiganiro muri LONI mu mihango yo #kwibuka23

Editorial 08 Apr 2017
Amatariki y’ubujurire bwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi yamenyekanye.

Amatariki y’ubujurire bwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi yamenyekanye.

Editorial 28 Aug 2017
Uganda: Uko uwahoze muri M23 yatawe mu mutego wo kugura imbunda akaba yakatiwe imyaka 6 y’igifungo

Uganda: Uko uwahoze muri M23 yatawe mu mutego wo kugura imbunda akaba yakatiwe imyaka 6 y’igifungo

Editorial 25 Nov 2017

Igitekerezo kimwe

  1. twubakane
    August 30, 20183:38 pm -

    Ubwo bazatera imbere bate?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Rugema uzwi ku izina rya Gafirifiri wigamba ibitero by’iterabwoba mbere yuko biba ni muntu ki? Sobanukirwa naho ahuriye nibyo bikorwa
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Rugema uzwi ku izina rya Gafirifiri wigamba ibitero by’iterabwoba mbere yuko biba ni muntu ki? Sobanukirwa naho ahuriye nibyo bikorwa

Editorial 28 Jun 2020
Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki?
ITOHOZA

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki?

Editorial 23 May 2017
Ali Kiba uherutse kurushinga yagejejwe mu rukiko
Mu Mahanga

Ali Kiba uherutse kurushinga yagejejwe mu rukiko

Editorial 07 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru