Nkuko tubikesha igitangazamakuru Jeune Afrique, tariki 4 Ugushyingo 2022 Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yandikiye iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isaba irekurwa ry’Abanyarwanda babiri, Dr Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe, bafungiwe muri icyo gihugu kuva muri Kanama uyu mwaka.
Ibi bije byiyongera k’ubundi bushotoranyi bukomeje gukorwa na Kongo Kinshasa kugeza naho ku munsi w’ejo indege yabo ya gisirikari yavogereye ikirere cy’u Rwanda.
Jeune Afrique yatangaje ko yabonye ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yandikiye mugenzi we wa RDC, Christophe Lutundula Apala, ku wa 4 Ugushyingo.
Muri iyo baruwa, Minisitiri Biruta yagarutse ku bikorwa byo kwibasira abanyarwanda baba muri RDC, aho abaturage babiri bafashwe, bafungirwa muri kasho z’Urwego rushinzwe iperereza muri RDC, ANR.
Abafunzwe ni Dr Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe, bafashwe ku wa 30 Kanama 2022, bagafungwa mu ibanga na ANR. Bafatiwe mu rugo rwa Dr Nshimiyimana.
Dr Nshimiyimana wabaye umuyobozi w’agateganyo wa UNAIDS muri RDC, asigaye ayobora muri icyo gihugu Umuryango Nyafurika ushinzwe guteza imbere ubuzima (AHDO), mu gihe Mushabe yari ashinzwe ibikorwa by’uyu muryango ku rwego rw’intara, agakorera i Tshikapa, muri Kasai.
Mu ibaruwa ye, Minisitiri Biruta yasabye Guverinoma ya Congo “kurekura mu buryo bwihutirwa abo banyarwanda, nta mananiza.”
Minisiteri ayoboye kandi yatangaje ko yongeye kwamagana uburyo abanyarwanda bakomeje gutotezwa muri RDC, igasaba Guverinoma y’icyo gihugu kubihagarika.
Si ubwa mbere u Rwanda rushinja RDC gufata no gufunga abaturage baryo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bamwe mu baheruka ni abasirikare babiri Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad, bashimuswe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’Umutwe wa FDLR. Bashimuswe bacunze umutekano ku mupaka uhuza ibihugu byombi, baza kurekurwa binyuze mu mishyikirano.