Binyuze ku muvugizi warwo, Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, kuri uyu wa gatatu rwatangaje ko rwivuganiye na ambassade y’icyo gihugu mu Rwanda, ambassade y’Ububiligi ndetse n’abanyamategeko ba Rusesabagina, bose bashimangira ko afashwe neza nk’uko byari byanatangajwe n’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda.
Ibi rero biranyomoza ibyari byavuzwe mu mpera z’icyumweru gishize n’abo mu muryango wa Rusesabagina, bemezaga ko atagihabwa amafunguro, amazi yo kunywa n’imiti. Abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bo basobanuye ko ibyo byose Rusesabagira abihabwa, kandi akaba ameze neza muri gereza ya Mageragere.
Uyu ni undi mutwe upfubanye abo kwa Rusesabagina Rusisibiranya, nyuma y’ibindi binyoma byinshi wagiye ukwiza, hagamijwe kotsa ititutu Leta y’u Rwanda ngo uwo mugizi wa nabi arekurwe ataryojwe ubugome yakoreye Abanyarwanda, abinyujije mu mutwe we w’iterabwoba wa FLN.
Nyuma y’ibyavuze n’Ubutegetsi bwa Amerika, abantu benshi bagaye cyane ibinyamakuru byitwa ko bikomeye nka New York Times na The Guardian, bisohora inkuru bishingiye ku marangamutima gusa, aho kubanza gusesengura no gushungura ibyo bigiye gutangaza.
Ngubwo ubunyamwuga bavuga ko barusha abandi da! Nta gitangaje ariko kuko uwitwa Kitty Kurth wa New York Times yiyemeje kuba umuzindaro w’ibigarasha n’Interahamwe.