• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Liverpool yatsinze Tottenham, yegukana UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu (Amafoto)

Liverpool yatsinze Tottenham, yegukana UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu (Amafoto)

Editorial 02 Jun 2019 HIRYA NO HINO, IMIKINO

Liverpool yegukanye igikombe cy’u Burayi nyuma y’imyaka 14 nyuma yo gutsinda Tottenham ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wabaye kuri uyu wa Gatandatu ibitego 2-0, yegukana iri rushanwa ku nshuro ya gatandatu.

Ni ku nshuro ya kabiri umukino wa nyuma w’iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku i Burayi wari wongeye guhuriraho amakipe yo mu Bwongereza nyuma y’uwahuje Manchester United na Chelsea mu 2008.

Liverpool yaherukaga gutsindirwa ku mukino wa nyuma mu nshuro ebyiri ziheruka zirimo iya 2007 na 2018, yari yagaruye rutahizamu wayo w’Umunya-Brésil, Firmino, mu gihe Tottenham yakinaga umukino wa nyuma w’iri rushanwa ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, na yo yari yagaruye Harry Kane wavunikiye ku mukino ubanza yahuyemo na Manchester City muri ¼.

Abafana ba Liverpool batangiye kubyina intsinzi hakiri dore ko amasegonda 36 yari ahagije ngo batangire kumwenyura ubwo Moussa Sissoko yakoreshwaga umupira na Sadio Mané mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Damir Skomina agatanga penaliti yinjijwe na Mohamed Salah ku munota wa kabiri w’umukino.

Tottenham nta gihambaye yeretse abafana basaga ibihumbi 63 bari Estadio Wanda Metropolitano yo mu Mujyi wa Madrid kuko yarushijwe bigaragara na Liverpool kuva umukino utangiye kugeza urangiye n’ubwo amakipe yombi atakinnye umukino ushimishije.

Uretse amashoti yatewe na Moussa Sissoko na Eriksen, yombi agaca hejuru kure y’izamu, nta bundi buryo bugaragara Tottenham yabonye mu gice cya mbere mu gihe Liverpool yagerageje amashoti arimo irya Trent Alexander-Arnold n’irindi rikomeye ryatewe na Robertson, Hugo Lloris akarikuramo.

Habura iminota itatu ngo umukino urangire, Divock Origi yatsindiye Liverpool igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Joel Matip mu rubuga rw’amahina, atera umunyezamu Hugo Lloris mu rundi ruhande, ujya mu izamu.

Dele Alli, Heung-Min Son na Christian Eriksen bagerageje uburyo butandukanye bugana mu izamu rya Liverpool, ariko umunyezamu Alisson Becker ababera ibamba.

Liverpool yahise igeza ibikombe bitandatu bya UEFA Champions League ikuba kabiri Manchester United imaze gutwara bitatu mu Bwongereza mu gihe Jürgen Klopp yabaye umutoza wa kane w’iyi kipe wegukanye iri rushanwa nyuma ya Bob Paisley, Joe Fagan na Rafael Benitez.

Tottenham yabaye ikipe ya gatandatu igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku nshuro ya mbere ikanahatsindirwa, inyuma ya Chelsea 2008, Arsenal 2006, Monaco 2004, Bayer Leverkusen 2002 na Valencia 2000.

Ni ku nshuro ya mbere hakinwe umukino wa nyuma wa UEFA Champions League ntihatangwemo ikarita n’imwe mu gihe igitego cya Mohamed Salah (01:48) cyabaye icya kabiri kinjiye hakiri kare ku mukino wa nyuma, inyuma y’icyatsinzwe na Paolo Maldini ku isegonda rya 50, ubwo Milan AC yakinaga na Liverpool mu 2005.

Salah yabaye kandi umukinnyi wa gatanu ukomoka muri Afurika, ubashije gutsinda ku mukino wa nyuma, atera ikirenge mu cya Rabah Madjer, Samuel Eto’o, Didier Drogba na Sadio Mané.

Wanda Metropolitano yakiriye uyu mukino mu Mujyi wa Madrid muri Espagne

Umukino wabanjirijwe no kwibuka Jose Antonio Reyes wakiniye Arsenal na Seville, witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu azize impanuka y’imodoka

Umutoza wa Tottenham Mauricio Pochettino

Moussa Sissoko yakoze umupira ku isegonda rya 36

Skomina yafashe icyemezo cyo gutanga penaliti hakiri kare

Sala yatsinze penaliti ku munota wa kabiri

Jordan Henderson na Mo Salah bishimira igitego cya mbere cya Liverpool

Alisson akuramo ishoti ryatewe na Eriksen

Divock Origi atsinda igitego cya kabiri

Hugo Lloris ntiyabashije kugera ku mupira wa Origi

Lucas Moura na Dany Rose ntibabyumvaga

Kari agahinda ku bakinnyi ba Tottenham

Harry Kane n’ikipe ye batsindiwe ku mukino wa nyuma

Jordan Henderson yahobeye umutoza we arira kubera ibyishimo

Liverpool yongeye kwegukana UEFA Champions League yaherukaga mu 2005.
Src : IGIHE

2019-06-02
Editorial

IZINDI NKURU

Kidum ngo agendana ubunararibonye mu gushimisha abakunzi ba muzika

Kidum ngo agendana ubunararibonye mu gushimisha abakunzi ba muzika

Editorial 30 Jun 2016
Yakubiwe umushahara inshuro 10, Nyuma yo gutsindira Manchester ibitego 4 mu mikino ibiri

Yakubiwe umushahara inshuro 10, Nyuma yo gutsindira Manchester ibitego 4 mu mikino ibiri

Editorial 02 Mar 2016
Umunyamideri Bashabe Kate wigeze kuba Miss wa Mtn mu Rwanda afunzwe azira gukubita no gukomeretsa

Umunyamideri Bashabe Kate wigeze kuba Miss wa Mtn mu Rwanda afunzwe azira gukubita no gukomeretsa

Editorial 05 Jul 2016
Mutsinzi Ange Jimmy yasinyiye FK Jerv yo muri Norvège, Sibomana Patrick we yerekeje muri Mozambique

Mutsinzi Ange Jimmy yasinyiye FK Jerv yo muri Norvège, Sibomana Patrick we yerekeje muri Mozambique

Editorial 07 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?
Mu Mahanga

Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?

Editorial 27 Nov 2017
Perezida  Mugabe asimbuwe burundu ku butegetsi
Mu Rwanda

Perezida Mugabe asimbuwe burundu ku butegetsi

Editorial 18 Jan 2016
Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda

Editorial 11 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru