• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Londres: Inzu bikekwako ari iya Kayumba Nyamwasa ifite agaciro ka £ 375,000, ni ukuvuga hafi 410,578,273 Frw. igiye gukorwaho iperereza

Londres: Inzu bikekwako ari iya Kayumba Nyamwasa ifite agaciro ka £ 375,000, ni ukuvuga hafi 410,578,273 Frw. igiye gukorwaho iperereza

Editorial 28 Apr 2016 ITOHOZA

Imitungo y’igiciro mu mujyi wa London mu Bwongereza yashyizwe ku isoko, gusa yateje urujijo nyuma yo gusanga ishobora kuba ifite aho ihuriye na Kayumba Nyamwasa wahunze ubutabera bw’u Rwanda.

Nyamwasa bivugwa ko yaba yaraguze iyo mitungo igizwe n’inzu ndende yo guturwamo n’abantu benshi, mu 2002 ubwo yari umu General uri mu kazi akaba n’umunyeshuri mu Bwongereza.

The New Times ivuga ko uwo mutungo waje kwandikwa k’uwitwa Edward Mugisha uzwi mu gucunga imitungo y’abantu bahunze, hagamijwe guhisha nyirayo.

Muri icyo gihe Mugisha yari umunyeshuri, ku buryo nta soko ifatika y’amafaranga yari gutuma atunga inyubako nk’iyo i Londres, ikintu cyateje urujijo hibazwa aho yakuye ubushobozi bwo kuyigura.

Iyo nyubako iherereye ku muhanda wa Vestry mu murwa mukuru w’u Bwongereza, Londres,[76 Fearnley House, Vestry Road, London, SE5 8JR] ifite agaciro ka £ 375,000, ni ukuvuga hafi 410,578,273 Frw.

Ikigo gikomeye cya Foxtons Group gikora ibijyanye n’inyubako, nicyo cyari cyahawe gukurikirana igurishwa ry’iyo nyubako ku ruhande rw’umuguzi.

Ubwo ngo cyegerwaga, icyo kigo cyatangaje ko hari gushakishwa ibimenyetso ku gushidikanya gushingiye kuri uwo mutungo.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Foxtons, Nicky Chute, yagize ati “Nitubona ibintu bishidikanywaho, dufite inshingano yo kubitangaho amakuru, ubuyobozi bukabikoraho iperereza.”

-2705.jpg

Kayumba Nyamwasa

Kayumba Nyamwasa yakatiwe adahari mu 2011 n’urukiko rukuru rwa Gisirikare, gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare, biturutse ku byaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Source: Igihe

2016-04-28
Editorial

IZINDI NKURU

Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Editorial 22 Feb 2020
Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Editorial 18 Jul 2019
Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 14 Mar 2017
Umutekano  w’Isi  ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS

Umutekano w’Isi ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS

Editorial 15 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ADEPR: Zahinduye imirishyo. Hatowe Rev.Karuranga Euphrem, naho Rev.Rurangirwa Emmanuel akama ikimasa.
ITOHOZA

ADEPR: Zahinduye imirishyo. Hatowe Rev.Karuranga Euphrem, naho Rev.Rurangirwa Emmanuel akama ikimasa.

Editorial 30 May 2017
Uganda Yirukanye Umuyobozi Wa MTN Ku Butaka Bwayo
ITOHOZA

Uganda Yirukanye Umuyobozi Wa MTN Ku Butaka Bwayo

Editorial 15 Feb 2019
Perezida Kagame  yageze  i Bruxelles, azanayobora Rwanda Day
ITOHOZA

Perezida Kagame yageze i Bruxelles, azanayobora Rwanda Day

Editorial 07 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru