Akanama k’umutekano ka Loni, kanenze uburyo ibiganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma y’u Burundi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bikomeje kugenda buhoro, nubwo Perezida Nkurunziza yafashe icyemezo cyo kutaziyamamaza mu 2020.
Ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zombi bigamije kugarura umwuka mwiza mu Burundi bumaze igihe mu mvururu zatangiye mu 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora manda ya gatatu.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaje ko atemererwa n’itegeko nshinga ndetse n’amasezerano yashyiriweho umukono i Arusha agamije kurangiza intambara ya gisivili.
Kuri uyu wa Gatatu aka kanama kafashe icyemezo cy’uko imbaraga zidasanzwe zikenewe kugira ngo mu myaka ibiri iri imbere hazabe amatora meza akozwe mu mucyo no mu bwisanzure.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wagerageje ko hasinywa amasezerano ya politiki hagati ya Guverinoma n’abatavuga rumwe na yo, ariko ubutegetsi bw’u Burundi bwanga kugirana ibiganiro na bamwe mu bo batavuga rumwe bafata nk’abaterabwoba.
Abagize Akanama k’umutekano ka Loni, bagaragaje impungenge ku kugenda gake kw’ibiganiro, gasaba ko impande zose cyane cyane Guverinoma y’u Burundi kwitabira ibiganiro byateguwe na EAC, ku buryo hazaba hasinywe amasezerano mbere y’amatora ya 2020.
Imvururu za politiki mu Burundi zaguyemo abagera ku 1200, abandi 400 000 bagahunga.