Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu Mujyi wa Lubumbashi, mu Ntara ya Haut-Katanga zahinduye imirishyo, aho humvikanye urusaku rw’amasasu mu duce tumwe twabyukiyemo imyigaragambyo y’abashyigikiye Moise Katumbi wangiwe n’ubutegetsi kugaruka mu gihugu guhera kuwa Gatanu ushize ngo azabashe guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu.
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko abaturage babyukiye mu myigaragambyo kuri uyu wa Mbere, itariki 06 Kanama basaba kugaruka mu gihugu kwa Moise Katumbi wabujijwe n’ubuyobozi kukinjiramo kuri uyu wa Gatanu ushize ndetse no kuwa Gatandatu.
Mu gace ka Taba Congo ko muri uyu Mujyi wa Lubumbashi, isoko ryatwitswe ndetse amabutike menshi arasahurwa, mu gihe mu gace ka Kenya abigaragambya batwitse amamodoka.
Nk’uko ubuhamya butandukanye bw’abaturage bo mu gace ka Taba Congo muri Komini Kampemba no muri Komini ya Kenya buvuga, ngo kuri iki Cyumweru ahagana saa yine z’ijoro nibwo insoresore zatangiye kugenda zihamagarira abaturage imyigaragambyo yo kuri uyu wa mbere zifashishije indangururamajwi.
Saa 6h00 za mu gitondo rero kuri uyu wa Mbere, nibwo abaturage biganjemo urubyiruko, bazindukiye mu mihanda batangira gutwika amapine n’aho abacuruzi batandika ibicuruzwa, barangije bibasira umucuruzi wese wageragezaga gutandika ibicuruzwa bye.
Ahagana saa tatu ngo ikibazo cyari kimaze gukwira mu mujyi rwagati ugana ku Isoko ryitiriwe M’zee Kabila, aho abaturage birukaga mu mpande zose n’amaduka agafunga imiryango.
Igipolisi cya Congo cyaje kwitabazwa kizana ibyuka biryana mu maso kigerageza gutatanya abigaragambya ndetse gita muri yombi bamwe barimo umwe mu bateguye iyi myigaragambyo, Hon. Christian Mwando.
Hagati aho, Moise Katumbi wahiswemo n’ihuriro ry’amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kabila ngo azarihagarire mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018, kuri iki Cyumweru yatangaje ko amatora ateganyijwe adashobora kwicwa na Kabila yavuze ko adashaka amahoro kandi ushaka guhitamo abakandida be.
Moise Katumbi yavuze ko agiye gukoresha inzira zose yisunze Itegeko Nshinga ndetse n’Amasezerano ya Saint-Sylvestre akazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu.
Ati: “Ntituzatuma umugabo umwe ahonyora igihugu cyose.”
Yasabye abamushyigikiye kudacika intege kuko agiye guharanira ko buri wese azagira uruhare muri aya matora kandi avuga ko nibashyira hamwe nka miliyoni zisaga 80 z’Abanyekongo bazagira ingufu kandi bagahindura igihugu cyabo.