• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»SHOWBIZ»LUPITA Nyong’o Uzwi Cyane mu Mukina Filime Yatangaje Impamvu Yahisemo Gutega “Amasunzu”

LUPITA Nyong’o Uzwi Cyane mu Mukina Filime Yatangaje Impamvu Yahisemo Gutega “Amasunzu”

Editorial 08 Mar 2018 SHOWBIZ

Lupita Nyong’o ni umwe mu bakinnyi ba filime b’abirabura bakomeye ku isi, dore ko amaze no guhabwa ibihembo byinshi bikomeye muri sinema.

yatangaje impamvu yamuteye guserukana insokozo y'umuco w'u Rwanda

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Werurwe, 2018 ubwo hatangwaga ibihembo bya Oscars, ibikomeye kurusha ibindi mu isi ya sinema, uyu mugore uba ahanzwe amaso n’abatari bake yagaragaye asokoje mu buryo bwakuruye benshi ariko aza guhishura ko ari umuco yakuye ku Rwanda.

Lupita, abicishije kuri Instagram yasobanuye ko insokozo ye ari umuco gakondo w’u Rwanda bikaba byitwa “Amasunzu”.

yatangaje impamvu yamuteye guserukana insokozo y'umuco w'u Rwanda

Uwamusokoje aya masunzu, Vernon François yasobanuye ko bahisemo gusokoza Lupita muri ubu buryo kuko bwagaragazaga imbaraga zo gukunda Afurika.

Yagize ati ” Kuko twazengurutse mu bice bitandukanye by’isi mu iyamamazwa rya Black Panther, gukora ibigaragaza imbaraga zo gukunda Afurika byari ingenzi kuri twe. Ku buryo Lupita yari yasokoje, twari tuzi neza ko dushaka insokozo ikoze neza kandi ifite inkomoko ikomeye, hanyuma duhitamo ’Amasunzu’.”

yatangaje impamvu yamuteye guserukana insokozo y'umuco w'u Rwanda

Mu Rwanda rwo hambere, amasunzu yari insokozo y’abagabo igasobanura umurava n’ubutwari ku rugamba. Yasokozwaga kandi n’abakobwa batarashyingirwa.

yatangaje impamvu yamuteye guserukana insokozo y'umuco w'u Rwanda

Lupita Nyong’o yamamaye cyane nyuma yo kugaragara muri filime “12 Years a Slave” cyangwa se “Imyaka 12 cy’ubucakara” ivuga ku mateka y’abacakara hanyuma aza no kuvugwa cyane muri iyi minsi agaragaye muri filime “Black Panther”.

Rushyaahya.net

2018-03-08
Editorial

IZINDI NKURU

Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza

Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza

Editorial 12 Nov 2021
Davido yaje gukora igitaramo gikomeye i Kigali (Amafoto)

Davido yaje gukora igitaramo gikomeye i Kigali (Amafoto)

Editorial 03 Mar 2018
Ku munota wa nyuma, Mafikizolo yasimbujwe Nameless mu gitaramo cy’abitabiriye inama ya Transform Africa Summit 2019

Ku munota wa nyuma, Mafikizolo yasimbujwe Nameless mu gitaramo cy’abitabiriye inama ya Transform Africa Summit 2019

Editorial 16 May 2019
Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa

Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa

Editorial 20 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni yazamuye umuhungu we ku ipeti rya General Major
Mu Rwanda

Perezida Museveni yazamuye umuhungu we ku ipeti rya General Major

Editorial 17 May 2016
Perezida Kagame ashima uruhare rw’Abanyamakuru mu matora yegukanyemo Intsinzi
Mu Rwanda

Perezida Kagame ashima uruhare rw’Abanyamakuru mu matora yegukanyemo Intsinzi

Editorial 07 Aug 2017
Rwenzori : Ubufatanye hagati y’ u Bufaransa na Uganda buhatsi iki?
HIRYA NO HINO

Rwenzori : Ubufatanye hagati y’ u Bufaransa na Uganda buhatsi iki?

Editorial 05 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru