• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Maj.Dr Rugomwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’indishyi za miliyoni 11 Frw

Maj.Dr Rugomwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’indishyi za miliyoni 11 Frw

Editorial 21 Aug 2017 Mu Rwanda

Maj.Dr.Aimable Rugomwa ukekwaho gukubita umwana witwa Mbarushimana Théogène agapfa, yakatiwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo, igifungo cy’imyaka 10 ananyagwa impeta zose za Girisirikare.

Isomwa ry’uru rubanza ryabaye kuri uyu wa Mbere aho yaba Maj.Dr Rugomwa n’abamwunganira Alain Mucyo Ntagara na Joseph Ngabonziza batagaragaye mu rukiko.

Urukiko rwamuhamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bigatera urupfu rumuhanisha igifungo cy’imyaka icumi n’indishyi hamwe n’igihembo cya avoka n’ibindi byakoreshejwe bingana na 11 570 000 Frw.

Ibyo urukiko rwashingiyeho birimo kuba Maj. Rugomwa yaremeye ko yakubise ariko akavuga ko yirwanagaho, kuba abatangabuhamya baremeje ko bamusanze mu kizenga cy’amaraso no kuba Mbarushimana yaragejejwe kwa muganga atarapfa. Ibi byatumye urukiko ruhindura inyito y’icyaha ruvuga ko atari ubwicanyi ahubwo ari ugukubita bikavamo urupfu.

Mu gusobanura uko indishyi zigabanyije, Urukiko rwavuze ko harimo miliyoni n’igice y’umubyeyi wamureraga; indi miliyoni n’igice y’uwamubyaye, abavandimwe be umwe agenerwa miliyoni imwe ubwo kuko ari barindwi zikaba zirindwi.

Harimo kandi amafaranga ibihumbi 150 yo kwishyura imodoka yatwaye umurambo ndetse n’andi ibihumbi 120 yo kwishyura isanduku yashyizwemo umurambo. Indabo zashyizwe ku mva zabariwe ibihumbi 50, ibinyobwa byanyowe mu gushyingura nabyo bibarirwa ibihumbi 50, imva ibarirwa nayo ibihumbi 50, ikiriyo nacyo kibarirwa ko hakoreshejwe ibihumbi 100. Aya yiyongeraho n’igihembo cya Avoka kingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bigatera urupfu giteganywa mu ngingo ya 151 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Iyi ngingo iteganya igifungo cy’imyaka 10 kugera kuri 15 ku muntu uhamye n’iki cyaha.

Maj.Dr Rugomba utagaragaye mu rukiko kubera impamvu z’uburwayi, afite iminsi 30 yo kujuririra igihano yahawe.

-233.png

Maj.Dr Rugomba

2017-08-21
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC yashoje imikino yayo ya gicuti yitegura isubukurwa rya shampiyona itsinda Mukura VS ibitego bine ku busa.

APR FC yashoje imikino yayo ya gicuti yitegura isubukurwa rya shampiyona itsinda Mukura VS ibitego bine ku busa.

Editorial 29 Apr 2021
Perezida Magufuli yahisemo kutaza mu nama ya AU i Kigali

Perezida Magufuli yahisemo kutaza mu nama ya AU i Kigali

Editorial 16 Jul 2016
Burundi: Bigaragambirije imbere y’Ambasade y’u Rwanda.

Burundi: Bigaragambirije imbere y’Ambasade y’u Rwanda.

Editorial 15 May 2017
Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, harimo n’uwahagaritswe amezi 4

Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, harimo n’uwahagaritswe amezi 4

Editorial 15 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DRC: Col Minani JMV wa FDLR nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC I Rucuro.
ITOHOZA

DRC: Col Minani JMV wa FDLR nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC I Rucuro.

Editorial 16 Apr 2020
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abakinnyi ba Police FC  intsinzi mu irushanwa nyafurika
Mu Mahanga

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abakinnyi ba Police FC intsinzi mu irushanwa nyafurika

Editorial 19 Mar 2016
Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana
IMIKINO

Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana

Editorial 14 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru