Maj.Dr.Aimable Rugomwa ukekwaho gukubita umwana witwa Mbarushimana Théogène agapfa, yakatiwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo, igifungo cy’imyaka 10 ananyagwa impeta zose za Girisirikare.
Isomwa ry’uru rubanza ryabaye kuri uyu wa Mbere aho yaba Maj.Dr Rugomwa n’abamwunganira Alain Mucyo Ntagara na Joseph Ngabonziza batagaragaye mu rukiko.
Urukiko rwamuhamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bigatera urupfu rumuhanisha igifungo cy’imyaka icumi n’indishyi hamwe n’igihembo cya avoka n’ibindi byakoreshejwe bingana na 11 570 000 Frw.
Ibyo urukiko rwashingiyeho birimo kuba Maj. Rugomwa yaremeye ko yakubise ariko akavuga ko yirwanagaho, kuba abatangabuhamya baremeje ko bamusanze mu kizenga cy’amaraso no kuba Mbarushimana yaragejejwe kwa muganga atarapfa. Ibi byatumye urukiko ruhindura inyito y’icyaha ruvuga ko atari ubwicanyi ahubwo ari ugukubita bikavamo urupfu.
Mu gusobanura uko indishyi zigabanyije, Urukiko rwavuze ko harimo miliyoni n’igice y’umubyeyi wamureraga; indi miliyoni n’igice y’uwamubyaye, abavandimwe be umwe agenerwa miliyoni imwe ubwo kuko ari barindwi zikaba zirindwi.
Harimo kandi amafaranga ibihumbi 150 yo kwishyura imodoka yatwaye umurambo ndetse n’andi ibihumbi 120 yo kwishyura isanduku yashyizwemo umurambo. Indabo zashyizwe ku mva zabariwe ibihumbi 50, ibinyobwa byanyowe mu gushyingura nabyo bibarirwa ibihumbi 50, imva ibarirwa nayo ibihumbi 50, ikiriyo nacyo kibarirwa ko hakoreshejwe ibihumbi 100. Aya yiyongeraho n’igihembo cya Avoka kingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bigatera urupfu giteganywa mu ngingo ya 151 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Iyi ngingo iteganya igifungo cy’imyaka 10 kugera kuri 15 ku muntu uhamye n’iki cyaha.
Maj.Dr Rugomba utagaragaye mu rukiko kubera impamvu z’uburwayi, afite iminsi 30 yo kujuririra igihano yahawe.
Maj.Dr Rugomba