• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be   |   14 Feb 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Major “Katulebe” wari umugaragu ukomeye wa FDLR, yishyikirije ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, akaba yiyongereye ku bandi benshi bamaze kubona ko gukorana na FDLR ari ukwihamagarira urupfu!

Major “Katulebe” wari umugaragu ukomeye wa FDLR, yishyikirije ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, akaba yiyongereye ku bandi benshi bamaze kubona ko gukorana na FDLR ari ukwihamagarira urupfu!

Editorial 31 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu mwaka wa 2020 uzaba indahiro ku bayoboke bake ba FDLR bazasigara batishwe cyangwa ngo batabwe muri yombi. Nyuma y’abatabarika bagiye bazira ibitero by’ingabo za Kongo, FARDC, amacakubiri yabokamye n’inda mbi,(barimo n’abari abategetsi bakuru b’uwo mutwe w’iterabwoba), ubu abagaragu ba FDLR baragenda bayicikaho ku bwinshi, bamwe bakitahira mu Rwanda, abandi bakishyikiriza ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, kuko bamaze kubona ko gukorana n’abo bicanyi ruharwa, ari ukwihamagarira urupfu. Amakuru atugeraho aravuga ko Umunyekongo wakoranaga bya hafi na FDLR, Major”KATULEBE” yamaze kwishyira mu maboko ya Monusco, kuko yabonaga iminsi ye ibarirwa ku mitwe y’intoki.

Ayo makuru yizewe arahamya ko Major Katulebe wari waramamaye cyane aho muri Rutshuru kubera ubugome bukabije, yahise yurizwa kajugujugu ya Monusco, avanwa ahitwa Nyamilima, ajyanwa ahantu hataramenyekana, ariko bishoboka ko ari mu maboko y’ubutabera kubera ibyaha yakoreye muri ako karere yicagamo agakiza uwo ashaka. Kuba uyu mugizi wa nabi yashyize intwaro hasi byakiriwe neza n’abaturage bo mu duce twa Nyamilima, Kisharo, Ishasha, Nyagakoma n’ahandi henshi muri Teritwari ya Rutshuru, aho yari yarazengereje abaturage abica, abashimuta,akabasahura ibiribwa n’amatungo byo ashyira ba shebuja bo muri FDLR.

Ingabo za FARDC zakomeje kuburira imitwe yitwara gisirikari mu Burasirazuba bw’iki gihugu, zisabwa gushyira intwaro hasi, bitaba ibyo abarwanyi bayo bakazakomeza gupfa nk’udushwiriri nk’uko byifashe ubu.

Mu buhamya bw’abahoze ari abarwanyi ba FDLR bakomeje gutahuka Rwanda, bavuga ko uwo mutwe washegeshwe bikomeye, kuko umubare w’ abayirwanirira  wavuye ku bihumbi hafi 9 mu myaka 10 ishize, ubu ukaba ngo usigaranye abatageze kuri 800, kandi nabo bahora batazi niba barenza umunsi. Leta y’uRwanda yo ntiyahwemye gushishikariza abakiri mu mashyamba ya Kongo gutaha ku neza, aho gukomeza gupfa nk’isazi mu ntambara bazi neza ko batazatsinda.

Ababyumvise baratashye, nyuma yo kwigishwa uburere mboneragihugu, basubira mu buzima busanzwe, ubu ni abaturage babayeho neza mu Gihugu cyabo. Abavuniye ibiti mu matwi rero, bamenye ko Nyamwangakumva atanze no kubona, ubwo bahisemo kugwa igihugu igicuri.

2020-12-31
Editorial

IZINDI NKURU

U Burundi bwikomye Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango Mpuzamahanga

U Burundi bwikomye Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango Mpuzamahanga

Editorial 05 Dec 2018
Uko Ishimwe yashimutiwe muri Uganda : Yasohotse agiye kuvugisha nyina yisanga mu maboko ya CMI

Uko Ishimwe yashimutiwe muri Uganda : Yasohotse agiye kuvugisha nyina yisanga mu maboko ya CMI

Editorial 10 Jun 2019
Umudagekazi w’imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya?

Umudagekazi w’imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya?

Editorial 04 Apr 2022
Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul Yafatanyije N’abasirikare Ba FAR Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Muri Sake

Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul Yafatanyije N’abasirikare Ba FAR Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Muri Sake

Editorial 20 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha

Editorial 15 Feb 2017
Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018
Amakuru

Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018

Editorial 16 Jun 2021
Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022
Amakuru

Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022

Editorial 12 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru