• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

  • AMAFOTO – Police FC yasinyishije abakinnyi batanu bashya icyarimwe, inatangaza Rutsindura Antoine nk’umuyobozi mushya wa Tekiniki   |   03 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na Skol afite agaciro ka miliyari 1 Frw ku mwaka   |   01 Jul 2026

  • Mupende wihishe urugamba yitwaza ko yarashwe ubugabo niwe wigize umuvuzi w’amacumu ku mbuga nkoranyambaga   |   30 Jun 2026

  • Ibimenyetso by’uko umubano w’umuhanzi Bruce Melodie na Coach Gael umufasha udahagaze neza   |   29 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be

Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be

RUSHYASHYA 16 Feb 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda

Mu gihe Agathe Kanziga yakoze ikiganiro akerekana ko yari umugore usanzwe ubazwa ibyo murugo gusa, nubwo yajyaga yivamo akerekana ko yari ku ruhembe rw’ubuyobozi bw’igihugu, amateka yerekana ko igihugu cyari mu maboko ye hamwe na basaza be bagafatira ibyemezo Perezida Habyarimana.

Ese impamvu ni izihe?

Hari impamvu zivugwa zizwi ariko hari nizitazwi zitigeze zivugwa. Mu zizwi, ni uko Habyarimana muri politike yari nyakamwe, nta benewabo ba hafi bari mu butegetsi mu gihe bwari mu maboko y’umuryango y’umugore we.

Perezida Habyarimana yari akikijwe na basaza ba Agathe haba muri politiki, igisirikari n’ubukungu. Mu gihe Col Elie Sagatwa yari umujyanama wihariye wa Perezida Habyarimana ntawari kumugeraho adaciye kuri Sagatwa, cyangwa se idosiye imugereho Sagatwa atayibonye.

Kubonana na Habyarimana Sagatwa atabigizemo uruhare kwari ukumufatirana nko mu birori cyangwa muhuriye ahandi nko muri stade. Gusa byari bigoye kuko Sagatwa yamuhozagaho ijisho.Mu gihe Habyarimana yari Perezida wa Repubulika mbere ya 1991, yari na Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ingabo, Umukuru w’Ingabo (Chef d’Etat Major), umukuru wa MRND imyanya itanu ikomeye mu butegetsi bw’igihugu; hanyuma Sagatwa akaba ariwe uba umuhuzabikorwa wa byose wongeyeho kuba umukuru w’iperereza ryabarizwaga muri Perezidansi ya Repubulika. Undi musaza wa Agathe yari ashinzwe amadevise muri BNR, mu gihe Zigiranyirazo warangiye Habyarimana mushiki we Agathe Kanziga yari Perefe w’abaperefe.

Tubibutse ko Zigiranyirazo yasimbuwe kubu perefe bwa Ruhengeli na Nzabagerageza Charles nawe wari mubyara wa Agathe KanzigaMu gihe izi zari impamvu zizwi, hari indi mpamvu zitavuzwe zijyanye n’ubusambanyi bukabije bwa Perezida Habyarimana.

Impamvu nyamukuru cyangwa ikosa Habyarimana yakoze nuko yabyaranye na mukuru wa Agathe Kanziga witwa Agnes Kampundu bakabyarana umwana w’umuhungu waje asa neza neza neza na Habyarimana. Murumuna wa Agathe Kanziga bamushyingiye Denis Niyonizeye boherezwa muri Ambassade y’u Rwanda mu Budage batemerewe kugaruka cyangwa kujya mu birori birimo umukuru w’igihugu. Uwo mwana yarakuze amakuru atugeraho ni uko yaguye mu nkambi muri Congo azize indwara ya macinya.

Uyu mugabo Denis Niyonizeye, wari musanzire wa Habyarimana ariko anamurerera yarapfuye ariko apfana agahinda kuko ubuzima bwamushaririye kuko ntiyari yemerewe kujya mu birori cyangwa muruhame ahateraniye abayobozi ku rwego rw’igihugu.Kugeza uyu munsi ahantu yitwa Nyakariro hafatwa nk’ahari kure y’?umugi wa Kigali , mbere ya 1994 yari iyo bigwa ariko Habyarimana yahisemo kihubaka inzu yajyaga asambaniramo.

Iyo nzu nuyu munsi iracyahari. Abasirikari bamurindaga bakoreshaga imodoka za VW kandi ibisanzwe baragendaga mu za Leta. Ahandi hazwi cyane Habyarimana yasambaniraga ni mu Gasyata hafi na Karuruma mu ishyamba ry’umubiligi De Borchgrave Abanyarwanda bitaga Rugaravu wari uhafite inzu akaba yari inshuti cyane ya Habyarimana bityo akaba ariho ajya gusambanira.

Iyi nzu iherereye mu isambu y’I Nyakariro Habyarimana yari yarahuguje umuturage yarayitsindiye arayisubirana.Habyarimana kandi yari afite inshoreke bizwi neza ko ari umugore wa kabiri, Agathe Kanziga yangaga cyane. Uwo mugore witwa Rosatta wakoraga kuri Deutche Welle ukiriho akaba aba mu gihugu cy’ubudage.

Jenoside igitangira Agathe Kanziga yohereje abajepe bo ku mwica ariko asanga nk’umukozi w’abadage bahise bamukiza mu minota ya mbere. Ariko abandi bahasanze abajepe barabishe. Habyarimana yari afite amazu menshi hirya no hino mu gihugu ariko azwi cyane yasambaniragamo ni ayari aherereye Nyakariro na Gasyata. Mu gihe iyo kuri Muhazi yayijyagamo mu bikorwa bya politique. Andi mazu yihariye cyangwa yihishe Habyarimana yari ayafite muri Pariki y’Akagera iruhande rw’ikiyaga Shakani (Chaque annee) cyiswe gutyo kuko buri mwaka abazungu bahakoreraga amarushanwa yo kuroba. Iyi nzu niyo yaragurizagamo nubwo yitwaga ko Ari umukirirsitu.

Indi nzu yari iherereye mu Akagera ariko hafi n’ikigo cya gisirikari cya Gabiro. Habyarimana Kandi yari afite inzu I Kigufi yabaga ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu akaba yarayiruhukiragamo iyo atabaga ari mu Gasiza.

Tukongeraho na Rebero. Habyarimana yagerageje gushaka amaboko adashamikiye ku muryango wa Agathe Kanziga niko yazamuye Col Mayuya waje kwicwa n’Agathe na basaza be, Habyarimana abona ko bamurusha amaboko.

Agathe Kanziga na basaza be nibo bari bayoboye igihugu kuko ingeso yo gushurashura yimye ijambo Habyarimana kuko yafatwaga nkuwahemukiye umuryango ahitamo kwigura aceceka no kujunjama.

 

2026-02-16
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Amafoto – APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0 ishyiramo ikinyuranyo cy’Amanota 13

Amafoto – APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0 ishyiramo ikinyuranyo cy’Amanota 13

Ubwanditsi 09 Mar 2024
Tumenye  bamwe mu barwanya  Leta y’u Rwanda n’uko bakora ( Igice 15 )

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda n’uko bakora ( Igice 15 )

Ubwanditsi 09 May 2016
Imirimo yo gusana  Gatuna iragana ku musozo – Minisitiri Sezibera

Imirimo yo gusana Gatuna iragana ku musozo – Minisitiri Sezibera

Ubwanditsi 20 Apr 2019
Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Ubwanditsi 11 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika
IMIKINO

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Ubwanditsi 13 Feb 2017
Uganda : Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Kirehe: Umumotari n’umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi mu modoka bafashe umuntu ifite urumogi
Mu Mahanga

Kirehe: Umumotari n’umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi mu modoka bafashe umuntu ifite urumogi

Ubwanditsi 24 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru