• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Ubwanditsi 11 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Police FC ndetse n’ikipe y’igihugu AMAVUBI Sibomana Patrick uzwi nka Papy yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya siporo cyane cyane akaba yahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru zizwi nka “gaudion”.

Mu kiganiro twagiranye na Papy yadutangarije ko igitekerezo cyo gutangiza iryo guriro ry’inkweto cyaje ubwo bari mu ikipe y’igihugu Amavubi, bamwe mu bakinnyi bakinana bashaka inkweto bakazituma abandi.

Zimwe mu nkweto z’amabara menshi atandukanye zicuruzwa na Pappy

Yagize ati “Igitekerezo rero uko cyaje ni igihe twari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu noneho abakinnyi bashaka inkweto bazituma undi wari ufite iryo soko, nanjye numvise nabikora mpita mbitangira ubwo ndetse ubu inkweto za mbere namaze kuzicuruza kandi ndabona bigenda”.

Papy yakomeje avuga ko atazarekera gucuruza inkweto kuko zikenerwa kenshi kandi akaba afite ubushobozi bwo kubona izo nkweto, yagize ati”Urabona njyewe ndi umukinnyi nzi inkweto ziba zigezweho mbese nziza, ubu rero kuzituma hanze biranyorohera kuko mba nzi izikenewe mu bakinnyi”.

Sibomana Partick yashoje atubwira ko ubu bucuruzi yinjiyemo buzamufasha kwiteza imbere ndetse n’umuryango we, ati”Urabona iyo dukina hari impamvu nyinshi zatuma uhagarika umupira, ariko uwuvuyemo ufite ikintu cyo gukora nko gucuruza watera imbere ndetse n’umuryango muri rusange ugatera imbere kuko uba ubonye icyo gukora muri icyo gihe”.

Patrick Sibomana watangiye gucuruza izo nkweto abinyujije kuri instagram yitwa ps11_classic_boots ni umwe mu bakinnyi babashije gukina hanze y’u Rwanda dore ko yakinnye mu gihugu cya Belarus ndetse no mu gihugu cya Tanzaniya mu ikipe ya Young Africa, mu Rwanda akaba yarakinnye mu ikipe y’isonga ndetse na APR FC kuri ubu akaba ari muri Police FC.

2021-03-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie”,Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi.

“Mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie”,Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi.

Ubwanditsi 07 Oct 2024
Umuhanzi oda paccy arikugaragaza  intabwe ikomeye  muri muzikaye

Umuhanzi oda paccy arikugaragaza intabwe ikomeye muri muzikaye

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Ubwanditsi 06 Feb 2024
Eyob Metkel yongeye kwegukana agace ka tour du Rwanda Areruya Joseph agumana Maillot jaune

Eyob Metkel yongeye kwegukana agace ka tour du Rwanda Areruya Joseph agumana Maillot jaune

Ubwanditsi 18 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gakenke: Turimubenshi yatunguwe n’ubuhanga yari yibitsemo ‘‘Tora Kagame Paul’’
Mu Rwanda

Gakenke: Turimubenshi yatunguwe n’ubuhanga yari yibitsemo ‘‘Tora Kagame Paul’’

Ubwanditsi 07 Aug 2017
Urujijo ku gatsiko k’abasirikare yinjiye muri Congo bavuye ku butaka bw’u Burundi
HIRYA NO HINO

Urujijo ku gatsiko k’abasirikare yinjiye muri Congo bavuye ku butaka bw’u Burundi

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Umujenosideri Fulgence Kayishema afashwe amaze guhindura amazina inshuro 4!
Amakuru

Umujenosideri Fulgence Kayishema afashwe amaze guhindura amazina inshuro 4!

Ubwanditsi 26 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru