Abasirikare bane b’Umuryango w’Abibumbye muri Mali kuri uyu wa Gatanu ushize biciwe mu bitero bibiri bitandukanye nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Mali, MINUSMA, bukaba bwemeje ko abandi basirikare benshi bakomerekeye ahitwa Meneka hafi y’umupaka wa Niger nk’uko iyi nkuru dukesha Africanews ikomeza ivuga.
Ubwenegihugu bw’aba basirikare bane bishwe ntibwahise butangazwa ndetse nta muntu wigambye ibyo bitero ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye, nubwo umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ukorera muri Sahel ukunze kugaba ibitero nk’ibi mu karere.
Uyu mutwe ukaba ukekwaho kuba ari wo uri inyuma y’igico kigeze gutegwa ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika na bagenzi bazo bakomoka muri Niger abasirikare b’Abanyamerika bane bakahasiga ubuzima mu kwezi gushize.
Mu Ukwakira, na none abasirikare batatu b’Umuryango w’Abibumbye barishwe abandi babiri barakomereka nyuma y’uko imodoka bari barimo ziciye ku gisasu cyari giteze mu butaka mu majyaruguru ya Mali, bituma umubare w’abasirikare ba Loni bari bamaze kwica ugera ku bantu 80 kuva mu 2013.