• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mamadou Sy na Dauda Youssef bari bahagaritswe na APR FC, bababariwe basubizwa mu kazi

Mamadou Sy na Dauda Youssef bari bahagaritswe na APR FC, bababariwe basubizwa mu kazi

Editorial 31 Oct 2025 Amakuru, IMIKINO

APR Football Club yatangaje imyanzuro yafashwe n’itsinda rishinzwe imyitwarire nyuma y’uko abakinnyi babiri, Dauda Yussif na Sy Mamadou, bagaragaje imyitwarire idahwitse mu gihe ikipe yari mu myiteguro y’imikino ya CAF Champions League yakinirwaga na Pyramids FC.


Nk’uko biteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga ikipe,
Komite ishinzwe imyitwarire yahise itoranywa kugira ngo ikurikirane iki kibazo cyabaye mu gihe ikipe yari mu mwiherero ukomeye w’imyiteguro.

Nyuma yo gusuzuma no gusesengura ibimenyetso, Komite yasanze aba bakinnyi bombi bararenze ku mabwiriza y’ikipe ndetse n’ay’abatoza, bigaragaza imyitwarire idahwitse. Kubera ibyo, bafatiwe icyemezo cyo kubavanamo by’agateganyo mu gihe iperereza ryari rigikorwa.

Nyuma y’isesengura ryimbitse, Komite yasanze imyitwarire yabo itari mu murongo w’indangagaciro z’ikipe, bityo ifata icyemezo cyo kubaha umuburo no kubibutsa inshingano zabo nk’abakinnyi ba APR FC.

Mu ngingo ya kane y’itangazo, APR FC yatangaje ko mu kumva uruhande rw’aba bakinnyi, bemeye amakosa yabo, basaba imbabazi, kandi biyemeza gukurikiza amabwiriza y’ikipe.

Komite, nyuma yo gusuzuma neza uko ibintu byagenze, yafashe icyemezo cyo kubaha umuburo wa nyuma mu nyandiko ndetse inashyiraho ingamba z’inyongera z’imyitwarire, bityo abasubiza mu mwiherero hamwe na bagenzi babo.

Komite ishinzwe imyitwarire igizwe na:

• Col (Lt) V. Mugisha, Umunyamabanga Mukuru akaba na Perezida wa Komite

• Lt Col J. P. R. Ruhorohoza, Umukozi ushinzwe amategeko

• Lt Francine, Ubuyobozi bwungirije

Mu nama ya Komite, umuyobozi wa APR FC yari ahari nk’umureberera.


Mu gusoza,
Brig. Gen. Deo Rusanganwa, Umuyobozi wa APR FC, yashimangiye ko ikipe izakomeza gukurikiza indangagaciro zayo zirimo ikinyabupfura, ubunyangamugayo, umurava n’urukundo rw’igihugu, kuko aribyo shingiro ry’intsinzi y’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Nyuma y’ibi byemezo, APR FC ikomeje imyiteguro y’umukino bazahura na Rutsiro FC mu mukino wa Shampiyona uteganyijwe kubera i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu.

2025-10-31
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe  izakina na APR FC yihaye  imihigo yo gutsinda igakora amateka

Ikipe izakina na APR FC yihaye imihigo yo gutsinda igakora amateka

Editorial 11 Feb 2016
Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Editorial 03 Jul 2020
AS Kigali yasubitse ibirori bya APR FC, ni nyuma yo kunganya 2-2 mu mukino wa shampiyona utarabereye igihe

AS Kigali yasubitse ibirori bya APR FC, ni nyuma yo kunganya 2-2 mu mukino wa shampiyona utarabereye igihe

Editorial 16 Apr 2024
Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne

Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne

Editorial 19 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Trump yabwiye Kim Jong un ko itisubiyeho yagira ibyago nk’ibya Gaddafi wa Libya
Mu Mahanga

Perezida Trump yabwiye Kim Jong un ko itisubiyeho yagira ibyago nk’ibya Gaddafi wa Libya

Editorial 19 May 2018
Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Uganda ku kirego gisaba ko Museveni atongera kwiyamamaza
POLITIKI

Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Uganda ku kirego gisaba ko Museveni atongera kwiyamamaza

Editorial 23 Feb 2020
Mali: Abasirikare bane ba Loni biciwe mu bitero bibiri bitandukanye
HIRYA NO HINO

Mali: Abasirikare bane ba Loni biciwe mu bitero bibiri bitandukanye

Editorial 26 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru