• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Marines FC yatsinze Musanze FC 1-0, ishimangira kuguma mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda

Marines FC yatsinze Musanze FC 1-0, ishimangira kuguma mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda

Editorial 03 May 2024 Amakuru, IMIKINO

Ikipe ya Marine FC yo mu karere ka Rubavu yaraye ishimangiye kuguma mu cyiciro cya mbere cy’umwaka utaha w’imikino wa 2024-2025, ibi yabigezeho ubwo yatsindaga Musanze FC 1-0.

Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Kane, ukinirwa kuri Sitade Umuganda aho iyi kipe ibarizwa i Rubavu isanzwe yakirira imikino yayo.

Hari mu mukino wa shampiyona y’u Rwanda yakinwaga ku munsi wa 29, aho kugeza ubu habura umunsi umwe wa shampiyona ngo umwaka w’imikino wa 2023-2024 urangire dore ko APR FC ariyo yamaze gutwara igikombe.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetae muri uyu mukino cyatsinzwe na Nkundimana Fabio uyu watsindaga ikipe yahoze akinira ya Musanze mbere y’uko ayivuyemo yerekeza muri APR FC.

Gutsinda uyu mukino kuri Marines byatumye yizera kuguma mu kiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino kuko k’urutonde rwa shampiyona ubu iyi kipe ifite amanota 35.

Iyi kipe isize andi ayir’inyuma arwana no kutamanuka, aha harimo Gasogi United, Etincelles FC, Gorilla FC , Muhazi United, Bugesera na Etoile de l’Est agomba kwishakamo abiri azamanuka.

Usibye uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Kane w’umunsi wa 29, indi mikino irakomeza mu mpera z’iki cyumweru ubereye kuri uyu wa Gatanu:

APR FC vs Gorilla FC

Etincelles FC vs Kiyovu SC

Ku wa Gatandatu:

Amagaju FC vs Sunrise FC

Bugesera FC vs Muhazi United

Police FC vs Etoile de l’Est

Ku cyumweru:

Mukura VS&L vs Gasogi United

Rayon Sports vs AS Kigali

2024-05-03
Editorial

IZINDI NKURU

Sitade Umuganda yongeye kwemererwa kwakira imikino, impinduka ku mikino imwe n’imwe y’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda

Sitade Umuganda yongeye kwemererwa kwakira imikino, impinduka ku mikino imwe n’imwe y’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 26 Nov 2021
Teta Diana na Ismaël Lô waririmbye Tajabone basusurukije abitabiriye ‘Next Einstein

Teta Diana na Ismaël Lô waririmbye Tajabone basusurukije abitabiriye ‘Next Einstein

Editorial 10 Mar 2016
Byasabye iminota 4 yonyine kugirango ikipe ya Real Madrid isange Liverpool ku mukino wa nyuma isezereye Manchester City muri UEFA Champions League

Byasabye iminota 4 yonyine kugirango ikipe ya Real Madrid isange Liverpool ku mukino wa nyuma isezereye Manchester City muri UEFA Champions League

Editorial 05 May 2022
As Kigali igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC ku bitego 3-2 mu mikino yombi

As Kigali igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC ku bitego 3-2 mu mikino yombi

Editorial 18 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)
HIRYA NO HINO

Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Editorial 10 Mar 2019
Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 54 Frw azakoreshwa mu iterambere ry’impunzi
UBUKUNGU

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 54 Frw azakoreshwa mu iterambere ry’impunzi

Editorial 16 May 2019
Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?
Amakuru

Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Editorial 18 Mar 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru