Kuri uyu wa gatanu, itariki 13 Mata, mu rwuri rw’uwahoze ari umuyobozi wa CNDP, Gen Laurent Nkunda, ahitwa Kasanguru muri Teritwari ya Masisi, ngo havumbuwe ibikoresho bya gisirikare birimo za bombe n’amasasu byari bihishe munsi y’ubutaka nk’uko amakuru ava mu gisirikare cya Congo, FARDC, avuga.
Ngo hari ahagana saa munani kuri uyu wa Gatanu ubwo hakorwaga umukwabu wo gusaka intwaro zihishe muri uru rwuri ruherereye Kasunguru, ahitwa Nyamitaba, mu birometero nka 50, mu burengerazuba bwa Goma.
Aha rero ngo hakaba hasanzwe za bombe n’andi masasu byasanzwe ahantu hamwe hafi y’urugo rwa Gen. Laurent Nkunda nk’uko amakuru ava mu nzego z’umutekano avuga.
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko abasirikare bose ba FARDC bari bari muri iki gikorwa bahise basubira I Goma n’ibyo bikoresho bya gisirikare byavumbuwe.
Ngo ni nyuma y’aho umuyobozi gakondo wo muri aka gace witwa Mwami Kaembe, yari yamenyesheje inzego z’umutekano muri Werurwe ko hari ubuhisho bw’intwaro bwinshi mu gace abereye umuyobozi.
Nk’uko bitangazwa n’uyu Mwami Kaembe, ngo ibikoresho byavumbuwe ni bikeya ugereranyije n’ibihishe muri uru rwuri, aho avuga ko hari ubundi buhisho bw’intwaro bwa CNDP, ngo hakaba hakenewe ubundi bushobozi nk’ibyuma byabugenewe byo kuvumbura ahantu hose hahishe intwaro.
Ku rundi ruhande ariko nk’uko bitangazwa na sosiyete sivile muri Masisi, ngo abaturage benshi ba Bashali, aho uyu mwami gakondo ayobora, batunze intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ntareyakanwa
INTWARO SE WAGIZENGO SI NYINSHI ZIHISHWE MU MITUNGO YA BAMWE MUBAHOZE ARI INYESHYAMBA NDETSE N’ABANDI BAKIRI MURI GOUVERNEMENT ?
aha twavuga mubahoze ari CNDP( Laurent Nkunda,Ntaganda jean bosco etc..), Mayimayi( General Mundosi,General Padiri etc..),Nyatura bitwaga kera abacombatants( General rutambuka, General Bisangwa, etc..), n’abandi benshi kabisa bafite ububiko bw’amasasu hariya muri congo .
Nyagasani yitabarire abanyekongo