• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mauritania: Perezida Kagame N’abandi Bayobozi Bafunguye Umuhanda Witiriwe Nelson Mandela

Mauritania: Perezida Kagame N’abandi Bayobozi Bafunguye Umuhanda Witiriwe Nelson Mandela

Editorial 02 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu mu muhango wo gufungura ku mugaragaro umuhanda witiriwe intwali, Nelson Mandela, uri mu murwa mukuru wa Mauritania, Nouakchott.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nyakanga 2018, aho Perezida Kagame yafatanyije na Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, mu muhango wo gufungura uyu muhanda.

Aba bakuru b’ibihugu bafunguye uyu muhanda mu gihe bari muri iki gihugu mu nama y’iminsi ibiri ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinom bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu ijambo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavugiye aho nk’uko ikinyamakuru Iol.co.za kibitangaza, yashimangiye ko nk’abaturage ba Afurika y’Epfo banejejwe n’uko amahanga afata Mandela nk’intwari itari iy’iki gihugu gusa, ahubwo ari iy’ Afurika yose muri rusange.

Ati “Turishimye kandi dukomeye amashyi iki cyubahiro cyo hejuru muhaye Nelson Mandela,  Madiba yari azwi hose, yaharaniye ubwigenge bwa Afurika, aharanira amahoro, iki kimenyetso kigaragaza ko ari mu mitima y’Abanyafurika bose”.

Perezida Cyril Ramaphosa akomeza avuga ko iki ari ikimenyetso kigaragaza ubumwe bw’Abanyafurika, ati “Turishimye kandi dukozwe ku mitima n’uko hari abantu benshi hirya no hino ku Isi baha icyubahiro Mandela kugeza muri iki Kinyejana, ibi bigaragaza ubumwe bw’umugabane wacu, …”.Intwari ya Afurika, Nelson Madiba Mandela yavutse ku wa 18 Nyakanga 1918, atabaruka ku wa 5 Ukuboza 2013.

Perezida Kagame, Mohamed Ould Abdel Aziz na Cyril Ramaphosa bafungura ku mugaragaro umuhanda witiriwe N.Mandela
Nelson Mandela yaharaniye ubwigenge bwa Afurika
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa avuga ko Mandela atari intwari y’iki gihugu gusa, ahubwo ko ari iy’Afurika yose

2018-07-02
Editorial

IZINDI NKURU

Tuyiringire wafungiwe muri Gereza ya Kisoro umwaka urenga yavuze akaga yahuye nako

Tuyiringire wafungiwe muri Gereza ya Kisoro umwaka urenga yavuze akaga yahuye nako

Editorial 23 Oct 2019
Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi rishishikajwe n’amatora kurusha ubumwe bw’Abarundi

Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi rishishikajwe n’amatora kurusha ubumwe bw’Abarundi

Editorial 23 Dec 2017
Muri Congo Kinshasa hakoreshejwe Miliyoni 324 z’Amadorali y’Amerika mu mikino ya Francophonie mu gihe hari hateganyijwe Miliyoni 48$

Muri Congo Kinshasa hakoreshejwe Miliyoni 324 z’Amadorali y’Amerika mu mikino ya Francophonie mu gihe hari hateganyijwe Miliyoni 48$

Editorial 30 Oct 2023
Archeveque Ntagali wigeze kuba umukuru w’itorero Anglican muri Uganda yasabye imbabazi mu ruhame kubera ibyaha byo gusambana

Archeveque Ntagali wigeze kuba umukuru w’itorero Anglican muri Uganda yasabye imbabazi mu ruhame kubera ibyaha byo gusambana

Editorial 27 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max
HIRYA NO HINO

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max

Editorial 15 Mar 2019
Mu mafoto reba uko igitaramo King James yakoreye muri Ambassador’s Park- Gikondo, cyagenze
SHOWBIZ

Mu mafoto reba uko igitaramo King James yakoreye muri Ambassador’s Park- Gikondo, cyagenze

Editorial 06 May 2018
Nyuma y’imyaka hafi ine, Rayon Sports yatsinze APR FC ifata umwanya wa kabiri wa shampiyona by’agateganyo
Amakuru

Nyuma y’imyaka hafi ine, Rayon Sports yatsinze APR FC ifata umwanya wa kabiri wa shampiyona by’agateganyo

Editorial 12 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru