Abakozi b’inzego z’umutekano zirimo Urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda (CMI) n’ Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) baravugwaho kuba barambitse ubusa buri buri Abanyarwandakazi batatu; Dinah Kamikazi Agasaro Vanessa na Jessica Muhongerwa, kugira ngo barebe uko umugore w’Umunyarwandakazi aba ateye.
Ibi ni ibyabaye kuwa 16 Ukuboza umwaka ushize nk’uko ikinyamakuru Virunga Post dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Aba bakobwa batangaje ko ubwo batabwaga muri yombi n’inzego z’umutekano bahatirijwe gukuramo imyambaro yabo kugira ngo berekane uko Umunyarwandakazi ateye.
Ubusanzwe, Dinah Kamikazi yari afite akabari n’inzu itunganya ubwiza (Salon) mu gihe Agasaro Vanessa na Jessica Muhongerwa bombi bari bafite utubari mu mujyi wa Mbarara.
Aba banyarwandakazi nyuma yo kwigirizwaho nkana no gukorerwa iyicarubozo n’abakozi ba ISO na CMI baje kujugunywa ku mupaka w’U Rwanda na Uganda witwa Katuna nk’uko bisanzwe bigenda ku bandi Banyarwanda batabwa muri yombi maze imitungo yabo isigara Mbarara.
Si ubwa mbere Abanyarwanda by’umwihariko abakorera mu mujyi wa Mbarara bakorerwa iyicarubozo. Tubibutse ko kuwa 4 Mutarama 2018 Umunyarwanda wari ufite iduka ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga ryitwa Sanyu Electronics ari we Emmanuel Cyemayire yatawe muri yombi agakorerwa iyicarubozo rikomeye ku buryo yageze mu Rwanda aririmba urwo yabonye.
Nyuma yaho abandi Banyarwanda barimo Hubert Munyangaju Mugiraneza na Fred Turatsinze batawe muri yombi bafatiweho imbunda na CMI.
Benshi mu bagiye batabwa muri yombi bahuriza ku ngingo ivuga ko kuba ari ukubikiza kuko baba badashyigikiye umugambi wa Rwanda National Congress (RNC), ishyaka ritavuga rumwe n’U Rwanda rya Gen. Kayumba Nyamwasa. Aba bahamya ko umujyi wa Mbarara ari indiri ikomeye y’ibikorwa bya RNC by’umwihariko urusengero AGAPE rwa Pasiteri Deo Nyirigira kuko ngo ari rwo rukorerwamo urutonde rw’abatahiwe gutabwa muri yombi ubundi rugashyikirizwa ISO na CMI.
Inzego z’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda (CMI) iyobowe na Brig. Abel Kandiho ndetse n’izumutekano w’imbere mu gihugu (ISO) iyobowe na (Rtd) Col. Frank Kaka Bagyenda zagiye zitungwa agatoki kenshi mu gutoteza no guhimbira ibyaha Abanyarwanda baba muri Uganda.
Abayobozi ku ruhande rwa Uganda bavuze ko Abanyarwanda batabwa muri yombi baba bafite aho bahuriye n’ibikorwa byo kubangamira umutekano w’igihugu cyabo.
Ku rundi ruhande, U Rwanda rwagiye runenga iyi mikorere ruvuga ko Aba banyarwanda batabwa muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
RUGENDO
ARIKO UYU WANDIKA INKURU NKIZI YABA BARACIYE MWISHURI???
NABANYA RWANDA BANGAHE SE BABAYE UGANDA IMYAKA NIMYAKA!!!??
NONESE MUJYIYE KUTUBWIRA KO UBWAMBURE BWABANYARWANDA
BUTANDUKANYE NUBWABANDI BANTU BATUYE ISI????
Rebero Jeremy
Ibi bihabanye n’ibyo tuzi bibera i Mbarara kandi abanyarwanda sibwo baturayo! Mpazi abanyarwanda bahageze muri 1957 kandi ntibambitswe ubusa!
Sunday
Abanyarwanda babi babicyanyi bakoreswha numwicyanyi kagame niyo mavunja duhandura kandi nayongayo atarinjira mukuguru tuzayafuhirira umuti.