• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura

Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura

Editorial 25 Aug 2017 IMIKINO

Conor Mac Gregor umuteramakofe wo muri Irlande w’imyaka 29 yatangaje ku mugaragaro ko Floyd Mayweather ari umusaza kandi ko yiteguye kumwesura akamwambura ikamba. Ni umukino uzabera I MGM muri Las Vegas muri leta ya Nevada mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017 mu gihe mu Rwanda azaba ari saa kumi n’imwe z’urukererera.

Uyu musore ukomeje kuvugwa mu bitangazamakuru cyane ibyo mu Bwongereza, yitezweho guhagarika igihangange Mayweather cy’imyaka 41 kimaze imikino 49 kitaratsindwa aho uyu McGregor ariwe wasabye uyu murwano ngo ashyire iherezo kuri aka gahigo.

Mu kiganiro Mcgregor yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko yiteguye kwesura Mayweather cyane ko yakoze imyitozo ihagije ndetse yiteguye bihagije guhangana n’iki gihangange we yita muzehe.

Yagize ati “Ndishimye cyane ko ndangije imyitozo yanjye neza.Niteguye kwigaragaza mu duce 12 twose duteganyijwe.Nzakina nsatira uyu muzehe kandi niteguye neza.Niteguye gukina umukino w’ubusazi kandi nizeye ko atazantsinda.”

-7734.jpg

Mayweather (ibumoso) na Conor McGregor bagiye guhurira mu mukino w’amateka

Uyu musore aremeza ko azi neza imikinire ya Mayweather n’amayeri akoresha ku buryo bizamworohera kumutsinda cyane ko avuga ko imyaka 41 afite ari myinshi ku buryo atazabasha kwihanganira gukina uduce 12.

McGregor yakinnye umukino we wambere mu mwaka wa 2007 aho yahembwe amayero 100 none kuri ubu ari mu baherwe aho mu mwaka ushize yinjije miliyoni 26 z’amadolari y’Amerika.Kuri uyu murwano uyu musore azinjiza miliyoni 62 z’amapawundi.

Si ubwa mbere umukinnyi w’iteramakofe ukomoka mu bwami bw’Ubwongereza ahagaritse igihangange cyo muri Amerika kuko abakurikiranira hafi uyu mukino muribuka ukuntu Umwongereza Lennox Lewis yahagaritse Mike Tyson wabiciye bigacika mu iteramakofe ry’abafite ibiro byinshi (Heavyweight).

Conor Mcgregor amaze gukina imikino 24 aho yatsinze 21 atsindwa 3 ndetse abasha gutsinda imikino 18 mbere y’igihe cyateganyijwe ibyo bita “ Knockout” mu gihe Floyd Mayweather amaze gukina imikino 49 yatsinze yose abasha gukora Knockouts 26.

-7735.jpg

Mayweather na Conor McGregor bari bamaze igihe bifuza kumvana imitsi

2017-08-25
Editorial

IZINDI NKURU

Abahanzi nyarwanda batangiye gushaka amajwi muri Guma Guma

Abahanzi nyarwanda batangiye gushaka amajwi muri Guma Guma

Editorial 21 Feb 2016
Nyuma y’imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya

Nyuma y’imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya

Editorial 19 Jul 2021
Mu gihe habura iminsi 7 ngo irushanwa rya CECAFA U23 ribe, umwiherero w’Ikipe y’Igihugu wasojwe kubera ubwiyongere bwa koronavirusi

Mu gihe habura iminsi 7 ngo irushanwa rya CECAFA U23 ribe, umwiherero w’Ikipe y’Igihugu wasojwe kubera ubwiyongere bwa koronavirusi

Editorial 10 Jul 2021
Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United

Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United

Editorial 06 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hari icyizere ko u Burundi na RDC bizashyigikira kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF-Olivier
INKURU NYAMUKURU

Hari icyizere ko u Burundi na RDC bizashyigikira kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF-Olivier

Editorial 22 Jun 2018
” Ikizere mwangiriye ntikizaraza amasinde”-Georges Weah
POLITIKI

” Ikizere mwangiriye ntikizaraza amasinde”-Georges Weah

Editorial 23 Jan 2018
Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Mukura
Mu Rwanda

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Mukura

Editorial 18 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru