Umunyamategeko w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yigaramye bagenzi bari banditse basaba Perezida wa FERWAFA ibisobanuro ku mafaranga yihaye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, atamenyesheje abo bakorana.
Me Ndagijimana yari yagaragara ku rupapuro rwashyizweho umukono n’abandi 5 bakorana muri komite nshingwabikorwa ya FERWAFA.
Kugaragara kwe kuri iyi baruwa byatunguye benshi basanzwe bakurikiranira i bya hafi by’umupira w’amaguru kuko ubusanzwe ari umwe mu bakoranye neza (Bunvikanye) na De Gaulle muri iyi myaka 4 amaze ayobora FERWAFA.
Ibaruwa Ndagijimana yandikiye umuyobozi wa FERWAFA
Maitre Ndagijimana mu ibaruwa yandikiye umuyobozi wa FERWAFA akanaha kopi bagenzi be, yavuze ko we iyi baruwa igaragaraho umukono we, atariyo yasinye, ngo kuko yasinye mbere aziko bandika ibindi bari bunvikanye, ubundi bakaza kwandika ibyo batunvikanyeho.
Maitre Ndagijimana Emmanuel
Maitre Ndagijimana ibumoso na Kagabo Patrick iburyo, bari mu bagize EXCOM ya FERWAFA bivugwa ko bunvikanaga na De Gaulle cyane, byari byatunguranye kumubona ashaka kweguza Boss we
Uyu munyamategeko (udahakana ko umukono uriho ari uwe) akaba yakomeje yandikira Perezida wa FERWAFA ko atakwandika ku ibaruwa imusaba ubusobanuro kuko amuyoboye kandi aziko, umuyobozi we nta bubasha bwo kumusaba ibisobanuro afite.
Iyi baruwa yasohotse mu bitangazamakuru byo kuri uyu wa mbere hano mu Rwanda bitangaza imikino, Me Ndagijimana yavuze ko yayibonye ikamutungura, akaba anasanga byakozwe mu rwego rusa nko kwiyamamaza, we yitandukanyije nabo.