Hari mu 1992, ubwo Leta y’u Rwanda na FPR Inkotanyi bari Arusha mu Mishyikirano yo guhosha intambara yari imaze imyaka ibiri itangiye, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri icyo gihe, Ngurinzira Boniface, abinyujije kuri Radio Rwanda, yasabye ko buri Muturarwanda ubishoboye yatanga ibitekerezo yifuza ko byajya mu byavugirwaga mu biganiro.
Akimara kubyumva, Maître Laurent Nkongoli nk’umwe mu nzobere mu by’amategeko mpuzamahanga igihugu cyari gifite, yandikiye Guverinoma ya Habyarimana ibaruwa ifunguye. Yasobanuye impungenge yari atewe no kuba ku wa 12 Ukuboza 1975, u Rwanda rwarifashe rukanga gusinya ingingo zimwe na zimwe zo mu Masezerano Mpuzamahanga ya Loni agamije ‘gukumira no guhana icyaha cya Jenoside’ n’ibindi byaha biyishamikiyeho.
Nkuko bigaragara mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Ikinyamakuru Rukokoma mu 1992 , Me Nkongoli ahamya ko yandika iyo baruwa ku wa 3 Kanama 1992, wari nk’umusanzu wo kubwira Leta ko hari ingingo z’ayo Masezerano yirengagije nkana. Yari agamije kurengera uburenganzira bw’abaturage no kubarinda ‘Ihohoterwa n’ivangura riganisha kuri Jenoside’, nk’uko byagenze mu 1994 ubwo imbaga y’Abatutsi basaga miliyoni bicwaga.
Amwe muri ayo Masezerano avugwa ni nk’ayemejwe n’Inteko rusange ya Loni ku wa 9 Ukuboza mu 1948, agatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 12 Mutarama 1951, aho ibihugu byose bigize Loni byategekwaga kurinda abaturage babyo Jenoside, nyuma y’iyari imaze guhitana Abayahudi basaga miliyoni esheshatu mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yo kuva mu 1941 kugera mu 1945.
Kubera ko muri icyo gihe u Rwanda rwari mu bihugu bya Afurika bitarabona ubwigenge, rwo rwaje kwemeza ayo Masezerano ku wa 12 Gashyantare 1975, ariko rwifata ku ngingo z’ingenzi zari ziyagize, harimo n’iy’uko rwahakanye rwivuye inyuma kuba rwaryozwa icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha biyishamikiyeho.
Mu kiganiro IGIHE dukesha iyi nkuru , Me Nkongoli, yavuze ko byari bibabaje igihugu nk’u Rwanda kugaragaza ko ntacyo bikibwiye kuba abaturage bacyo bakorerwa Jenoside.
Yagize ati “Byari agahomamunwa kuba igihugu nk’u Rwanda cyari cyariyemeje kwerurira Isi yose ko ntacyo bikibwiye kuba abaturage bacyo bakorerwa Jenoside cyangwa kuba bamwe bakwirara mu bandi bakabarimbura.”
Me Nkongoli abajijwe impamvu y’ingenzi yabonaga u Rwanda rwifashe ku ngingo zikomeye nk’izo, yasubije ko byatangiriye kuri Kayibanda Gregoire wabaye Perezida wa Repubulika ya Mbere y’u Rwanda. Uyu ngo yirinze kwigira indyarya nka Habyarimana yanga guhisha urwango yari afitiye Abatutsi, kugeza akuwe ku butegetsi mu 1973 yaranangiye kwemeza ayo Masezerano.
Gusa ngo Habyarimana Juvénal we akimara guhirika Kayibanda, yashatse impamvu zose yakwiyerekana mu ruhando mpuzamahanga nk’uzanye impinduka mu butegetsi no kubanisha abatuye u Rwanda. Yabonye ko nashyira umukono kuri ayo Masezerano yari yarabaye agatereranzamba ku Rwanda azarebwa neza, nk’umuperezida ukoze ibyananiye uwo yahiritse.
Me Nkongoli ati “Kayibanda yarabiretse yanga kuyasinya igice, Habyarimana na we byari kuruta akabireka aho gusinya uduce tumwe utundi akifata. Nibura byari gutuma uburemere bw’ababona isura mbi y’u Rwanda yo gushaka kumara abaturage bayo bwagaragariraga benshi, ariko wenda hari abarebaga u Rwanda ku rutonde rw’abayasinye bakarangazwa nabyo, ntibavumbure ko rwayasinye igice ahandi rukifata.”
Zimwe mu ngingo zikomeye zari nk’inkingi ya mwamba u Rwanda rwifasheho harimo nk’Ingingo ya Cyenda y’ayo Masezerano igira iti “Igihugu cyangwa umuntu wese uzanyuranya n’ibiri muri aya Masezerano, mu kuyagoreka cyangwa kudakora ibiteganijwe muri yo, hamwe no kubangamira iyubahirizwa ryayo, cyane cyane ku ngingo ziri mu ya Gatatu zirebana no kurwanya no gukumira Jenoside mu batuye icyo gihugu. Buri ruhande mu rwayasinye ruzaba rubishaka rwemerewe kugeza mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera rwa Loni urutazaba rwubahirije ibigenwe muri yo.”
Ingingo ya Gatatu yo yagiraga iti “Aya Masezerano agenera ibihano uwo ari we wese ‘Uzakora Jenoside, Gucura umugambi wo gukora Jenoside, Kugerageza Jenoside, Guhamagarira abantu gukora Jenoside mu ruhame ndetse n’ubufatanyacyaha muri Jenoside.”
Me Nkongoli yavuze ko uku kwifata ku itegeko rikomeye kwakozwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana, kwabuhaye rugari mu bikorwa byo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uku ‘Kwifata’ kuri ayo Masezerano, kwaje gukurwaho mu 2009, ubwo u Rwanda rwayashyiragaho umukono uko yakabaye yose.