Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ukora mu njyana ya R&B na Pop akaba akorera umuziki we aho yiga muri Leta ya Texas muri Amerika.
Meddy wamamaye mu ndirimbo nka ‘Igipimo’, ‘Ungirira ubuntu’, ‘Akaramata’ n’izindi ariko iyaciye ibintu muri iyi minsi mu tubyiniro hirya no hino mu ma taxi n’ahandi ni ” Ntawamusimbura ” iyi ndirimo yamenyakanye cyane muri Rwanda Day yabereye i Sun Francisco, yiswe Rwanda Cultural Day ” MEDDY, TETA, ALPHA & KING JAMES bakaba bari mubahanzi basusurukije abanyarwanda menshi bitabiriye ” RWANDA DAY SAN FRANCISCO”.
Meddy ni mwene Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane , abahungu babiri n’abakobwa (…)
Amashuri y’inshuke yayize kuri Ecole Independante i Burundi, naho amashuri abanza ayiga muri Ecole Primaire St. Joseph na Ecole Primaire La Colombiere ari naho yigiye ayisumbuye. Yize mu ishami ry’Imibare n’Ubugenge (Math Physique).
1.Yakuranye inzozi zo kuzaba umuteramakofe ukomeye
Uyu muhanzi w’indirimbo zikora ku mitima ya benshi cyane cyane abanyantege nke mu gukururwa n’amagambo y’urukundo, mu buto bwe ntiyiyumvagamo cyane kuzaba umunyamuziki ahubwo we yumvaga azaba umuteramakofe ukomeye ndetse ngo yakuze akunda gukubita utwana duto biganaga.
Uku guhorana inyota yo gukomeza kugaragara nk’umunyembaraga utagira ikintu na kimwe atinya byamuteye kujya kwiga iteramakofe ariko nyina arabimubuza nubwo byagoranye kugira ngo abireke.
2.Meddy w’umunyarugomo
Ubwo yigaga mu mashuri abanza, Meddy yari umwana ukubagana cyane ndetse mu rugo bamuhozaga ku nkoni ahanini bamuca ku bukubaganyi no gusagararira abana bagenzi be kuko yahoraga akubita abo arusha intege bityo ababyeyi babo bagahora baza kumureba iwabo.
Hagati y’umwaka wa 2000 na 2003 yiyemeje kujya kwiga iteramakofe kugira ngo hatazagira umwana n’umwe umwigerereza.
Ati “Buriya kintu abantu benshi batazi ni uko mbere yo kuririmba nabanje gukina umukino w’iterana makofe kuri stade i Remera , umutoza yitwaga Gashugi, sinzi niba ariwe ugitozayo. Nashakaga kuzagira ingufu nyine ngo njye nkubita abantu kuko nari umunyarugomo cyane. Nyuma naje kubivamo kuko Mama yarabyangaga”
3.Mu buto bwe Meddy yari inkubaganyi
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ko ikintu gikomeye yibuka yakoze na we kikamutera ubwoba ubwo yari akiri muto ni igihe yatwitse inzu y’iwabo aho bari batuye i Remera.
N’ibitwenge byinshi ati “hahahaha…kubera ubukubaganyi natwitse inzu twabagamo i Remera. Ariko ntiyakongotse yose, hahiye igice , bahamagara kizimyamoto isanga abaturanyi batabaye”
4.Meddy n’umuziki
Meddy yatangiye umuziki akiri muto nyuma y’uko nyina umubyara yakundaga kumwigisha gucuranga indirimbo za Bob Marley by’umwihariko iyitwa Redemption song.
Ababyeyi b’uyu muhanzi ngo na bo bari abanyamuziki, se yari umucuranzi ukomeye wa gitari gusa uyu musore ntiyagize amahirwe yo kumubona kuko yitabye Imana Meddy akiri muto cyane.
Nyina na we wakundaga umuziki cyane yatoje umwana we gucuranga ndetse amwinjiza muri Korali ari naho kwiyumvamo ubuhanzi byatangiriye
Meddy ati “Mama na Papa bari abanyamuziki, bombi bacurangaga gitari, sinagize amahirwe yo kubona papa acuranga ariko Mama ni we wambwiraga ibyo ukuntu yacurangaga.”
5.Nyina ni we wamwigishije gucuranga
Yakomeje agira ati “Indirimbo ya mbere naje kwiga gucuranga yari Redemption song ya Bob Marley mbyigishijwe na mama umbyara, icyo kintu sinshobora kuzacyibagirwa. Kuva icyo gihe nkunda umuziki bitavugwa nza kujya muri korali yabana”
Ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yaririmbaga mu itsinda rya “Justified” yo muri Zion Temple aho bakunze kwita kwa Gitwaza, yaririmbanaga n’abandi bahanzi nyarwanda nka The Ben, Nicolas na Mbabazi Isaac uzwi ku izina rya Lick Lick .
6.Ikimutera ubwoba kurusha ibindi
Meddy yemeza ko ikintu kimutera ubwoba mu buryo bukomeye mu buzima bwe ngo ni igihe atekereza ku iherezo rye.
Ati “Ikintu ntekereza kikantera ubwoba ni iherezo ryanjye. Ikintu cya mbere buriya ni ukurangiza urugendo rwacu ku Isi mu ntsinzi”
7.Abantu bakomeye ku Isi yifuza guhura na bo
Yakuze yifuza kuzahura na Perezida Kagame, Michael Jackson na Yesu. Ati “Ubundi nifuzaga kuzabonana Perezida Paul Kagame na Michael Jackson. Perezida we naramubonye , Michael Jackson we ntibigikunze, urumva nsigaje Yesu”
8.Indirimbo ye akunda kurusha izindi
N’amarangamutima menshi Meddy yavuze ko kugeza ubu indirimbo yanditse imuri ku mutima cyane ni iyitwa ‘Ubanza ngukunda’. Nubwo akunda iyi ndirimbo , iyitwa ‘Burinde Bucya’ igiye kumara ukwezi kuri YouTube imaze kurebwa n’abantu basaga 100,000 ndetse akaba abifata nk’ikintu gikomeye.
9.Umuhanzi w’icyamamare akunda ku Isi
Mu bahanzi babayeho n’abakiri ku Isi, Meddy ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Burinde Bucya’ avuga ko akunda mu buryo bukomeye umuhanzi Michael Jackson by’akarusho agakunda Usher Raymond ari na we afataho icyitegererezo mu muziki.
10.Akazi akora hanze y’umuziki
Uyu muhanzi usigaye akorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo nta kandi kazi akora hanze yo kuririmba uretse amasomo ari gukurikirana muri Texas muri Tarrant college, aho yiga mu ishami rya Actuarial Science.
Meddy – Ntawamusimbura (Lyric Video)