• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   01 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Menya Amazina y’Abanyapolitike icyenda barwanyije Jenoside yongewe mu rwibutso rwa Rebero

Menya Amazina y’Abanyapolitike icyenda barwanyije Jenoside yongewe mu rwibutso rwa Rebero

Editorial 14 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Amazina icyenda y’abandi banyapolitike barwanyije Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yongewe mu Rwibutso rwa Rebero rwari rusanzwe rwibukirwamo abandi banyapolitike 12 bitandukanyije n’ubutegetsi bwakoze Jenoside kugeza ubwo bahasize ubuzima.

Igikorwa cyo gutangaza amazina y’aba banyapolitike yongewe muri uru rwibutso, cyabaye ubwo hasozwaga icyumweru cy’Icyunamo kuri uyu wa 13 Mata 2024, ku rwibutso rwa Rebero ahasanzwe hibukirwa abanyapolitike bishwe bazira ibitekerezo byabo byo kwitandukanya n’ubutegetsi bwariho bakarwanya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yashimiye uruhare rw’abanyapolitike baba abasanzwe bashyinguye muri uru rwibutso n’aba icyenda amazina yabo yongewemo, ku ruhare bagize mu kurwanya politike y’urwango yatanyaga Abanyarwanda.

Ati “Bakaba bararwanyije amacakuburi n’umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi, kugeza aho babizira, turifatanya n’imiryango yabo mu kubunamira tubaha icyubahiro bakwiye […] turabunamiye kandi turabaha icyubahiro bakwiye kubera ibikorwa bakoze byo kurwanya ingoma y’igitugu no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko aya mazina y’aba banyapolitike icyenda bongewe muri uru rwibutso yabonetse nyuma y’ubushakashatsi Minisiteri yakoze mu gihe cy’imyaka ibiri, hashingiwe ku bimenyetso bidashidikanywaho, birimo inyandiko, imbwirwaruhame, amashusho, ubuhamya n’ibindi.

Ati “Kugaragaza no kumenyekanisha ibikorwa by’indakemwa byabaranze, ni intambwe yo gukomeza guhesha icyubahiro politike nziza yubaka igihugu, politike ishimangira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda,”

“Ibikorwa n’indangagaciro byaranze buri wese, birimo ishyaka, gukunda igihugu, kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, n’izindi ndangagaciro zabaranze, bahitamo guhangana na Leta yagenderaga ku rwango, irondabwoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Minisitiiri Dr. Bizimana yagarutse kuri bimwe mu bikorwa by’ubutwari aba banyapolitike bagaragaje barwanya Jenoside Yakorewe Abatutsi kugeza bahasize ubuzima.

Ati “Aba banyapolitike batanze urugero ntagereranywa tugomba guhora tuzirikana rwo gushyira Ubunyarwanda hejuru y’ibindi byose.”

Amazina yongewe mu Rwibutso rwa Rebero

Muri abo banyapolitke amazina yabo yongerewe mu Rwibutso rwa Rebero harimo Ngulinzira Boniface wishwe n’abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu yicirwa ku musozi wa Nyanza.

Mu 1991, Ngulinzira ni umwe mu banyapolitiki bitandukanyije n’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi, ajya muri MDR.

Ngulinzira wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana, kuva mu 1992 kugeza mu 1993, aba n’umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, UNR.

Igihe yahagarariraga u Rwanda mu mishyikirano yaberaga Arusha, yaharaniye amasezerano yo guhagarika imirwano, ntibyashiisha ubutegetsi bwa Habyarimana.

Hari kandi Dr. Habyarimana Jean Baptiste wabaye Perefe wa wa Perefegiture ya Butare, atanzwe n’ishayaka rya PL, ni we Mututsi wenyine wabashije kuba Perefe muri icyo gihe. Mbere y’ibyo kandi yanabaye umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).

Dr. Habyarimana yagerageje guhagarika ibitero by’abicanyi byaturukaga mu zindi perefegitura, bituma Jenoside itinda gutangira byeruye muri Perefegitura ya Butare yayoboraga.

Dr. Habyarimana Jean Baptiste yishwe muri Mata 1994 ubwo yari afunzwe na guverinoma y’Abatabazi yari iyobowe na Sindikubwabo Théodore, nyuma yo gusimbuzwa Nsabimana Sylvain ku mwanya wa Perefe wa Butare.

Hari kandi Ruzindana Godefroid wabaye perefe wa Perefegitura ya Kibungo hagati ya 1992 na 1994 aturutse mu ishyaka rya PSD, yabaye kandi Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye (MINEPRISEC).

Ruzindana yamaganye ibitekerezo n’ibikorwa bigamije kumaraho Abatutsi. Ibyo byatumye yibasirwa, cyane cyane ko n’ubusanzwe bamufataga nk’icyitso cy’Inkotanyi nk’uko ibinyamakuru Umurangi na Kangura byabyandikaga.

Ruzindana yishwe ku itariki ya 17 Mata 1994, ubwo yageragezaga guhunga.

Harimo na none Rwabukwisi Vincent wari umunyamakuru ayobora ibinyamakuru birimo Ejo nzamera nte, Kazagwa na Kanguka.

Kuva mu 1986 kugeza yishwe ku wa 11 Mata 1994, Rwabukwisi yarwanyije amacakubiri, akarengane n’ubuyobozi bubi binyuze mu mwuga w’itangazamakuru.

Ku wa 29 Ukuboza 1991, yashinze anatorerwa kuyobora Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda muri Demokarasi (UDPR), kandi abumbatira ubumwe b’abayoboke b’iryo shyaka bituma badacikamo ibice.

Ndagijimana Callixte wari Burugumesitiri wa Komini Mugina mu 1992, Mu gihe cy’ubuyobozi bwe, ibikorwa by’urugomo rwakorerwaga Abatutsi byaragabanyutse, Ndagijimana yaje kubaumuyoboke w’ishyaka rya PSD.

Mu gihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, yakumiriye ibitero bitandukanye by’Interahamwe byibasiraga Abatutsi, kugeza ubwo abayobozi ba Perefegitura ya Gitarama babonye ko Jenoside itazashoboka I Mugina akiriho, bahana umugambi wo kumwica, ku wa 21 Matan1994 babigeraho aricwa.

Nyagasaza Narcisse wabaye Burugumesitiri wa Komini Ntyazo atanzwe n’ishyaka rya PL. yagerageje gukumira Jenoside muri iyo komini yayoboraga, amaze kubona ko ibintu bimeze nabi, aburira Abatutsi guhungira I Burundi.

Ku wa 23 Mata 1994, Nyagasaza yishwe n’abajandarume bayobowe na Adjudant-Chef Hategekimana Philippe wari uzwi nka Adjudant Biguma.

Gisagara Jean Marie Vianney yatorewe kuba Burugumesitiri wa Komini Nyabisindu, atanzwe n’ishyaka rya PSD.

Gisagara yarwanyije akarengane n’ivangura byakorerwaga Abatutsi muri iyo komini yayoboraga, afungura abari bariswe Ibyitso by’Inkotanyi, ndetse akomeza guhangana n’abasirikare n’abajandarume kubera urugomo n’ubwicanyi bakoreraga Abatutsi.

Dr. Gafaranga Théoneste uri mu bashinze PSD agirwa Umuyobozi wungirije wa Kabiri. Yatanze imbwirwaruhame muri za mitingi, anandika inyandiko mu binyamakuru nk’iyo yise « Amajyambere PSD iyumva ite ? » mu kinyamakuru Le Soleil. N° 10, Ugushyingo 1991.

Tariki 16 Mata 1994, abasirikare n’Interahamwe baje kumushaka iwe baramubura, bamusanga mu rugo rukurikiyeho, kwa Karekezi Jean aho yari amaze iminsi yihishe, bamwica urw’agashinyaguro.

Prof Rumiya Jean Gualbert Yabaye muri Komite Nyobozi ya MRND muri Perefegitura ya Butare no ku rwego rw’Igihugu ariko agerageza kurwanya amacakubiri ashingiye ku moko yarangwaga muri iryo shyaka.

Ku wa 14 Ugushyingo 1992, yandikiye Perezida Habyarimana asezera muri MRND. Agira ati “…Biragayitse kubona ijambo rihamagarira ubwicanyi bushingiye ku bwoko no kutihanganirana ritamaganwa, ahubwo rigahabwa amashyi muri mitingi ya MRND…”

Ku wa 4 Gicurasi 1994, Prof Rumiya yarishwe

2024-04-14
Editorial

IZINDI NKURU

Gambia: Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi adashaka kurekura

Gambia: Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi adashaka kurekura

Editorial 19 Jan 2017
Ubugambanyi bwa Muhoracyeye Joselyne ku karubanda.

Ubugambanyi bwa Muhoracyeye Joselyne ku karubanda.

Editorial 05 Apr 2020
Ishimwe ry’Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi

Ishimwe ry’Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi

Editorial 12 Jul 2024
Inzu ya mbere nziza kandi ihendutse igiye kumurikwa mu Rwanda.

Inzu ya mbere nziza kandi ihendutse igiye kumurikwa mu Rwanda.

Editorial 22 Aug 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru