Nk’uko bimaze iminsi bigaragara mu bitangazamakuru, Padiri Nahimana Thomas, wiyita Perezida wa Guverinoma ikorera mu buhungiro, akanaba umucengezamatwara ukomeye w’ivangura rishingiye ku bwoko, akomeje kwamamaza ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akoresheje imbuga nkoranyambaga.
Zimwe mu mbuto za Nahimana Thomas na Fortunatus Rudakemwa zirimo abanyeshuri bigishije muri seminali ntoya ya Cyangugu bakomeje kubabera abambari barangajwe imbere n’uwitwa Matuje Aphrodis, ubwe wiyemerera ko ahagarariye mu Rwanda Ishyaka ritemewe n’amategeko rya Nahimana Thomas ryitwa Ishema party.
Bakiri mu iseminari ya Cyangugu, abo baseminali bashishikarizwaga gukurikirana amakuru yo hanze asebya Leta y’U Rwanda ngo mu rwego rwo kuvuga icyo bashatse (liberte d’expression) ndetse no guhangana bakoresheje ibitekerezo no kwigomeka ku butegetsi bifashishije Rubanda nyamwinshi.
Matuje Aphrodis yagaragaje kuba intagondwa n’amatwara menshi ya PARIMEHUTU ubwo mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri 2003 yagendaga acengeza ayo matwara y’ivangura muri bagenzi be, ngo batore Twagiramungu Faustin.
N’ubwo yari afite ibyo bitekerezo bibi ariko yakomeje kugirwa inama no gufashwa, ahabwa buruse yiga Kaminuza y’uburezi ya KIE nk’abandi Banyarwanda, ayirangije anabona akazi ko kuba umuyobozi w’ikigo cy’amashuri.
Ibyo byose nta gaciro yabihaye ahubwo yakoreshaga ibyo agenewe mu kazi agakorana n’abahungabanya umutekano w’igihugu, aho yiyemereraga ko yakoranye na Nsabimana Callixte alias Sankara. Yabagemuriraga ibiribwa ngo babashe guhungabanya umutekano w’igihugu kandi nawe agituyemo.
Yashakanye n’umukobwa w’umututsikazi agamije kumuhohotera, ku buryo mu gihe cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi yamuhezaga mu nzu, akamushinyagurira kandi akamusaba kutazigera abitangaza. Matuje avuga ko umugore yashatse undi igihe yari afunzwe, niba koko yaramukundaga uwo mugore yari kumugarukira. Ahubwo uwo mwana w’umukobwa yagize Imana yo gutandukana n’ikirura.
Iyo myitwarire ye yatumye akomeza kwigishwa ariko yinangira umutima ku buryo Padiri Nahimana yiyemeje kumufasha gutoroka ngo atazabazwa iby’ingengabitekerezo agenda agaragaza, yashakaga kunyura muri Tanzania aho Padiri Nahimana yamubwiye ko Ambasaderi w’igihugu cya Suede muri Tanzania yamwemereye kumumufashiriza akamwohereza iburayi.
Yarafashwe nk’umuntu wese usohoka mu buryo butemewe n’amategeko arafatwa arafungwa.
Ubwo yavuganaga n’inkotsa Agnes Uwimana, yiyemereye ko yakoranaga n’abanzi b’igihugu harimo n’abakoresha intwaro. Abantu nka Matuje bagomba kumenyekana hakiri kare bakarindwa imirimo y’uburezi aho bangiza abana babigisha ingengabitekerezo ya Jenoside.