• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Menya imitwe 7 satani akoresha asenya umuntu- Ev Murangira Valery Uwitije

Menya imitwe 7 satani akoresha asenya umuntu- Ev Murangira Valery Uwitije

Editorial 23 Feb 2016 ITOHOZA

Umuvugabutumwa Murangira Uwitije Valery ubarizwa mu itorero ry’Ububyutse rya Yerusalemu Umusozi wa Gorogotha, avuga ko Imana yamuhishuriye inzira 7 zo kwica inzoka y’imitwe irindwi, icyo gihe akaba yari mu gihugu cy’u Burundi.

Nk’uko tubikesha igitabo yanditse kitwa “Isezerano ry’Imana ridushoboza kubaho”, uhereye ku ipaji ya 32,ukajya no ku ya 33, Ev Murangira Uwitije Valery avuga ko Imana yamuhishuriye imitwe 7 satani akoresha mu gusenya umuntu, iyi mitwe akaba ariyo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Ev Murangira Uwitije Valery yavuze ko nyuma yo guhishurirwa byinshi yahawe n’Imana, yahamagariwe kwandika ibitabo akageza ubwo butumwa ku bwoko bw’Imana, akaba yarahereye kucyo yise Isezerano ry’Imana ridushoboza kubaho,cyamutwaye amezi 8 acyandika. Kuri ubu avuga ko azakomeza kwandika ibitabo ndetse akaba arimo kwandika ikindi yise Iriba ryaratobamye ariko hafukuwe irindi soko.

1 Umutwe w’umuntu

Amaso niyo aheraho asenya umuntu kuko ijambo ry’Imana rivuga ko ijisho ari itabaza ry’umubiri wose. Yohana 19:2, Luka 11:33-36 Niyo mpamvu Yesu Kristo yambitswe ikamba ry’amahwa. Akurikizaho amatwi kugira ngo ntiwumve icyo Imana ishaka n’ururimi uvuge ibyo wishakiye,kandi Imana itabishaka wenda.

2 Amaboko y’umuntu

Ku maboko yica, ibikorwa byawe cyangwa umugisha wawe, icyo ugiye gukora cyose satani yohereza ibicantege. Ibyakozwe n’intumwa 28: 3-6. Amaboko satani arayarwanya cyane, niyo mpamvu usanga bafunga iminyururu ariyo mapingu ku maboko y’umuntu, Ibyakozwe n’intumwa 12: 7-8 Iyi uboshye ntabwo ukorera Imana neza.

3 Agatuza k’umuntu

Yica gukiranuka kwawe, akagusebya, ukaba iciro ry’umugani hose. Ngo nguwo arahise, uriya yewee!! Mbese ibyo wakoraga byiza bigasenyuka ugasigara urira, satani we akishima. Rinda agatuza kawe. Abefeso 6: 14, Yesaya 59:17 Ugire ukuri mubyo ukora byose.

4 Ubutunzi

Satani yica imishinga yawe yose, ukagambirira gukora ikiza, ariko ikibi kikakubanza ugasanga wacumuye, ugahiga ngo nzajya gufasha abantu bo mu muryango wanjye ariko bikanga. Ngo nzitanga mu murimo w’Imana, satani akakubuza. Ibyakozwe n’Intumwa 5: 1-11 Ananiya,ni iki gitumye satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ibyo wabitse bizaba ibyande? Luka 12:13-21, 18: 22-27

5 Ubusambanyi bwo mu mutima

Umutima urashukana kurusha ibindi byose!! Ubusambanyi bwo mu mutima ntibutuma ugira icyo ugeraho, gusambana ni icyaha gikorerwa mu mubiri. Hari kwikinisha, hari abasambana bahuje ibitsina, hari imibonano mpuzabitsina itemewe mu gihe guhindura biva mu mutima kuko imbaraga zibikwa mu mutima. Ngo uwo mwana agwiza imbaraga z’umutima bituma yirinda, arakebwa ku gitsina no ku mutima. Yeremiya 9:24, Abalewi 20:10, Matayo 5: 27-28

6 Ibirenge byawe aho bihagaze

Ibirenge benshi bavuga ko ari amaguru, ibirenge bikwiriye guhagarara cyangwa ugakandagira ahera. Satani hari igihe aguhagarika aho udakwiye guhagarara cyangwa akaza aho uhagaze,nta kindi kimuzana ni ukukurega Zakariya 3:1- Satani arega abana b’Imana n’abatambyi bayo aribo bakozi b’Imana ngo Dore uko agenda, reba aho ageze, reba aho ahagaze. Satani atwara abana b’Imana abajyana aho ashaka ko abagerageza ngo bave mu kwemera. Matayo 4: 5-7 Yesu Kristo yajimbwe imisumari ku birenge ahagarikwa ku giti cy’umusaraba. Imana ibwira umuntu ngo inzoka izakurya agatsinsino.

7 Intebe y’icyubahiro

Aho ukwiriye kwicara, satani ntahashaka, yica inzira zawe ngo utazicara ngo uruhuke. Asa nkaho ayicayeho ariko afite iye, Imana yamwicajeho,nta yindi uretse ubwami bw’isi n’ikuzimu mu murimo utazima. Intebe yawe ni nziza kurusha iya satani. Umwana ashaka ubwami na se akabushaka,kurwanira ubwami ntawe utaburwanira,Imana iri ku ngoma satani akaba ayishaka,intambara zikarota.Ubwo rero urabyumva satani arabitobatoba,akivanga kuko ntanyurwa. Matayo 4:8-13, 2Samweli 15:13-14.

Inyarwanda

2016-02-23
Editorial

IZINDI NKURU

Leopold Munyakazi arashyize yoherejwe mu Rwanda kuburanishwa ibyaha yakoze

Leopold Munyakazi arashyize yoherejwe mu Rwanda kuburanishwa ibyaha yakoze

Editorial 27 Sep 2016
Uganda: Se wa Muhammad Kirumira yakuye icyasha ku gipolisi no kuri Gen Kale Kayihura

Uganda: Se wa Muhammad Kirumira yakuye icyasha ku gipolisi no kuri Gen Kale Kayihura

Editorial 23 Oct 2018
USA: Mu rubanza rw’ushinjwa Jenoside, impuguke yagarutse ku ngufu z’inkiko Gacaca

USA: Mu rubanza rw’ushinjwa Jenoside, impuguke yagarutse ku ngufu z’inkiko Gacaca

Editorial 26 Sep 2016
Paris: Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahakanye ibyaha bashinjwa

Paris: Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahakanye ibyaha bashinjwa

Editorial 11 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ivan Minnaert yagaruye Mbondi muri 11 bagiye guhangana na Costa do Sol
IMIKINO

Ivan Minnaert yagaruye Mbondi muri 11 bagiye guhangana na Costa do Sol

Editorial 18 Apr 2018
Karongi: Abantu 112 bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro
Mu Mahanga

Karongi: Abantu 112 bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro

Editorial 25 Apr 2016
Kwigamba ubusambanyi kwa Miss Vanessa, bigiye kumukoraho bitanasize Miss Sandra Teta
IMIKINO

Kwigamba ubusambanyi kwa Miss Vanessa, bigiye kumukoraho bitanasize Miss Sandra Teta

Editorial 01 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru