Kuva ku wa gatandatu w’iki cyumweru dusoje igiciro cyo gusura ingagi cyikubye kabiri kiva ku madorali y’Amerika 750 angana n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda gishyirwa ku madorali y’Amerika 1500 angana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1200000 Rwf,)
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’ugihugu cy’iterambere RDB, Kaliza Belise avuga ko bazamuye ibiciro kugira ngo barusheho kubungabunga imibereho y’ingagi ndetse no kongera amafaranga agenerwa imishinga y’abaturiye pariki zibarizwamo.
Iki giciro cyazamuwe ku wa 6 w’iki cyumweru dushoje ndetse kigatangira no kubahirizwa kuva uwo munsi, Kaliza Belise avuga kuzamura igiciro cyishyurwaga n’ugiye gusura ingagi kigakubwa kabiri hari impamvu nyinshi zabiteye, muri zo iziri imbere akaba ari izirebana no gushaka uburyo ingagi zarushaho kubungabungwa ndetse no kugira ngo amafaranga ashorwa mu mishanga igamije kuzamura iterambere ryabaturiye pariki zibarizwamo ingagi yiyongere.
Yagize ati “Iri zamuka ry’ibiciro ryashyizweho kugira ngo ingagi zirusheho kubungabungwa, ikindi hari imishinga ifasha abaturiye Pariki zibamo ingagi RDB itera inkunga, twazamuye ibiciro kugira ngo amafaranga twashyiraga muri iyo mishanga nayo yiyongere”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko iri zamuka ry’ibiciro ritazagira ingaruka ku bushake bw’abakiriya bwo kwishyura kuko gusura ingagi ku muntu wasuye u Rwanda ari amahirwe atapfa kwitesha.
Yagize ati “Turatekereza ko ibi biciro bishya ntacyo biri buhindure ku bushake bw’abakiriya mu kwishyura kuko gusura ingagi ni amahirwe adapfa kuboneka kandi umuntu usura u Rwanda afite intego yo gusura ingagi ntiyahindura umugambi afite kuko ni igiciro dusanga kitari hejuru”
Ibi biciro bishya byo gusura ingagi bireba abanyamahanga n’abanyarwanda bose bifuza gusura ingagi, ba mukerarugendo bifuza gusura umuryango w’ingagi bazajya bishyura amadorali y’amerika 15000 ariko abazajya basura ingangi bagasura n’izindi pariki bazajya bagabanyirizwa kugeza kuri 30%.
Kariza Belise ushinzwe ubukererugendo muri RDB avuga ko izamuka ry’ibiciro ritazagira ingaruka ku bushake bw’abashaka gusura ingagi