• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Menya impamvu umugi wa Rouen mu Bufaransa wabaye indiri y’Interahamwe aho Ingabire Victoire yanyuze agakorera inama ya nyuma mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009

Menya impamvu umugi wa Rouen mu Bufaransa wabaye indiri y’Interahamwe aho Ingabire Victoire yanyuze agakorera inama ya nyuma mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009

Editorial 05 Feb 2020 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bahungiye mu bihugu bitandukanye cyane cyane muri Afurika ariko n’iburayi ntibahatanzwe cyane cyane mu gihugu cy’u Bufaransa kubera imikoranire ya Leta y’u Bufaransa na Leta ya Habyarimana.

Nubwo ariko Interahamwe ari nyinshi mu Bufaransa, hari uturere twihariye aho ziganje aho byabaye ibindi mu karere ka Normandie mu mugi wa Rouen nkuko umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye Theo Englebert yabitangaje.

Mu bucukumbuzi Englebert yakoze yasanze  bamwe mu bayobozi ba Guverinoma yiyise Abatabazi yakoze Jenoside barahageze abenshi mu mwaka wa 2000, maze bashinga ishyirahamwe ryitwa  l’Association des Rwandais de Normandie (ARN)

Habanje gutura umugore wa Felicien Kabuga Josephine Mukazitoni ndetse n’umukobwa wa Habyarimana witwa Marie Merci Habyarimana nawe yarahatuye ari umunyeshuri nyuma haba ikoraniro ry’imiryango y’abambari ba Jenoside bari mu manza I Arusha. Nyuma haje gutura Issa Nyabyenda nawe wahunze ubutabera wari Umwanditsi Mukuru wa Kangura. Nyuma kubera gushinga imizi, Rouen yabaye ubuhungiro bw’imiryango yabakekwaho Jenoside bari barahunze ubutabera abenshi babarizwa muri FDLR.

Rouen kandi yakiriye abari baturutse muri FDLR nka Emmanuel Ruzindana wize ibijyanye no kuvura amatungo. Col Augustin Munyakayanza nawe atuye Rouen ariko yahisemo kwihisha no guceceka. Undi utuye muri uwo mugi ni Lt Col Christophe Hakizabera wari uvuye muri FDLR ndetse akaba yarabaye umutangabuhamya wa Bruguiere igihe yakoraga iperereza ku bahanuye indege ya Habyarimana, aho yari yaremeje ko ari FPR ashakisha abatangabuhamya. Abandi bazwi bafite ingebitekerezo ya Jenoside harimo Kabanda Jean Baptiste wabashije kubaka inzira yo gutura Rouen afatanyije na Ruzigana kubantu bose bahuje ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ingabire Victoire nawe ntiyahatanzwe kuko ahisanga. Mu nama yabereye  I Barcelone ihuza Ingabire Victoire na FDLR, Rouen yari ihagarariwe na Ruzigana ndetse na Hakizabera. Ndetse Ingabire yahisemo kunyura Rouen mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009. Mu bakiriye I Rouen harimo na Augustin Munyakayanza wari uzwi nka Col Romeo muri FDLR akaba arinabo bakomeza kwangiza isura ya Leta y’u Rwanda mu izina rya Ingabire no guhakana Jenoside.

Rouen ni umwe mu migi igararagaza uburyo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guhunga ubutabera ndetse bagahishirana, nkuko bigaragara muri Zambiya, Malawi, Mozambike n’ahandi.

2020-02-05
Editorial

IZINDI NKURU

Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Editorial 16 May 2023
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo!

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo!

Editorial 08 Feb 2025
Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Editorial 25 Jun 2025
Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi rishishikajwe n’amatora kurusha ubumwe bw’Abarundi

Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi rishishikajwe n’amatora kurusha ubumwe bw’Abarundi

Editorial 23 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

I Kinshasa hasinyiwe amasezerano  yo guhashya inyeshyamba zirimo niza Nyamwasa ziri mu misozi ya Minembwe
INKURU NYAMUKURU

I Kinshasa hasinyiwe amasezerano  yo guhashya inyeshyamba zirimo niza Nyamwasa ziri mu misozi ya Minembwe

Editorial 01 Jun 2019
Nyuma ya gusinyira Zanaco FC mu mezi abiri ashize ariko ntahite akine kubera kubura icyangombwa kimwemerera gukorera muri Zambia, Nizeyimana Mirafa yaraye akibonye.
Amakuru

Nyuma ya gusinyira Zanaco FC mu mezi abiri ashize ariko ntahite akine kubera kubura icyangombwa kimwemerera gukorera muri Zambia, Nizeyimana Mirafa yaraye akibonye.

Editorial 24 Apr 2021
Kuri Ingabire Victoire, amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no guha ubutegetsi Abajenosideri ba FDLR
Amakuru

Kuri Ingabire Victoire, amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no guha ubutegetsi Abajenosideri ba FDLR

Editorial 14 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru