• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Menya neza Rusagara Ignace, bihemu washize isoni mu guhemuka, inzererezi yahisemo gusebya Igihugu cyamubyaye ahabwa karibu mubandi ba bihemu bibumbiye muri RNC
Ignace Rusagara, bihemu wigize umusesenguzi mu mategeko na politiki

Menya neza Rusagara Ignace, bihemu washize isoni mu guhemuka, inzererezi yahisemo gusebya Igihugu cyamubyaye ahabwa karibu mubandi ba bihemu bibumbiye muri RNC

Editorial 25 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Abumva amahomvu avugirwa ku maradiyo y’ibigarasha, nka ITAHUKA, bamaze iminsi bumva uwitwa RUSAGARA Ignace wigize intyoza mu bitutsi, ubusesenguzi bw’amategeko n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, kandi mu by’ukuri yagombye kuba ari mu maboko y’ubutabera kubera ibyaha byanatumye ahunga u Rwanda, ahitamo kujya kurwandagariza mu mahanga.

Itohoza ryimbitse Rushyashya yakoze ryatahuye ko RUSAGARA Ignace bakunda kwita “Mariloze”, ari umujura ruharwa wajujubije abantu abamaraho utwabo abizeza ibitangaza mu bijyanye n’ubwunganizi mu mategeko cyangwa ubucuruzi. Ibyamenyekanye cyane ni igihe Rusagara yihuzaga n’abandi batekamutwe mu byamategeko bagatekera mutwe uruganda rwa Skol bakagurisha ikibanza cya Sebatware Andre ahahoze Kigali Night ku Kimihurura amafaranga asaga miliyoni y’amadorali hanyuma bakabifungirwa muri 2015.

Aba batekamutwe bari bakuriwe na Rusagara Ignace na Mulindangabo Faustin bateguye uyu mugambi bashaka abatangabuhamya ndetse n’abaregera indishyi barega Sebatware bateza cyamuna icyo kibanza, ariko kuko bari bafite umuntu muri skol witwa Geoffrey Van Runckelen, yasabye uwishyura muri SKOL ko bandika cheque kuri Mulindangabo Faustin aho kuyandika ku karere ka Gasabo nkuko bisanzwe, bityo amafaranga akigera kuri compte bahita bayabikuza, ariko nyuma bazagufatwa na Polisi. Nyuma yubwo butekamutwe Rusagara yarabyimbye agura imodoka ya Benz yirata ku bantu yumva ko ariwe mukire muri Kigali kuko yahembwe umurengera nk’umufatanyacyaha; nyamara abo bitaga abacikacumu batsindiye indishyi bakagenda babaha ibihumbi 200, ibihumbi 300, miliyoni ebyiri gutyo gutyo. Rusagara uri mu bateguye umugambi yafashe umwanya nk’umwunganizi mu mategeko kuko yumvaga kumukurikirana bitazoroha ariko nawe yarafashwe arafungwa.

Rusagara kandi yibye amafaranga ya Leta ubwo yari ashinzwe gutanga ingurane z’ubutaka, aboneza iyo za Amerika aho yirirwa asebereza abayobozi b’Igihugu cyacu. Ni bihemu utagira isoni na mba, watinyutse gutera inda umwana w’imyaka 15 amufashe ku ngufu, ibintu byashegeshe umutima w’abazi neza uwo mwana, bakaba ngo batazamubabarira ukuntu yangije ubuzima bw’uwo mwangavu.Abo mu muryango wa Rusagara Ignace twashoboye kuvugana baduhamirije aya makuru, ndetse banatubwira ko batagishaka kumva ko hari icyo bapfana kubera ukuntu yiyandarika.Baduhaye amakuru y’uburyo atoteza uwo mwana yatesheje amashuri akamushora mu mbyaro atateganyije, amucyurira ngo ni indaya, akamwicisha inzara n’ubukene. Byanatangiye kare ariko, dore ko ubwo bajyaga gusezerana mu mategeko Rusagara yanze ko bavanga umutungo, nawo bizwi neza ko yawubonye mu bujura.

Nimunyumvire namwe umuntu wigize umusesenguzi mu by’amategeko, umunyapolitiki w’akataraboneka ka Barafinda, nyamara utatinyuka kureba mu maso abo mu muryango we bamushinja ubugome,ubwambuzi,ubugambanyi,kwiyandarika no gusebya Igihugu cyamuhaye byose harimo no kumwishyurira amashuri kugeza yiyise umunyamategeko. Ikindi cyabafungishije nuko Mulindangabo na Rusagara ibyangombwa bakoresheje mu guteza cyamunara ari ibihimbano. Ubu babukoze bitwikiriye Gacaca ko yaciye imanza kandi ntazigeze zibaho .Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mu ibaruwa yo kuwa 15/07/2015 nimero 30/DII/A/NPPA yandikiraga perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga gufatanya bagakora iperereza.

Rusagara Ignace yize amashuri yisumbuye I Gahini nyuma ajya kwiga mucyahoze ari KIE icyo gihe kwiga yabifatanyaga no kuba umusekirite. Kwiga muri KIE yaje kubireka ajya kwiga muri ULK. Arangije muri ULK nibwo yabonye urupapuro we yise inzira y’indonke no gukira vuba, binyuze mu guhemuka. Umuryango wa Rusagara waramukarabye bavuga ko bapfushije nkuko babyiyumvira. Se umubyara aherutse kwitaba Imana naho Nyina atuye mu burasirazuba tukaba tudashatse gutangaza imyirondoro yabo kuko badasangiye ibitekerezo nawe. Abavandimwe Rusagara barumiwe ntibaba bashaka no kugaragaza ko baziranye.
Akibona impamyabushobozi akaba umunyamategeko, Rusagara yahoraga abwira abantu bafite ababo bafunze ko ashobora kubafunguza bikarangira abariye amafaranga. Nibwo kandi yatangiye gukoresha inyandiko mpimbano. Rusagara yanabwiraga urubyiruko ruba rushaka kujya hanze ko yabibafashamo, hanyuma akabaka amafaranga, ariko yabagira inama yo kuvuga ko abayobozi bari mu Rwanda bishe ababyeyi babo abo bajene bagatinya kubeshya icyo kinyoma kandi bafite ababyeyi bombi.
Rusagara si uguhemuka akoresha impapuro mpimbano anateka imitwe gusa kuko yatanyije n’imiryango; ubu hari umugore yajyanye muri Amerika acika umugabo n’umwana w’uruhinja none umugore yamwinjije muri RNC nyuma yo kumushakira abagabo. Uwo mugore azwi ku izina rya Kabaji. Ubu nawe nyuma yo guta urugo harimo n’umwana yabaye umunyamuryango wa RNC!!!!!

Mu bundi busazi bwa Rusagara Ignace yirirwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’abapfuye mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi maze akayitirira u Rwanda akirirwa amenyesha abayobozi bose batandukanye bayoboye ibihugu by’ibihangange ku isi. Ariko umuntu yibaza Rusagara impamvu atuka leta nuko yamutesheje yaramaze kuba umutekamutwe ukabije cyane.  Nkuko Rushyashya isanzwe igaragaraza ibigarasha, nta numwe muzima uba waravuye mu gihugu adahunze amakosa yakoze. Mukwandika iyi nkuru twegereye na nyirinzu Rusagara yabagamo ati ahubwo nimumubona mumubwire ampe amezi atabira y’ubukode yanyambuye. Bihemu rero niwe wirirwa ku maradiyo yo kuri murandasi ngo arasobanura politiki n’amategeko. Nta handi yakwisanga usibye mu bigarasha n’interahamwe barumbije!! Ngayo nguko.

2020-07-25
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyarwanda batatu barokotse abakozi b’inzego z’umutekano za Uganda bari bitwaje Kalashnikov

Abanyarwanda batatu barokotse abakozi b’inzego z’umutekano za Uganda bari bitwaje Kalashnikov

Editorial 11 Feb 2019
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2019

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2019

Editorial 30 Jul 2019
Kwibuka25 : Umunyamakuru André Kameya [RWANDA RUSHYA] yari muntu ki ?

Kwibuka25 : Umunyamakuru André Kameya [RWANDA RUSHYA] yari muntu ki ?

Editorial 15 Apr 2019
Gen Mubarakh Muganga yakurikiye umukino APR FC yatsinzemo Etoile de l’Est 1-0, ihita irusha Rayon Sports amanota 10

Gen Mubarakh Muganga yakurikiye umukino APR FC yatsinzemo Etoile de l’Est 1-0, ihita irusha Rayon Sports amanota 10

Editorial 06 Mar 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru