Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Mata 2020, Abadepite batoye itegeka ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, IDA, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni 13.1 z’Amayero.
Aya amafaranga arenga miliyari 13 mu mafaranga y’u Rwanda, agenewe umushinga wo kugoboka mu bihe bidasanzwe byatewe na COVID-19.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amatege ko intego nyamukuru z’uyu mushinga ari ugukumira, gupima no guhangana n’ingaruka zakomoka kuri COVID-19.
Yavuze kandi ko harimo kongerera ubushobozi inzego z’Igihugu mu rwego rwo kuzitegurira kurengera ubuzima bw’abantu.
Yagize ati “Uyu mushinga ugizwe n’ibice bine birimo gupima, kwemeza abanduye no gushakisha abahuye na bo, ingamba z’ubuvuzi bw’abantu n’ubushobozi bwo kwita ku barwayi, imicungire y’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga, ubugenzuzi n’isuzumabikorwa ndetse n’igice cy’ibikorwa byihutirwa.”
Dr Ndagijimana yavuze ko amafaranga yose y’inguzanyo azishyurwa ku gipimo cy’inyungu ya 0,75% mu gihe cy’imyaka mirongo itatu n’ibiri, itangira kubarwa nyuma y’imyaka itandatu.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, nacyo giherutse guha Guverinoma y’u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 100.4$, ni ukuvuga miliyari 104 Frw, azakoreshwa mu rwego rw’ubuzima ndetse no kugoboka abaturage bagizweho ingaruka n’ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, bahabwa ibiribwa.
Aya mafaranga yatanzwe mu rwego rw’inguzanyo zihuse (Rapid Credit facility), zihabwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere igihe bifite impamvu zihutirwa zikeneye gushyirwamo amafaranga, zikishyurwa by’igihe kirekire kandi zihendutse.
Ni inguzanyo u Rwanda rwahawe nyuma y’icyumweru kimwe ruyisabye, ikaba iri ku nyungu ya 0%, ikazishyurwa mu gihe cy’imyaka 10 uhereye mu myaka itanu n’igice iri imbere.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko aya mafaranga atagenewe umushinga runaka, ahubwo azajya mu ngengo y’imari akaziba icyuho giterwa n’uko muri iki gihe leta igomba gukoresha amafaranga menshi cyane cyane nko mu rwego rw’ubuzima.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko abantu 138 bamaze kwandura Coronavirus, mu gihe 60 bamaze gukira.