• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Minecofin yasobanuye uko inguzanyo zo guhashya COVID-19 u Rwanda ruherutse guhabwa zizakoreshwa

Minecofin yasobanuye uko inguzanyo zo guhashya COVID-19 u Rwanda ruherutse guhabwa zizakoreshwa

Editorial 17 Apr 2020 UBUKUNGU

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Mata 2020, Abadepite batoye itegeka ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, IDA, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni 13.1 z’Amayero.

Aya amafaranga arenga miliyari 13 mu mafaranga y’u Rwanda, agenewe umushinga wo kugoboka mu bihe bidasanzwe byatewe na COVID-19.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amatege ko intego nyamukuru z’uyu mushinga ari ugukumira, gupima no guhangana n’ingaruka zakomoka kuri COVID-19.

Yavuze kandi ko harimo kongerera ubushobozi inzego z’Igihugu mu rwego rwo kuzitegurira kurengera ubuzima bw’abantu.

Yagize ati “Uyu mushinga ugizwe n’ibice bine birimo gupima, kwemeza abanduye no gushakisha abahuye na bo, ingamba z’ubuvuzi bw’abantu n’ubushobozi bwo kwita ku barwayi, imicungire y’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga, ubugenzuzi n’isuzumabikorwa ndetse n’igice cy’ibikorwa byihutirwa.”

Dr Ndagijimana yavuze ko amafaranga yose y’inguzanyo azishyurwa ku gipimo cy’inyungu ya 0,75% mu gihe cy’imyaka mirongo itatu n’ibiri, itangira kubarwa nyuma y’imyaka itandatu.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, nacyo giherutse guha Guverinoma y’u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 100.4$, ni ukuvuga miliyari 104 Frw, azakoreshwa mu rwego rw’ubuzima ndetse no kugoboka abaturage bagizweho ingaruka n’ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, bahabwa ibiribwa.

Aya mafaranga yatanzwe mu rwego rw’inguzanyo zihuse (Rapid Credit facility), zihabwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere igihe bifite impamvu zihutirwa zikeneye gushyirwamo amafaranga, zikishyurwa by’igihe kirekire kandi zihendutse.

Ni inguzanyo u Rwanda rwahawe nyuma y’icyumweru kimwe ruyisabye, ikaba iri ku nyungu ya 0%, ikazishyurwa mu gihe cy’imyaka 10 uhereye mu myaka itanu n’igice iri imbere.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko aya mafaranga atagenewe umushinga runaka, ahubwo azajya mu ngengo y’imari akaziba icyuho giterwa n’uko muri iki gihe leta igomba gukoresha amafaranga menshi cyane cyane nko mu rwego rw’ubuzima.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko abantu 138 bamaze kwandura Coronavirus, mu gihe 60 bamaze gukira.

Minisitiri Ndagijimana Uzziel, yavuze ko amafaranga u Rwanda rwahawe azakoreshwa mu gupima no guhangana n’ingaruka zakomoka kuri COVID-19

2020-04-17
Editorial

IZINDI NKURU

Rwamagana yisubije umwanya wa mbere mu kwesa   Imihigo y’umwaka wa 2017/2018

Rwamagana yisubije umwanya wa mbere mu kwesa Imihigo y’umwaka wa 2017/2018

Editorial 09 Aug 2018
Amerika yijeje u Rwanda inkunga ikomeye mu burezi n’ubuhinzi

Amerika yijeje u Rwanda inkunga ikomeye mu burezi n’ubuhinzi

Editorial 18 May 2018
RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

Editorial 10 Jan 2017
U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

Editorial 21 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame
ITOHOZA

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Editorial 28 Jul 2017
Ingabo za Callixte Sankara , Rusesabagina na Col. Wilson zigambye igitero cyo muri  Nyaruguru
INKURU NYAMUKURU

Ingabo za Callixte Sankara , Rusesabagina na Col. Wilson zigambye igitero cyo muri  Nyaruguru

Editorial 16 Jul 2018
Paul Rusesabagina na Sankara kwitwerera ibitero bya baringa mu Nyungwe  bimubyariye amazi nk’ibisusa  
INKURU NYAMUKURU

Paul Rusesabagina na Sankara kwitwerera ibitero bya baringa mu Nyungwe  bimubyariye amazi nk’ibisusa  

Editorial 24 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru