Mu rwego rwo gushyigikira ikipe ya Rwanda Energy Group Basket Ball yitegura yitegura imikino ya nyuma ya BAL igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 3, kuri uyu wa Kane, Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa ari kumwe na Ambasaderi Harelimana Abdoul basuye iyi ikipe banayigenera impanuro n’ubutumwa bw’intsinzi.
Ni ubutumwa bwatanzwe nyuma y’i myitozo yaraye ibereye mu nyubako ya BK Arena ari naho ikipe ya REG BBC isanzwe iyikorera ndetse kandi ari naho iyi mikino ya nyuma izabera.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri ya Siporo, Minisiti Munyangaju akaba yasabye Aba bakinnyi ndetse n’ikipe yose muri Rusange kuzitwara neza bagahagarira neza igihugu bagihesha ishema ubwo iyi mikino izaba itangiye mu mpera z’iku kwezi kwa Gicurasi.
Ambasaderi Harelimana Abdoul wari kumwe na Minisitiri wa Siporo, yabwiye abakinnyi ba REG BBC ko urukundo rw’Igihugu arirwo rwagiye rutuma abanyarwanda batsinda urugamba mu bihe bitandukanye.
Abasaba kuzitwara neza muri iri rushanwa bagaha ibyishimo abanyarwanda.
Ikipe ya REG BBC ihagarariye u Rwanda mu Irushanwa Nyafurika rya Basketball Africa League (BAL 2023) ritegurwa ku bufatanya na Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), izahura na Al Ahly yo mu Misiri mu mikino ya kamarampaka izabera i Kigali hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Gicurasi.
Imikino ya nyuma iteganyijwe kubera i Kigali muri BK Arena mu mpera z’uku kwezi, umukino wa mbere uzahuza Stade Malien na Cape Town Tigers, Al Ahly izahura na REG BBC, Petro de Luanda na ABC Fighters, mu gihe AS Douanes izahura na Clube Ferroviário da Beira.
Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino, REG BBC iri mu mwihererero kuva tariki 1 Gicurasi 2023, aho uyu mwaka iri ifitemo abakinnyi nka Adonis Filer, Delwan Graham, Cleveland Thomas Junior, Pitchou Manga ndetse na Ndizeye Dieudonné.
Aba biyongeraho kandi Ulrich Chomche wavuye ‘NBA Africa Academy’, Hagumintwari Steven na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson.