• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye Amavubi kwimana u Rwanda mu mukino bafite n’ikipe y’igihugu ya Nigeria

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye Amavubi kwimana u Rwanda mu mukino bafite n’ikipe y’igihugu ya Nigeria

Editorial 21 Mar 2025 Amakuru, IMIKINO

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yaraye asuye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, mu myitozo ya nyuma yitegura Nigeria, asaba abakinnyi gutanga imbaraga zabo zose bakimana u Rwanda.

Ni imyitozo yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro, mbere y’uko u Rwanda rucakirana na ’Super Eagles’.

Abakinnyi bose bamaze kugera mu kibuga, mbere y’uko batangira imyitozo, bagiranye ikiganiro kigufi na Minisitiri Mukazayire wari waherekejwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Munyantwali Alphonse.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Adel Amrouche, yagaragarije Minisitiri ko abakinnyi biteguye, kandi bameze neza mu buryo bwose ku buryo bazabona intsinzi kuri uyu mukino.

MInisitiri Mukazayire yahise abibutsa ko amaso yose y’Abanyarwanda ari bo ari kureba, abitezeho intsinzi mu mukino ukomeye.

Ati “Ntabwo twabafata umwanya munini kuko mufite byinshi byo gukora. Turagira ngo tubabwire ko tubari inyuma, kandi mwarabibonye. Ibijyanye na tekinike n’uko muzakina birareba umutoza ariko ibijyanye no kwimana u Rwanda ni ibyacu. Ni ko bimeze.”

Yongeyeho ati “Kuri uyu wa Gatanu ni ugukotana, tugakina, twibuka ko turimo gukina nk’abantu babizi, babyigishwa, babikora nk’umwuga ariko kandi nk’Abanyarwanda batwaye ibendera ry’u Rwanda.”

Minisitiri Mukazayire yongeyeho ko hari ibitekerezo abakinnyi bagaragarije ubuyobozi mu buryo bwo kubafasha haba ku Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ndetse na Minisiteri ya Siporo, ababwira ko bari kubyigaho kandi mu minsi iri imbere bizahabwa umurongo.

Abakinnyi bakoze imyitozo kandi bagaragaza ko bafite icyizere cyo gutsinda uyu mukino nubwo Nigeria ari ikipe ikomeye muri Afurika, ndetse ikaba yariteguye bifatika mu guhangana n’Amavubi.

Kugeza ubu Amavubi ari ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi anganya na Benin na Afurika y’Epfo, Lesotho ya kane ikagira ane, Nigeria ya gatanu ikagira atatu, mu gihe Zimbabwe ya nyuma ifite abiri.

2025-03-21
Editorial

IZINDI NKURU

Charles Onana ahamijwe icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi: Inkota ishegeshe imitima y’ibigarasha n’Interahamwe

Charles Onana ahamijwe icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi: Inkota ishegeshe imitima y’ibigarasha n’Interahamwe

Editorial 09 Dec 2024
Mujonjora ryibanze ryo gutoranya nyampinga 2016 i Musanze hatambutse batanu

Mujonjora ryibanze ryo gutoranya nyampinga 2016 i Musanze hatambutse batanu

Editorial 09 Jan 2016
APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

Editorial 30 Apr 2024
Abakozi 10 b’ibitaro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo

Abakozi 10 b’ibitaro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo

Editorial 13 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagennye imishahara mishya y’abapolisi
Mu Mahanga

Perezida Kagame yagennye imishahara mishya y’abapolisi

Editorial 18 Jan 2016
APR FC yagabanye amanota na Club Africain i Kigali
IMIKINO

APR FC yagabanye amanota na Club Africain i Kigali

Editorial 29 Nov 2018
P.Kagame arasubira i Paris ?
POLITIKI

P.Kagame arasubira i Paris ?

Editorial 10 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru