Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yaraye asuye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, mu myitozo ya nyuma yitegura Nigeria, asaba abakinnyi gutanga imbaraga zabo zose bakimana u Rwanda.
Ni imyitozo yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro, mbere y’uko u Rwanda rucakirana na ’Super Eagles’.
Abakinnyi bose bamaze kugera mu kibuga, mbere y’uko batangira imyitozo, bagiranye ikiganiro kigufi na Minisitiri Mukazayire wari waherekejwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Munyantwali Alphonse.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Adel Amrouche, yagaragarije Minisitiri ko abakinnyi biteguye, kandi bameze neza mu buryo bwose ku buryo bazabona intsinzi kuri uyu mukino.
MInisitiri Mukazayire yahise abibutsa ko amaso yose y’Abanyarwanda ari bo ari kureba, abitezeho intsinzi mu mukino ukomeye.
Ati “Ntabwo twabafata umwanya munini kuko mufite byinshi byo gukora. Turagira ngo tubabwire ko tubari inyuma, kandi mwarabibonye. Ibijyanye na tekinike n’uko muzakina birareba umutoza ariko ibijyanye no kwimana u Rwanda ni ibyacu. Ni ko bimeze.”
Yongeyeho ati “Kuri uyu wa Gatanu ni ugukotana, tugakina, twibuka ko turimo gukina nk’abantu babizi, babyigishwa, babikora nk’umwuga ariko kandi nk’Abanyarwanda batwaye ibendera ry’u Rwanda.”
Minisitiri Mukazayire yongeyeho ko hari ibitekerezo abakinnyi bagaragarije ubuyobozi mu buryo bwo kubafasha haba ku Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ndetse na Minisiteri ya Siporo, ababwira ko bari kubyigaho kandi mu minsi iri imbere bizahabwa umurongo.
Abakinnyi bakoze imyitozo kandi bagaragaza ko bafite icyizere cyo gutsinda uyu mukino nubwo Nigeria ari ikipe ikomeye muri Afurika, ndetse ikaba yariteguye bifatika mu guhangana n’Amavubi.
Kugeza ubu Amavubi ari ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi anganya na Benin na Afurika y’Epfo, Lesotho ya kane ikagira ane, Nigeria ya gatanu ikagira atatu, mu gihe Zimbabwe ya nyuma ifite abiri.