• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yavuze ko nta we Leta yahatira kubyara abana runaka

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yavuze ko nta we Leta yahatira kubyara abana runaka

Editorial 26 Jul 2018 POLITIKI

Minisitiri w’Intebe, Dr Edourad Ngirente yavuze ko Leta y’u Rwanda idashobora gushyira agahato ku baturage kugira ngo bagire umubare ntarengwa w’abana bagomba kubyara, gusa ngo izakomeza ubukangurambaga kugira ngo babyare abo bashoboye kurera.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, gahunda za Guverinoma ku bikorwa byo kunoza gahunda mbonezamikurire y’abana bato, igamije guteza imbere imikurire y’abana bakivuka kugeza ku myaka itandatu no guhugura umuryango ku kwita ku mikurire y’abana kugira ngo bakure mu bwenge, mu gihagararo, n’umutekano.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bashimye ibyo Leta imaze gukora ariko bagaragaza impungenge mu gihe nta ngamba zifashwe ku bwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ubushobozi bwabo.

Buri mwaka Abanyarwanda biyongera ku kigero cya 2.6 %, ubu imibare ikaba yerekana ko nibura umugore umwe mu Rwanda abyara abana 4.

Depite Nyirarukundo Ignacienne yagize ati “Ntabwo Abanyarwanda bayobewe kurera abana babo ariko n’imibare ubwayo irivugira. Kuva ku bana 5.6 ukagera kuri 4.3 mu myaka hafi 20, ni ukuvuga ngo tuzagera ku bana babiri nkuko abantu babyifuzaga mu gihe cy’imyaka nka 60.Ntabwo dukwiye kubwira umuntu ko kubyara umwana umwe ari ikinegu.”

Depite Nkusi Juvènal we yavuze ko kuba ababyeyi babyara abana benshi ari kimwe mu bituma batabasha no kubitaho ku buryo baramutse babyaye bake bitaba ngombwa ko Leta ariyo ibitaho.

Yagize ati “Mu myaka itatu ubwonko bw’umwana buba bugeze kuri 80 % bukura, muri iyo myaka umugore aba amaze kubyara abana batatu. Mwambwira ukuntu azita kuri abo bana atwite, abonsa, abagaburira? Ni intambara tudashobora gutsinda kuko mu bigaragara umuntu ubyara buri mwaka kugira ngo ashobore kurangiza ziriya nshingano birakomeye.”

Nkusi yavuze ko hakwiye ingamba zikomeye harebwa ku nyungu z’igihugu. Ati “Hakwiye ko igihugu kigafata ibyemezo. Turabibona ariko bigakomeza bikagumaho. Yego ni uburenganzira bwa muntu ariko se uburenganzira bwa muntu buruta burenganzira n’ubushobozi bw’igihugu?”

Visi Perezida w’Umutwe w’abadepite, Mukama Abbas we yasabye ko ubukangurambaga bukorwa ariko byaba na ngombwa hagatangwa ibihano.

Ati “Twagombye gutekereza uru Rwanda abo tuzarusigira. None se nidukomeza gutya amafaranga y’igihugu aho kugira ngo ajye mu iterambere akajya muri izo gahunda zindi bizarangira bite? Iyi gahunda yo kuringaniza imbyaro nibiba ngombwa hazafatwa icyemezo gikomeye ariko turengere igihugu cyacu […] Nibiba ngombwa hakaba n’ibihano bikorwe. Nidutinya nitwe tuzabibazwa.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko bikwiye ko ubukangurambaga mu kuboneza urubyaro bwongerwa ariko avuga ko nta we Leta yahatira kugira umubare runaka w’abana adashobora kurenza.

Yagize ati “Ni ikibazo tuzi. Nta mubare uhari mu Rwanda twabwiye abantu ngo mutazarenza abana aba n’aba, ariko kwigisha abantu ko umuntu yagakwiye kubyara abo ashoboye kurera, ubwo bukangurambaga dukomeza kubukora kandi tuzabwongeramo imbaraga.”

Dr Ngirente yagaragaje ko ubusanzwe umubyeyi akwiye kwita ku bana yabyaye ngo ari nacyo bazakomeza gushimangira.

Ati “Umuntu ubyaye yagombye kurera, nubwo Leta ifasha ariko umuntu urera wa mbere ni umubyeyi. Ababyeyi rero kurera bisobanuye ko bagira ubushobozi bugomba kugendana n’abana umuntu abyaye […] Twe nka Leta ntabwo tuvuga umubare w’abana umuntu abyara ariko twumvisha abantu ko bagomba kubyara abana bazarerwa kandi bakavamo abanyarwanda beza.”

Kugeza ubu abanyarwanda basaga miliyoni 12. Muri Gashyantare Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare cyatangarije abasenateri ko ibipimo bigaragaza ko leta nikomeza gushyiraho uburyo buhamye bwo kuboneza urubyaro, abaturage bazikuba inshuro ebyiri mu 2050, mu gihe zitashyirwaho bakikuba inshuro eshatu.

2018-07-26
Editorial

IZINDI NKURU

Komisiyo Ya Loni Yakoze Iperereza Ku Burundi Irashima Uruhare Rw’u Rwanda

Komisiyo Ya Loni Yakoze Iperereza Ku Burundi Irashima Uruhare Rw’u Rwanda

Editorial 19 Sep 2018
Kweguza Trump birasaba iki?

Kweguza Trump birasaba iki?

Editorial 06 Dec 2019
CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

Editorial 01 Sep 2025
Gabon: Umuhungu wa Perezida Ali Bongo yagizwe umuhuzabikorwa muri Perezidansi

Gabon: Umuhungu wa Perezida Ali Bongo yagizwe umuhuzabikorwa muri Perezidansi

Editorial 06 Dec 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Kalisa
    August 1, 20187:21 am -

    Oya ntabwo twakomeza kuriya byaba ari kutareba kure.Umuturage uzabyara abana 11 azabareresha iki? baziga bate? Yego tuzi abarwanyaga ONAPO nibisubireho bayisubizeho kandi hashyirweho umubare ntarengwa famille yakagombye kubyara ,tuvuge 3.Kubyara umwe ntibibe igitutsi.Ndetse no kutabyara ababyifuza bakabikora.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jean Pierre Bemba yiyemeje gusubira muri Congo, aburira Perezida Kabila
POLITIKI

Jean Pierre Bemba yiyemeje gusubira muri Congo, aburira Perezida Kabila

Editorial 26 Jul 2018
Abandi Banyarwanda batatu baburiwe irengero muri Uganda, Impunzi eshatu z’abarundi nazo zibigenderamo
INKURU NYAMUKURU

Abandi Banyarwanda batatu baburiwe irengero muri Uganda, Impunzi eshatu z’abarundi nazo zibigenderamo

Editorial 08 Mar 2019
Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu
Mu Mahanga

Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Editorial 22 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru