Kuri uyu wa gatatu, ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo ya NBS, Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Madamu Robinah NABBANJA, yishongoye cyane ku bihugu bituranye na Uganda, avuga ko igihugu cye ari paradizo ugereranyije n’ibyo bihugu.
Icyakuruye impaka cyane ni uburyo Robinah NABBANJA yikomye by’umwihariko igihugu cya Kenya, avuga ko ntaho gihuriye na Uganda mu bwiza.
Yagize ati:” Nimurebe nka Kenya. Ni igihugu kigira ibihe bibi cyane by’ubukonje bukabije[Ndlr: winter cyangwa hiver mu ndimi z’amahanga], mu gihe Uganda twihorera mu bihe by’umunezero”.
Abaturage bo mu bihugu byombi bahagurukanye uburakari bukomeye ku mbuga nkoranyambaga, maze bagaragaza ko amagambo ya Robinah NABBANJA agamije kurangaza abaturage ba Uganda, ngo bibagirwe ibibazo biri mu gihugu cyabo.
Nk’abaturage bo muri Uganda banenze ubwishongozi bwa Minisitiri w’Intebe w’igihugu cyabo, bamwibutsa ko kugira”winter” cyangwa kutayigira atari byo waheraho ushima cyangwa unenga ubwiza bw’igihugu runaka.
Basanga aho kujya mu tuntu tudafite ireme, Madamu Robinah NABBANJA yagombye kuvuga bibazo bikomereye Uganda, nka ruswa n’icyenewabo, umutekano muke, imibereho y’abaturage irushaho kuba mibi, n’izindi ngorane zugarije Uganda muri iki gihe.
Abaturage bo muri Kenya nabo ntibaripfanye. Bibukije Minisitiri w’Intebe Robinah NABBANJA ko abayobozi bose ba Uganda bivuriza muri Kenya, kuko Uganda idafite abaganga beza, ibikoresho n’amavuriro akomeye nk’uko bimeze muri Kenya.
Banagarutse ku burezi ngo bwazambye muri Uganda, dore ko ngo abana bakigira munsi y’ibiti no mu bizu byashaje, bigatuma ababyeyi bahitamo kohereza abana mu mashuri yo muri Kenya. Bati:”kutagira winter ariko ntunagire ibikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage, nibyo bigira Uganda igihugu cy’akataraboneka mu karere?”.
Hari abasomyi bashobora gufata ibi nk’akabazo gasanzwe. Nyamara abasesenguzi batewe impungenge n’uko umubano wa Kenya na Uganda ugenda uzamo udutotsi.
Dore nk’ubu Perezida Kaguta Museveni araregwa umugambi wo kurogoya amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kenya muri uyu mwaka, dore ko ngo abogamiye kuri umwe mu bakandida, William Ruto, usanzwe ari Visi-Perezida aho muri Kenya.
Izindi ngero zerekana ko ishyamba atari ryeru, ni amakamyo menshi yo muri Kenya aherutse kumara iminsi myinshi ku mupaka w’ibihugu byombi yarangiwe kwinjira muri Uganda, bikaba byarakuruye umwuka mubi hagati y’ibyo bihugu. Kenya kandi imaze iminsi ishinja abashinzwe umutekano muri Uganda guhohotera abarobyi b’abanyakenya mu kiyaga ibihugu byombi bihuriyeho.
Ubwo twateguraga iyi nkuru, abantu banyuranye bari bacyandika ku mbuga nkoranyambaga bikoma amagambo ya Madamu Robinah NABBANJA.
Hategerejwe kureba niba ari bugire ubutwari bwo gusaba imbabazi nk’uko abaturage b’ibihugu byombi bakomeje kubimushishikariza.