Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye amadini n’amatorero akorera mu Rwanda gufasha Leta kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kugira ngo rubashe kugira uruhare mu kubaka igihugu.
Ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyagarutsweho kuri iki Cyumweru mu gikorwa cyo gusengera igihugu kizwi nka ‘National Prayer Breakfast’ gitegurwa n’umuryango ‘Rwanda Leaders Fellowship’, kibaye ku nshuro ya 23.
Iki gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Center, cyitabiriwe n’abayobozi basaga igihumbi, cyayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu gihe Perezida Kagame wajyaga akiyobora ari mu ruzinduko muri Tanzania.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko urubyiruko ari rwo rugize 70 % by’abatuye u Rwanda, bikaba bitashoboka kugera ku iterambere rirambye rutabigizemo uruhare. Ku bw’ibyo ababyeyi n’amadini yabasabye kurutoza indangagaciro zizarufasha kugira icyerekezo.
Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda ikomeye ku rubyiruko ubu rugize hafi 70% by’abaturage bose. Nirwo mbaraga z’Igihugu. Nirwo ruzavamo abayobozi beza b’ejo. Rugomba gutozwa hakiri kare guhora rurangwa n’indagagaciro zizarufasha kuba urubyiruko rufite icyerekezo.”
Yasabye amadini gushishikariza urwo rubyiruko kujyanisha ukwemera kwarwo n’ibikorwa kuko ngo bitabaye ibyo uko kwemera ntacyo kwaba kumaze.
Ati “Amadini n’amatorero arasabwa kurushaho gushishikariza urubyiruko ndetse n’abandi bayoboke bayo, kujyanisha ukwemera kwabo n’ibikorwa byubaka igihugu. Twibuke twese ko ukwemera kutagira ibikorwa ntacyo kuba kumaze.”
Imibare ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2013 na 2016, abantu bari hagati y’imyaka 16 na 35 babaye imbata y’ibiyobyabwenge.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko kwigisha urubyiruko indangaciro nziza ari byo bizatuma uwo mubare ugabanuka, igihugu kigatera imbere.
Ati “Kurera neza urubyiruko bizagabanya umubare munini warwo wishora mu kunywa ibiyobyabwenge. Tugomba kubirwanya twese twivuye inyuma kandi n’Imana izatuba hafi muri uru rugamba kuko na yo ikunda ko abana bayo babaho neza.”
Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iherutse, Perezida Kagame na we yagaragaje ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko gihangayikishije.
Yagize ati “Umwana asigaye ajya kwiga mu mashuri yo hanze ugasigara nyine usenga, usibye ko aba anabisize hano n’iyo bari hano turasenga ariko n’abakuru babigeraho; hari n’abakuru ndetse bo mu myaka nk’iyanjye usanga bari aho bashaka kujya muri ayo majyambere cyangwa barayagiyemo kera bakayakuriramo.”
Yakomeje agira ati “Ibyo bintu tunyura hejuru dutya, ni bibi kuri urwo rwego. Mubitekerezeho, mubitekereze murebe aho byaba biri hose mugerageze gutekereza ahantu abo bantu baba bagana, kandi mu gihugu cyacu ntabwo ari ikirwa, ibyo byose tuvuga biri ku Isi hose, natwe ni uko.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) giherutse gutangaza ko Umunyeshuri w’Umunyarwanda ugiye kwiga mu mahanga azajya abanza kwerekana icyemezo cy’ibitaro byemewe, gihamya ko atigeze akoresha ibiyobyabwenge.