Uwase Ndahiro Liliane yabwiye Radio Rwanda binyuze mu kiganiro ‘Amahumbezi’ ko yumva ashaka gukomeza inzozi ze zo kwiyamamariza kuba umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda. Avuga ko ari ibintu akunze kandi ko abifite ku rutonde yitwaje byatuma akomeza kuzamura no guha imbaraga abagore bo mu Rwanda. Uyu mukobwa ureshya na metero 1.74, agapima ibiro 69 yagize ati:
Icyabinteye n’ibintu natangiye gutekerezaho kuva nkirangiza amashuri yisumbuye.Icyabinteye by’umwihariko ni uko numvaga nanjye nk’umunyarwandakazi ndamutse ngize amahirwe nkaba umwe mu bagore bari mu nteko Ishinga Amategeko nagira uruhare mu ishyirwaho ry’amategeko ashyirirwaho Abanyarwanda, haba mu kwiteza imbere haba mu kubarenganura mu gihe habaye ibibazo runaka.
Uwase Ndahiro Liliane yakomeje avuga ko nk’umugore yumvise ko aramutse agizwe Umudepite yabishobora kandi ko yabikora neza akagira uruhare mu kwemeza amategeko. Ku bijyanye n’igihe ateganyiriza kwiyamamaza, yasubije ko akiri umunyeshuri ku buryo ataratekereza neza igihe cyo kwiyamamaza. Miss Ndahiro ubusanzwe yiga muri kaminuza ya Kigali aho yiga ‘Ubutegetsi bw’igihugu’.
Avuga ko ari umwanya w’inzozi ze yumva ashaka, ati:”Cyane peee uko byagenda kose nzabiharanira ibyo ni mu bikorwa ndetse no mu mbaraga zanjye zose nshyiremo imbaraga.”Yavuze ko Madamu Jeannete Kagame na Minisitiri Louise Mushikiwabo ari bo afata nk’icyitegererezo mu byo akora byose.
Uwase Ndahiro Liliane afite indoto zo kuba umudepite
Yavuze ko afata Jeannette Kagame nk’icyitegererezo cye kubera ko yashyize imbere abagore agashinga Imbuto Foundation yaremye icyizere mu bana b’abakobwa. Minisitiri Louise Mushikiwabo amukundira ko ahagararira neza u Rwanda muri rusange akanahesha ishema abanyarwanda n’abanyarwandakazi. Oprah amukundira ko yanyuze mu bizazane bikomeye ariko agashikama kugeza ubwo abaye icyitegererezo cya benshi kuri iyi isi.
Mu ndangaciro yiyiziho harimo no kubahariza igihe. Ngo mu minsi yashize yagiye ahantu ariko atindaho iminota 10 ikintu cyatumye yiyemeza kubaha igihe uko byagenda kose. Uyu mukobwa wiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2018, ni umwe mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2018. Yabashije kuboneka mu 10 ba mbere anahabwa ikamba rya Miss Congeniality.
Uwase Ndahiro Liliane ni we kandi wabashije guhesha agatubutse ubuyobozi bwa Miss Rwanda binyuze mu marangamutima y’abamutoye bashakaga ko yegukana ikamba. Uwase Ndahiro Liliane yavukiye mu mujyi wa Kigali. Ni imfura mu muryango w’abana babiri b’abakobwa. Yiyamaje avuga ko atowe akaba Nyampinga w’u Rwanda 2018 yahangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyugarije urubyiruko rw’u Rwanda.