Mohamed Ali yitabye Imana ejo iwabo muri Amerika ariko apfuye asize amateka menshi kuri iyi si.
Ubusanzwe uyu mugabo uzwi cyane ku mukino w’iteramakofi yavutse tariki 17/01/1942 yitwa Cassius Marcellus Clay. Nyuma aho atangiriye umukino w’iteramakofi nibwo yahinduye idini yiyita Mohammed Ali n’ubwo abamuzi neza bahamya yuko yahinduye idini n’izina ariko agakomeza ari wawundi.
Mohamed Ali witabye Imana afite imyaka 74 y’amavuko aribukwa cyane ku mikino yagiye akina mu iteramakofi ryo ku buremere bwo hejuru aho muri za 70 yakubise by’intangarugero undi munyamerika, Georgr Forman, umukino wabereye Kinshasa mu cyahoze cyitwa Zaire ukanitabirwa n’uwahoze ari umukuru w’icyo gihugu, Mobutu Sese Seko.
Ikindi Cassius Clay (Mohamed Ali) yibukirwaho n’uko yanze kujya kurwana intambara yo muri Vietinam. Muri icyo gihe buri musore wese muri Amerika yategekagwa kujya kurwana iyo ntambara ariko Ali arabyanga avuga yuko nta kibazo gifatika Amerika ifitanye na Vietnam nk’uko nta n’icyo yari ifitanya n’idini rya Islam.
Ibyo byatumye akatirwa igihano cy’amadolari asaga ibihumbi 10 yamburwa na pasporo ye, atemerewe no gukina indi mikino.
Muhammad Ali ageze ku biro by’abavuye ku rugerero agaragaza impamvu yanze kujya kurwana muri Vietinam
Joe Frazier amereye nabi Muhammad Ali muri umwe mu mikino yabahuje
Bush aha igihembo Ali
Nyuma y’icyo gihano Ali yabayeho mu bukene bukomeye ariko akomeza kubona inkunga z’abakunzi ubuzima burakomeza, nyuma aza no gutsinda indi mikino yatumye aza gufatwa nk’intwari na Perezida wa Amerika wari uriho muri icyo gihe, George Bush. Bush yahaye icyo gihembo Ali aturutse muri Irak aho yabonanye na Sadam Hussein amuburira yuko intambara yari agiye kujyamo igomba kuzamugwa nabi.
Kayumba Casmiry