Nyuma y’aho Alphonsine Mukarugwiza, umufasha w’umucuruzi w’Umunyarwanda, Vital Hitimana uherutse kurasirwa muri Mozambique, agaragarije impungenge z’uko umugabo we ashobora kwicirwa mu bitaro aho arwariye ibikomere, kuri ubu biravugwa ko Igipolisi cya Mozambique cyakajije umutekano wabo.
Vital Hitimana akaba ari Umunyarwanda ukorera ubucuruzi mu mujyi wa Maputo, umurwa mukuru wa Mozambique, warashwe amasasu agera ku munani mu nda no mu gatuza ubwo yarimo aparika imodoka mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Villa Olempike, ariko kubw’amahirwe akaba atarapfuye kuri ubu akaba arwariye mu Bitaro Byigenga bya Maputo.
Biravugwa rero ko kuri ubu igipolisi cya Mozambique cyakajije umutekano wa Vital Hitimana nyuma y’aho umufasha we ahishuriye inshuti n’abavandimwe ko afite impungenge ko abamurasiye umugabo bashobora kumusanga aho arwariye bakamuhuhura.
Uyu mucuruzi w’Umunyarwanda ukorera ibikorwa bye by’ubucuruzi muri Mozambique yarashwe ahagana saa yine n’iminota icumi mu ijoro ryo ku wa Gatanu, itariki 16 Werurwe 2018.
Louis Baziga ukuriye Diaspora y’Abanyarwanda muri Mozambique akaba yaratangaje ko yari aturutse muri Afurika y’Epfo ari kumwe n’umugore we ndetse n’indi nshuti yabo.
Ubwo bari bagarutse mu gihugu, ngo babanje kugeza uwo mugenzi wabo mu rugo rwe hanyuma berekeza muri Villa Olempique aho batuye, ari naho Hitimana yarasiwe amasasu menshi mu nda no mu bindi bice by’umubiri ku buryo amara yangiritse cyane.
Uyu yakomeje avuga ko mu bigaragara umuntu warashe Hitimana, atashakaga amafaranga ahubwo ni umugizi wa nabi. Ati: “Ni ubwicanyi bukorwa n’abantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda”.