• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mozambique: Igipolisi cyakajije umutekano w’Umunyarwanda Hitimana Vital uherutse kuraswa

Mozambique: Igipolisi cyakajije umutekano w’Umunyarwanda Hitimana Vital uherutse kuraswa

Editorial 24 Mar 2018 Mu Mahanga

Nyuma y’aho Alphonsine Mukarugwiza, umufasha w’umucuruzi w’Umunyarwanda, Vital Hitimana uherutse kurasirwa muri Mozambique, agaragarije impungenge z’uko umugabo we ashobora kwicirwa mu bitaro aho arwariye ibikomere, kuri ubu biravugwa ko Igipolisi cya Mozambique cyakajije umutekano wabo.

Vital Hitimana akaba ari Umunyarwanda ukorera ubucuruzi mu mujyi wa Maputo, umurwa mukuru wa Mozambique, warashwe amasasu agera ku munani mu nda no mu gatuza ubwo yarimo aparika imodoka  mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Villa Olempike, ariko kubw’amahirwe akaba atarapfuye kuri ubu akaba arwariye mu Bitaro Byigenga bya Maputo.

Biravugwa rero ko kuri ubu igipolisi cya Mozambique cyakajije umutekano wa Vital Hitimana nyuma y’aho umufasha we ahishuriye inshuti n’abavandimwe ko afite impungenge ko abamurasiye umugabo bashobora kumusanga aho arwariye bakamuhuhura.

Uyu mucuruzi w’Umunyarwanda ukorera ibikorwa bye by’ubucuruzi muri Mozambique yarashwe ahagana saa yine n’iminota icumi mu ijoro ryo ku wa Gatanu, itariki 16 Werurwe 2018.

Louis Baziga ukuriye Diaspora y’Abanyarwanda muri Mozambique akaba yaratangaje ko yari aturutse muri Afurika y’Epfo ari kumwe n’umugore we ndetse n’indi nshuti yabo.

Ubwo bari bagarutse mu gihugu, ngo babanje kugeza uwo mugenzi wabo mu rugo rwe hanyuma berekeza muri Villa Olempique aho batuye, ari naho Hitimana yarasiwe amasasu menshi mu nda no mu bindi bice by’umubiri ku buryo amara yangiritse cyane.

Uyu yakomeje avuga ko mu bigaragara umuntu warashe Hitimana, atashakaga amafaranga ahubwo ni umugizi wa nabi. Ati: “Ni ubwicanyi bukorwa n’abantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda”.

2018-03-24
Editorial

IZINDI NKURU

Afungiwe kudatanga inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga no kugerageza gutanga ruswa

Afungiwe kudatanga inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga no kugerageza gutanga ruswa

Editorial 11 Nov 2016
Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w’Isi

Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w’Isi

Editorial 20 Sep 2023
Uko Perezida Kagame yavuguruye Guverinoma, abayobozi b’inzego na ba Guverineri b’Intara

Uko Perezida Kagame yavuguruye Guverinoma, abayobozi b’inzego na ba Guverineri b’Intara

Editorial 06 Oct 2016
Abaturage batishyurira ”  Mutuelle ”  ku gihe bahagurukiwe

Abaturage batishyurira ” Mutuelle ” ku gihe bahagurukiwe

Editorial 10 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

So ukwanga akuraga ibyamunaniye: Muhire Didier Berno ukomora ingengabitekerezo ya Jenoside kuri se Karemera Boniface, ubu ni umuhuzabikorwa wa FDLR irindagirira mu mashyamba ya Kongo.
Amakuru

So ukwanga akuraga ibyamunaniye: Muhire Didier Berno ukomora ingengabitekerezo ya Jenoside kuri se Karemera Boniface, ubu ni umuhuzabikorwa wa FDLR irindagirira mu mashyamba ya Kongo.

Editorial 29 Apr 2021
#TdRwanda: Areruya yambaye umuhondo, Umunya Canada abatanze i Kibungo
IMIKINO

#TdRwanda: Areruya yambaye umuhondo, Umunya Canada abatanze i Kibungo

Editorial 15 Nov 2016
RDC : Igihe kirageze ngo ubuyobozi bubi buhigikwe maze amahoro aganze-Cardinal Monsengwo
POLITIKI

RDC : Igihe kirageze ngo ubuyobozi bubi buhigikwe maze amahoro aganze-Cardinal Monsengwo

Editorial 03 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru