Mu ruzinduko agira muri Mozambique, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yunamiye intwari zaharaniye ubwigenge bw’iki gihugu zishyinguye mu mujyi wa Maputo ahiswe ‘Praça dos Heróis Moçambicanos’.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame kandi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2016 yagejeje ijambo ku bacuruzi bo muri iki gihugu hamwe n’abarimu bo muri kaminuza.
Umukuru w’Igihugu yabagaragarije ko u Rwanda na Mozambique bisangiye umuhate mu kubaka ahazaza h’abaturage babo hafite ubwigenge n’ubukungu.
Yagize ati “Uko dukomeza gutera imbere, tuzi ko tutari aho dushaka kuba turi kandi ibikorwa byiza tumaze kugera bigomba kurindwa. Ibi byemezo byarafashwe nubwo hari abaterankunga n’amabanki batabibonaga nk’igice cyashorwamo imari.”
Perezida Kagame yabasobanuriye uburyo ubuyobozi bwakanguriye Abanyarwanda bose ngo bagire uruhare mu kubaka umuryango mushya utandukanye n’uwo u Rwanda rwagize mbere.
Agaruka ku bwiyunge bw’Abanyrwanda nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yagize ati “Ubwiyunge bwari busobanuye gutanga ubutabera mu kwimakaza ubwiyunge kuko nta yandi mahitamo twari dufite atari ukongera kubana.”
Yagaragaje uburyo u Rwanda rwakoresheje inkiko Gacaca, ati “Mu myaka itagera ku 10, inkiko Gacaca zaciye imanza miliyoni ebyiri zari kuba zaraciwe mu myaka 100 iyo ziba zarajyanwe mu nkiko zisanzwe.”
Yunzemo ati “Ubwo Abanyarwanda babonaga ko dushobora kurwanya ibitekerezo bya jenoside, ibindi byose byagaragaraga nk’ibidashoboka byarashobotse. Twize kandi gushaka ibisubizo binyuze mu biganiro n’ubwumvikane.”
Umukuru w’Igihugu yabwiye aba bacuruzi n’abarimu bo muri kaminuza muri Mozambique ko gusura igihugu cyabo bigamije guhuza ibihugu bya Afurika, yongeraho ko ari ingenzi ku iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.
Source: Izuba rirashe