• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

Editorial 22 Sep 2017 POLITIKI

Mpayimana Phillippe uheruka guhatana mu matora ya Perezida wa Repubulika yo kuwa 3 na 4 Kanama, yatangaje ko agiye kugerageza amahirwe ye mu matora y’abadepite azaba mu mwaka utaha, nyuma y’uko atahiriwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Mu matora aheruka, Perezida Kagame wari umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi yaje ku isonga n’amajwi 98.79, Mpayimana wari umukandida wigenga aza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.73% naho Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) aza inyuma n’amajwi 0.48%.

Mpayimana wasubiye mu Bufaransa amaze kwemera ibyavuye mu matora, avuga ko yamaze guhura n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, abashimira uko bamutoye ndetse abizeza ko agiye kongera kwiyamamaza.

Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati “Nashimishijwe no guhura n’Abanyarwanda baba mu Bufaransa mbashimira uburyo Abanyarwanda aho bari hose ku isi bantoye ku majwi menshi mu matora ya Perezida aheruka.”

Yakomeje agira ati “Ndabamenyesha ko nzaniyamamaza mu matora y’abadepite ateganyijwe mu mwaka utaha kandi ko nzagerageza gukora ibishoboka byose nkumva ibitekerezo byanyu nk’abantu baba mu mahanga.”

Frank Habineza n’ishyaka rye, atangaza ko hamwe n’ishyaka rye, guhera mu kwezi gutaha bazatangira ingendo mu turere twose tw’igihugu, bitegura amatora y’abadepite azaba umwaka utaha.

Umukandida wigenga wigeze guhatanira kuba umudepite ni Mwenedata Gilbert mu 2013, icyo gihe ntibyamuhiriye kuko yagize 0.4 %. Itegeko rigena ko kandida depite agomba kubona amajwi 5% kugira ngo atsindire kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Kugeza ubu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ntiratangaza itariki cyangwa ukwezi amatora y’abadepite azaberaho, gusa ni umwaka utaha kuko aribwo manda y’abariho izarangira.

Source: Igihe

2017-09-22
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kabila yakuyeho igitaraganya uruzinduko rwa Guterres, Mahamat na Nikki Haley i Kinshasa

Perezida Kabila yakuyeho igitaraganya uruzinduko rwa Guterres, Mahamat na Nikki Haley i Kinshasa

Editorial 10 Jul 2018
Ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR kiri mu biraje ishinga ba Perezida Kagame na Perezida  Kabila

Ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR kiri mu biraje ishinga ba Perezida Kagame na Perezida Kabila

Editorial 17 Aug 2016
Trump yabujije ushinzwe ububanyi n’amahanga kujya muri Korea ya Ruguru

Trump yabujije ushinzwe ububanyi n’amahanga kujya muri Korea ya Ruguru

Editorial 26 Aug 2018
Congo-Kinshasa: AFC/M23 yatangaje ibikenewe byose mbere y’uko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa

Congo-Kinshasa: AFC/M23 yatangaje ibikenewe byose mbere y’uko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa

Administrator 27 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0
Amakuru

Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0

Editorial 11 Nov 2025
Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo,  gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.
Amakuru

Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo, gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Editorial 07 Feb 2024
I Davos : Perezida Kagame yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu
UBUKUNGU

I Davos : Perezida Kagame yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu

Editorial 22 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru