Mpayimana Phillippe uheruka guhatana mu matora ya Perezida wa Repubulika yo kuwa 3 na 4 Kanama, yatangaje ko agiye kugerageza amahirwe ye mu matora y’abadepite azaba mu mwaka utaha, nyuma y’uko atahiriwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Mu matora aheruka, Perezida Kagame wari umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi yaje ku isonga n’amajwi 98.79, Mpayimana wari umukandida wigenga aza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.73% naho Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) aza inyuma n’amajwi 0.48%.
Mpayimana wasubiye mu Bufaransa amaze kwemera ibyavuye mu matora, avuga ko yamaze guhura n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, abashimira uko bamutoye ndetse abizeza ko agiye kongera kwiyamamaza.
Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati “Nashimishijwe no guhura n’Abanyarwanda baba mu Bufaransa mbashimira uburyo Abanyarwanda aho bari hose ku isi bantoye ku majwi menshi mu matora ya Perezida aheruka.”
Yakomeje agira ati “Ndabamenyesha ko nzaniyamamaza mu matora y’abadepite ateganyijwe mu mwaka utaha kandi ko nzagerageza gukora ibishoboka byose nkumva ibitekerezo byanyu nk’abantu baba mu mahanga.”
Frank Habineza n’ishyaka rye, atangaza ko hamwe n’ishyaka rye, guhera mu kwezi gutaha bazatangira ingendo mu turere twose tw’igihugu, bitegura amatora y’abadepite azaba umwaka utaha.
Umukandida wigenga wigeze guhatanira kuba umudepite ni Mwenedata Gilbert mu 2013, icyo gihe ntibyamuhiriye kuko yagize 0.4 %. Itegeko rigena ko kandida depite agomba kubona amajwi 5% kugira ngo atsindire kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Kugeza ubu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ntiratangaza itariki cyangwa ukwezi amatora y’abadepite azaberaho, gusa ni umwaka utaha kuko aribwo manda y’abariho izarangira.
Source: Igihe