Muri gahunda yo guteza imbere Afrika no gukemura ibibazo biyugarije bijyanye no gushishikariza abanyafrika kwihangira imirimo, MTN ifatanyije na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu gufasha abanyafrika kwikemurira ibibazo.
Sarah Anne Arnold umuyobozi wa MTN Solution Space
MTN Solution Space ku bufatanye na Jumia batangije kumugaragaro irushanwa ryiswe “MTN Entrepreneurship Challenge” rizahuriza hamwe abantu basaga 1000 bihangiye imirimo, abanyeshuri n’abashoramari mu gushakira hamwe ibyateza imbere Afrika, bagakora Application yihariye (Unique Digital Application or Smart Solution) izakemura ibibazo byugarije Afrika.
Iryo rushanwa rizitabirwa na kaminuza zisaga 60 zo mu bihugu 13 byo muri Afrika. Sarah Anne Arnold umuyobozi wa MTN Solution Space, yatangaje ko Afrika ari umugabane w’isezerano bityo intego yabo mu gutangiza uwo mukoro, ikaba ari ugufasha abanyafrika kwikemurira ibibazo bikazabafasha kuzuzanya n’aya masezerano. Ati Twizeye ko Entrepreneurship Challenge ari urufunguzo rw’ibyo bibazo”.
Herman Singh umwe mu bayobozi ba MTN Entrepreneurship Challenge yavuze ko ari uburyo buzafasha Afrika gutera imbere, bugateza imbere umuco wo kwihangira umurimo. Kugeza ubu Applications zatangiye kwakirwa kugeza kuwa 27 Werurwe 2016, abo muri Kaminuza zitabiriye iki gikorwa, bakaba batanga Applications zabo banyuze kuri:http://www.gsb.uct.ac.za/MTNECbyJumia/
Abazagera kuri Finale bazatangazwa kuwa 16 Mata 2016 aho amatsinda azahiga ayandi azabona amahirwe yo kwitabira Fesitavale y’abihangiye imirimo(Enterpreneurship Festival) izabera muri Kaminuza ya Cape Town Graduate School of Business iherereye muri Afrika y’epfo, uwo muhango ukazaba kuwa 27 Gicurasi 2016.
Iyo Fesitivale izitabirwa n’abo mu bihugu bitandukanye ku isi, bakoze udushya n’abihangiye imirimo. Hazaba hari kandi abacuruzi bakomeye ku rwego rw’isi, abayobozi, abashoramari n’ibinyamakuru mpuzamahanga. Muri iyo Fesitival nibwo hazatangazwa uwatsinze irushanwa MTN Entrepreneurship Challenge ahembwe ibihembo bitandukanye.
Umuntu uzatsinda iryo rushanwa MTN Entrepreneurship Challenge azahembwa igihembo kingana n’ibihumbi 25 y’amadorali y’Amerika ndetse umushinga we azaba yakoze wemererwe gukorana na Jumia mu gihe cy’umwaka
.
Azahembwa kandi kwemererwa gukora Porogarame izakoreshwa na Facebook,izaba ishobora no gukora Applications za Telefone, icyo gihembo kikaba kingana n’ibihumbi 15 y’amadorali y’Amerika. Ikindi ni uko azemererwa gukora muri MTN Solution Space muri Kaminuza ya Cape Town’s Graduate School of Business. Abantu babiri bazakurikira uwa mbere, bazahembwa buri umwe ibihumbi 5 y’amadorali y’Amerika.
Bankole Cardoso ushinzwe itangazamakuru muri Jumia yavuze ko uyu mukoro batangije uzafasha Afrika gutera imbere mu bucuruzi ndetse bikazafasha abakiri bato kwihangira imirimo bakajya bakora imishinga yabo bwite.
Ku muntu wakenera kumenya byinshi kuri MTN Entrepreneurship Challenge, yasura MTN Solution Space kuri http://www.gsb.uct.ac.za/ cyangwa agasura Jumia kuri https://www.jumia.com/ cyangwa agasura Twitter zabo arizo @uctgsbsolutions and @Africa_IG.
M.Fils