• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Mu 2018, twagize umusaruro mwiza w’ubwoko bwose – Perezida Kagame

Mu 2018, twagize umusaruro mwiza w’ubwoko bwose – Perezida Kagame

Editorial 24 Dec 2018 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame yavuze ko umwaka wa 2018 wabaye mwiza ku Rwanda mu nzego zose, ariko asaba ko hongerwamo imbaraga kugira ngo ibitaragerwaho nabyo bigerweho.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza, ubwo yayoboraga Inama ya Biro politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Perezida Kagame yavuze ko hari intambwe igaragara imaze guterwa.

Ati “Ni byinshi bimaze kugerwaho, ntawe udashobora kubona aho tuvuye, aho tugeze n’intambwe imaze guterwa ndende mu nzego zose, ari iby’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, umutekano ndetse n’imibanire yaba hagati yacu ariko cyane cyane imibanire y’igihugu cyacu n’amahanga.”

Yongeyeho ati “Muri uyu mwaka wa 2018, navuga ko twagize umusaruro mwiza w’ubwoko bwose. Bya bindi by’ubukungu, imibereho myiza, imibanire…”

Icyakora Kagame yavuze ko ibyo bidahagije, ko hakwiriye izindi ngamba kugira ngo ibimaze kugerwaho birambe.

Yavuze ko ari n’umwanya wo kureba ibitaragezweho, icyatumye bitagerwaho n’icyakorwa ngo bikosoke.
Ati “Ugomba kugira impungenge uti ‘ariko ibi byiza ngezeho bizaramba? Twakora iki kugira ngo birambe? Icya kabiri, ni kuvuga uti ‘ibitaragenze neza byo hari icyo byatubujije, hari icyo twashakaga kugeraho tutagezeho. Twakora iki ngo ibitaragenze neza tubigereho, amakosa tuyakosore, ahari intege nke turebe uko twakongera imbaraga kugira ngo tugere ku ntego?”

Mu minsi ishize ubwo yatangizaga Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 16, Perezida Kagame nabwo yagarutse ku byiza byagezweho mu mwaka wa 2018.

Ni wo mwaka u Rwanda rwabashije kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku nshuro yarwo ya mbere. Perezida Kagame kandi yari yarahawe kuyobora amavugurura agamije impinduka muri uwo muryango, igikorwa kimaze gutanga umusaruro.

Uyu mwaka niwo kandi umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Kagame yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere kuri byinshi hakenewe ko buri wese yuzuza inshingano ze uko bikwiriye, abanyarwanda bakarangwa no gutekereza kure.

Ati “Tugomba gukora ku buryo ukora wumva uti ‘ibyo nkora ngomba kubibazwa cyangwa nkwiye kubyibaza mbere yo kubibazwa n’undi kuko nintuzuza nshingano neza, biragira ingaruka ku bandi […] ikindi ni ugutekereza birenze utuntu duto, birenze wowe gusa, ugatekerereza abandi n’igihugu, ugatekereza imbere aho tugana.”

Ubukungu bw’u Rwanda biteganyijwe ko buziyongera ku kigero cya 7.2 % uyu mwaka, bivuye kuri 6.1 % umwaka ushize.

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) muri Kamena uyu mwaka yijeje ko kugera kuri icyo gipimo bishoboka, igendeye ko mu mezi atanu ya mbere ya 2018 uko abantu bacuruje byazamutseho 16.5%.

2018-12-24
Editorial

IZINDI NKURU

Kagame na Shinzo Abe bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $29 azashorwa ku ruganda rwa Nzove

Kagame na Shinzo Abe bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $29 azashorwa ku ruganda rwa Nzove

Editorial 09 Jan 2019
#Kwibohora25 : Impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 25

#Kwibohora25 : Impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 25

Editorial 05 Jul 2019
I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

Editorial 16 Mar 2018
Ishoramari rishya mu Rwanda ryageze kuri miliyari $2.4 mu 2019

Ishoramari rishya mu Rwanda ryageze kuri miliyari $2.4 mu 2019

Editorial 08 Jan 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Sunday
    January 3, 20194:17 am -

    Uwomusaruro nimwiza kuriwowe wenyine naho abanyarwanda barimo baricwa ninzara doreko ubakama cyane bikabije

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya As Muhanga yirukanye umutoza wayo Nduwantare Ismael kubera umusaruro muke.
Amakuru

Ikipe ya As Muhanga yirukanye umutoza wayo Nduwantare Ismael kubera umusaruro muke.

Editorial 13 May 2021
Ikinyamakuru Africanews cyagize Perezida Kagame Umuyobozi w’Umwaka
UBUKUNGU

Ikinyamakuru Africanews cyagize Perezida Kagame Umuyobozi w’Umwaka

Editorial 23 Dec 2018
Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU
Mu Rwanda

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Editorial 13 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru