Perezida Paul Kagame yavuze ko umwaka wa 2018 wabaye mwiza ku Rwanda mu nzego zose, ariko asaba ko hongerwamo imbaraga kugira ngo ibitaragerwaho nabyo bigerweho.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza, ubwo yayoboraga Inama ya Biro politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi.
Perezida Kagame yavuze ko hari intambwe igaragara imaze guterwa.
Ati “Ni byinshi bimaze kugerwaho, ntawe udashobora kubona aho tuvuye, aho tugeze n’intambwe imaze guterwa ndende mu nzego zose, ari iby’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, umutekano ndetse n’imibanire yaba hagati yacu ariko cyane cyane imibanire y’igihugu cyacu n’amahanga.”
Yongeyeho ati “Muri uyu mwaka wa 2018, navuga ko twagize umusaruro mwiza w’ubwoko bwose. Bya bindi by’ubukungu, imibereho myiza, imibanire…”
Icyakora Kagame yavuze ko ibyo bidahagije, ko hakwiriye izindi ngamba kugira ngo ibimaze kugerwaho birambe.
Yavuze ko ari n’umwanya wo kureba ibitaragezweho, icyatumye bitagerwaho n’icyakorwa ngo bikosoke.
Ati “Ugomba kugira impungenge uti ‘ariko ibi byiza ngezeho bizaramba? Twakora iki kugira ngo birambe? Icya kabiri, ni kuvuga uti ‘ibitaragenze neza byo hari icyo byatubujije, hari icyo twashakaga kugeraho tutagezeho. Twakora iki ngo ibitaragenze neza tubigereho, amakosa tuyakosore, ahari intege nke turebe uko twakongera imbaraga kugira ngo tugere ku ntego?”
Mu minsi ishize ubwo yatangizaga Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 16, Perezida Kagame nabwo yagarutse ku byiza byagezweho mu mwaka wa 2018.
Ni wo mwaka u Rwanda rwabashije kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku nshuro yarwo ya mbere. Perezida Kagame kandi yari yarahawe kuyobora amavugurura agamije impinduka muri uwo muryango, igikorwa kimaze gutanga umusaruro.
Uyu mwaka niwo kandi umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Kagame yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere kuri byinshi hakenewe ko buri wese yuzuza inshingano ze uko bikwiriye, abanyarwanda bakarangwa no gutekereza kure.
Ati “Tugomba gukora ku buryo ukora wumva uti ‘ibyo nkora ngomba kubibazwa cyangwa nkwiye kubyibaza mbere yo kubibazwa n’undi kuko nintuzuza nshingano neza, biragira ingaruka ku bandi […] ikindi ni ugutekereza birenze utuntu duto, birenze wowe gusa, ugatekerereza abandi n’igihugu, ugatekereza imbere aho tugana.”
Ubukungu bw’u Rwanda biteganyijwe ko buziyongera ku kigero cya 7.2 % uyu mwaka, bivuye kuri 6.1 % umwaka ushize.
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) muri Kamena uyu mwaka yijeje ko kugera kuri icyo gipimo bishoboka, igendeye ko mu mezi atanu ya mbere ya 2018 uko abantu bacuruje byazamutseho 16.5%.
Sunday
Uwomusaruro nimwiza kuriwowe wenyine naho abanyarwanda barimo baricwa ninzara doreko ubakama cyane bikabije