Abagabo babiri baganirije Itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 09 Nzeri 2019 bavuye muri Uganda, baravuga ko Abanyarwanda barimo kwambuka umupaka w’icyo gihugu bataha cyangwa bajyayo bagomba kwitonderwa.
Mu buhamya bwabo, Uwingenzi Jean Berchmas ukomoka i Rutsiro na Bagwaneza Pascal w’i Burera, bavuga ko Polisi ya Uganda yinjiriwe n’abantu bo mu mutwe wa Kayumba Nyamwasa witwa RNC, bakaba ngo barimo kwinjiza muri uwo mutwe Abanyarwanda bajya muri Uganda.
Uwingenzi uzwi ku kazina ka Pasiteri, avuga ko mu kugaruka yabanje gufungirwa kuri Polisi ya Kisoro muri Uganda akanahingishwa ibirayi.
Aho ngo yahahuriye n’Abanyarwanda baza barabwiwe ko bagiye muri RNC, ndetse ko bagezwa kuri iyo sitasiyo ya Polisi bazi ko ari icyicaro cy’ibiro bya Kayumba Nyamwasa.
Ati”Nahahuriye n’abasore batatu nari nsanzwe mbona ku Gisenyi umwe arambaza ati ‘hano kwa Kayumba wahageze ute?’ Birantagaza cyane, arakomeza ati ‘nari nzi ko tuje mu gisirikare none turabona mwirirwa mutera ibirayi!”
“Nyuma naje kuhabona(kuri Polisi) umugabo wajyaga uza kurya muri resitora nakoragamo ku Gisenyi(mbere yo kujya muri Uganda), yari yambaye ipantaro y’igisirikare afite n’icyombo, abanza kuvugana n’abo basore nyuma nanjye aranyegera mbona na we nsanzwe muzi neza”.
“Hariya muri Uganda bamwita Amosi ariko ino bamwita Vincent, yaranyegereye ambuza kuza mu Rwanda ansobanurira ko baza kumfunga, abonye nanze ansaba kwemera ikiraka(mission) cyo kuza gushaka abasirikare, ndetse antungira agatoki ko abasore nabonye na bo ari byo bajemo”
“Yakomeje ambwira ko umuntu waje mu Rwanda akabasha kohereza muri Uganda umuntu wabaye umusirikare, ngo ahabwa amashilingi 32,000 ariko yaba yohereje ukiri umusivili ngo ahabwa hagati y’amashilingi 15,000-25,000.”
Uwingenzi akomeza avuga ko hari n’Abanyarwanda barimo kuva muri Uganda bashobora kuba bajijisha nyamara baratumwe gushakira RNC abayoboke, kuko na we ngo yabisabwe akabyanga.
Avuga ko mu mfungwa harimo abemera guhita bajya muri RNC, ariko ngo hari n’abahitamo kuza mu Rwanda gushakira uwo mutwe abayoboke.
Uwitwa Bagwaneza Pascal na we wari umaze umwaka urenga afungiye ahitwa i Ndorwa, akomeza avuga ko muri gereza zo muri Uganda hahora abantu baza bavuga ko ari abakozi b’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi(HCR), ariko ngo baba bashakira RNC abayoboke.
Ati “Ikijyanye n’iriya mitwe yitwara gisirikare(RNC) hazaga abantu bitwa UN buzurisha imfungwa ibipapuro bakabajyana, ntiwamenya aho babatwara ariko ntabwo abantu bose barekurwa baza mu Rwanda”.
Uwingenzi na Bagwaneza basaba Abanyarwanda batekerezaga kujya muri Uganda, kubihagarika kuko ngo uretse kujyanwa mu mitwe ivugwaho kurwanya igihugu cyabo, ngo bagerayo bagafungwa bakanakoreshwa imirimo y’uburetwa.
Mu birego Leta y’u Rwanda ishinja inzego z’umutekano muri Uganda, harimo ikijyanye no gufasha imitwe yitwara gisirikare irwanya u Rwanda gukorera ku butaka bw’icyo gihugu.
Src : KT