Imiryango mpuzamahanga itari iya leta ikorera ku butaka bw’u Burundi yatangiye gufunga imiryango yayo nyuma yo kutubahiriza itegeko ryo kuringaniza abakozi mu kazi hashingiwe ku moko.
Iyi miryango yahagaritswe amezi atatu kuva mu Ukwakira 2018 idakora ariko imyinshi yanze kubahiriza ibyo yasabwe n’u Burundi ihitamo gukura ibikorwa byayo mu gihugu.
Umwe mu badipolomate bakorera mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi yabwiye The East African ko imiryango itari iya leta 30 ishobora kuva mu gihugu ndetse ikajyana miliyoni $280, yatangaga nk’inkunga mu gihugu.
Mu miryango mpuzamahanga 130 yabaruwe mu 2018, 75 muri yo ikomoka mu Burayi.
Umuryango Handicap International wafashije abafite ubumuga 3 514, ugatera inkunga uburezi bw’abana bafite ubumuga 887 n’abatishoboye mu Burundi kuva mu 1992 ni wo uheruka gufunga imiryango yawo mu 2019.
Umuyobozi wa Handicap International mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Dominique Delvigne, yatangaje ko ibyo basabwe bitashobokaga.
Yagize ati “Mu myaka 26 ishize twahaye Abarundi akazi dushingiye ku bumenyi bwabo n’uburambe. Ntitwigeze twita ku moko yabo.’’
Handicap yagerageje kuganira na Guverinoma y’u Burundi ariko ibiganiro ntacyo byatanze.
Mu nama yabaye mu Ukuboza 2018, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko ibyagendeweho bitazaganirwaho ndetse ko uyu muryango nutabyubahiriza mbere ya 31 Ukuboza 2018, utazemererwa gukora.
Handicap yavuze ko izakomeza kubahiriza amahame y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ashingiye ku kutavangura n’ubwigenge.
Ingingo ya 148 y’Itegeko Nshinga ry’u Burundi igena iringaniza ry’amoko mu mitangire y’akazi aho Abahutu bakwiye kungana na 60% n’Abatutsi 40%.
Handicap International yavuze ko Itegeko Nshinga rivuga gusa iringaniza ry’amoko mu bigo bya leta ritagera muri sosiyete sivile. Wavuze ko ingingo ya gatandatu y’Itegeko rigenga akazi mu Burundi igena amahirwe angana no gufatwa kimwe mu kazi nta kuvangura.
U Burundi bwashimangiye ko ibikorwa by’imiryango mpuzamahanga bikwiye kubahiriza amategeko y’igihugu.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Niyongabo Tharcisse, yatangaje ko “Itegeko ntirishobora guhindurwa. Imiryango mpuzamahanga idashoboye kubahiriza itegeko nta mwanya ifite mu Burundi.’’
U Burundi bwatangiye kugenzura imiryango itari iya leta nyuma y’imvururu za politiki zatangiye muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza Pierre yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu, itaravuzweho rumwe, yaje no gutsindira. Zaguyemo abagera ku 1200, mu gihe abarenga 400,000 bahungiye mu bihugu by’ibituranyi.