• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mu Burundi: Imiryango mpuzamahanga 30 ishobora guhagarika ibikorwa byayo

Mu Burundi: Imiryango mpuzamahanga 30 ishobora guhagarika ibikorwa byayo

Editorial 13 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Imiryango mpuzamahanga itari iya leta ikorera ku butaka bw’u Burundi yatangiye gufunga imiryango yayo nyuma yo kutubahiriza itegeko ryo kuringaniza abakozi mu kazi hashingiwe ku moko.

Iyi miryango yahagaritswe amezi atatu kuva mu Ukwakira 2018 idakora ariko imyinshi yanze kubahiriza ibyo yasabwe n’u Burundi ihitamo gukura ibikorwa byayo mu gihugu.

Umwe mu badipolomate bakorera mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi yabwiye The East African ko imiryango itari iya leta 30 ishobora kuva mu gihugu ndetse ikajyana miliyoni $280, yatangaga nk’inkunga mu gihugu.

Mu miryango mpuzamahanga 130 yabaruwe mu 2018, 75 muri yo ikomoka mu Burayi.

Umuryango Handicap International wafashije abafite ubumuga 3 514, ugatera inkunga uburezi bw’abana bafite ubumuga 887 n’abatishoboye mu Burundi kuva mu 1992 ni wo uheruka gufunga imiryango yawo mu 2019.

Umuyobozi wa Handicap International mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Dominique Delvigne, yatangaje ko ibyo basabwe bitashobokaga.

Yagize ati “Mu myaka 26 ishize twahaye Abarundi akazi dushingiye ku bumenyi bwabo n’uburambe. Ntitwigeze twita ku moko yabo.’’

Handicap yagerageje kuganira na Guverinoma y’u Burundi ariko ibiganiro ntacyo byatanze.

Mu nama yabaye mu Ukuboza 2018, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko ibyagendeweho bitazaganirwaho ndetse ko uyu muryango nutabyubahiriza mbere ya 31 Ukuboza 2018, utazemererwa gukora.

Handicap yavuze ko izakomeza kubahiriza amahame y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ashingiye ku kutavangura n’ubwigenge.

Ingingo ya 148 y’Itegeko Nshinga ry’u Burundi igena iringaniza ry’amoko mu mitangire y’akazi aho Abahutu bakwiye kungana na 60% n’Abatutsi 40%.

Handicap International yavuze ko Itegeko Nshinga rivuga gusa iringaniza ry’amoko mu bigo bya leta ritagera muri sosiyete sivile. Wavuze ko ingingo ya gatandatu y’Itegeko rigenga akazi mu Burundi igena amahirwe angana no gufatwa kimwe mu kazi nta kuvangura.

U Burundi bwashimangiye ko ibikorwa by’imiryango mpuzamahanga bikwiye kubahiriza amategeko y’igihugu.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Niyongabo Tharcisse, yatangaje ko “Itegeko ntirishobora guhindurwa. Imiryango mpuzamahanga idashoboye kubahiriza itegeko nta mwanya ifite mu Burundi.’’

U Burundi bwatangiye kugenzura imiryango itari iya leta nyuma y’imvururu za politiki zatangiye muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza Pierre yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu, itaravuzweho rumwe, yaje no gutsindira. Zaguyemo abagera ku 1200, mu gihe abarenga 400,000 bahungiye mu bihugu by’ibituranyi.

Imvururu za politiki mu Burundi zatangiye muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza Pierre yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu

2019-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Editorial 23 Jul 2021
Perezida Kagame yasubije ibibazo binyuranye mu kiganiro yagiranye na RBA aho yagarutse ku ifatwa rya Kabuga, Rusesabagina n’ibindi

Perezida Kagame yasubije ibibazo binyuranye mu kiganiro yagiranye na RBA aho yagarutse ku ifatwa rya Kabuga, Rusesabagina n’ibindi

Editorial 07 Sep 2020
Uganda  yabujije abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’ by’agateganyo

Uganda  yabujije abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’ by’agateganyo

Editorial 11 Jun 2019
Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Editorial 30 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ba Meya bazahagarika imirimo mbere yuko barangiza manda
Mu Mahanga

Ba Meya bazahagarika imirimo mbere yuko barangiza manda

Editorial 18 Jan 2016
Umunyarwanda arabundabunda muri ‘New Zealand’ akwepa ubutabera
ITOHOZA

Umunyarwanda arabundabunda muri ‘New Zealand’ akwepa ubutabera

Editorial 04 Jan 2017

Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Editorial 29 Dec 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru