Umushinga w’itegeko nshinga uzatorwa muri referendum mu kwa gatanu umwaka utaha uhangayikishije cyane abari muri leta ariko bibona yuko bari muri opozisiyo nka Agathon Rwasa.
Rwasa usanzwe ari Perezida wa FNL ariko ubu akaba abarizwa mu ishyirahamwe Amizero y’Abarundi avuga yuko umushinga w’itegeko nshinga gukuramo ingingo yemerera abakandida b’igenga kuzagira imyanya biyamamariza mu matora ateganyijwe muri 2020 ari ugukumira opozisiyo, kugira ngo ishyaka riri ku butegetsi (CNDD-FDD) rizegukane imyanya yose.
Ingingo ya 99 y’iryo tegeko nshinga, rizaba risimbura irya 2005, ivuga yuko umuntu ashobora gusa kwemererwa kuba umukandida w’igenga amaze imyaka ibiri yarasezeye mu ishyaka rye mu buryo bwemewe n’amategeko. Itegeko nshinga ryariho mu Burundi ryavugaga gusa yuko umuntu yemerewe gutanga kandidatire nk’umukandida wigenga mu gihe nta hantu agaragara ku rutonde rw’ishyaka runaka nk’umukandida waryo !
Kuva u Burundi bwajya mu ngorane abaturage bagera ku bihumbi 400 bakajya mu buhungiro n’amashyaka yarahungabanye ku buryo adashobora kuzatanga abakandida mu matora ya 2020. Icyari gushoboka gusa n’uko abari kubona bitabagwa nabi cyane bari gutanga kandidatire nk’abakandida bigenga, ariko kuba itegeko nshinga rizaba ribashyiriraho amananiza atabibemerera urubuga ruzaba rusigaranywe gusa na CNDD-FDD iri ku butegetsi, nk’uko bivugwa na Tatien Sibomana nawe wo mu Mizero y’Abarundi.